Ibitaro bya Gatonde byahawe Imbangukiragutabara ya kabiri

Abaturage bivuriza mu bitaro bya Gatonde n’Ubuyobozi bw’ibyo bitaro, barashimira Ubuyobozi bw’Igihugu bwabageneye Imbangukiragutabara (Ambulance), nyuma y’imyaka itatu ibyo bitaro bikoresha imwe.

Umuyobozi w'ibitaro bya Gatonde ashyikirizwa imbangukiragutabara
Umuyobozi w’ibitaro bya Gatonde ashyikirizwa imbangukiragutabara

Ni imodoka bagenewe na Minisiteri y’Ubuzima, ku bufatanye n’umuryango Imbuto Foundation, aho biri muri gahunda ya Leta yo kugeza Ambulance 200 mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2024.

Umuturage witwa Mukasano Providence ati “Iyo nkuru twumvise ko twahawe Ambulance ya kabiri iradushimishije, ino iwacu ni mu misozi ariko mu bihe byiza haragendeka, kuko hari imihanda, umubyeyi yajyaga ku bise yitegura kubyara, bikagorana ugasanga hari ubwo abyariye mu nzira kubera kubura Ambulance”.

Mugenzi we ati “Imbangukiragutabara imwe ntabwo yari ihagije ku bitaro nk’ibi, hari ubwo kuyitegereza ku muntu urebye byatezaga ibibazo, ugasanga nta n’ubwo twarenganya ibitaro kuko imodoka imwe, rwose ntabwo yari ihagije. Turashimira Leta itwibutse ikaduha indi”.

Ibitaro bya Gatonde byatangiye kwakira abarwayi muri Mata 2021, byakoreshaga Ambulance imwe ku babigana bagera ku bihumbi 84, mu gihe mu ntego Leta yihaye, Ambulance imwe igomba kuba ikoreshwa ku baturage ibihumbi 40.

Bivuze ko kuba bahawe Ambulance ya kabiri, bigiye gufasha ibyo bitaro kurushaho kunoza serivisI biha abarwayi babigana, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Dr Dukundane Dieudonné, Umuyobozi w’ibyo bitaro.

Yagize ati “Twari dufite Ambulance imwe, urumva nk’igihe yagiye mu Kigo Nderabuzima runaka hakaboneka ikibazo cyihutirwa byatugoraga, cyangwa nk’igihe yagiye i Kigali birafata amasaha wenda nk’atanu kugira ngo igaruke, byabaga ikibazo. Ugasanga imitangire ya servisi ku baza batugana iragorana, ariko ubu biratworohera”.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Gatonde, avuga ko Ambulance bahawe ije gukemura ibibazo muri serivisi z'ubuvuzi
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gatonde, avuga ko Ambulance bahawe ije gukemura ibibazo muri serivisi z’ubuvuzi

Arongera ati “Gahunda Igihugu gifite, ni uko abaturage ibihumbi 40 bagomba kuba bafite Ambulance, twe twakoreshaga imwe ku baturage ibihumbi bisaga 84, ariko ubu hari ibigiye gukemuka”.

Uwo muyobozi yashimiye Leta ikomeje kwita ku mibereho myiza y’abaturage, ati “Ndashimira Perezida wa Repubulika uhora atureberera kugira ngo umuturage ahore ku isonga, ngashimira Minisiteri y’Ubuzima na Imbuto Foundation baduhaye iyi Ambulance, kugira ngo dukomeze kwita ku buzima bw’abaturage”.

Arongera ati “Icyo twabwira abaturage, nta mpamvu yo kurembera mu rugo, bafite mituweli, ingobyi yo kubaheka twayibonye, icyo basabwa ni ukugera mu Bigo Nderabuzima bakivuza, cyanga bakaba baduhamagara no mu rugo tukabazanayo rwose. Ambulance iba igenewe gutwara abarwayi, tuzajya tubafasha aho bishoboka hose”.

Ikibazo cya Ambulance nke mu bitaro bitandukanye mu gihugu, giherutse kuganirwaho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku itariki 23-24 Mutarama 2024.

Mu gisubizo cyatanzwe kuri icyo kibazo, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yahumurije abari bafite impungenge kuri icyo kibazo, aho yavuze ko ku bufatanye na Imbuto Foundation, muri uyu mwaka hagiye gutangwa Ambulance 200 ziyongera kuri 250 zari zisanzwe zikoresha.

Ibitaro byo mu duce tw’ibyaro, nibyo bikunze kugaragaramo ibibazo bijyanye no kugeza abarwayi kwa muganga mu buryo bwihuse, Nk’uko Dr Dukundane akomeza abivuga.

Ati “Mu Rwanda hose uretse ibitaro byo mu mijyi, ibyo mu cyaro kubera imihanda aba ari iy’ibitaka biba bigoye nko mu gihe cy’imvura, hose usanga imihanda igerayo ariko bikagorana mu bihe by’imvura, ibyo bigatuma Ambulance itinda mu nzira”.

Ibitaro bya Gatonde biherereye mu Murenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke, Perezida Kagame yabyemereye abaturage ubwo yabasuraga akiri Visi Perezida mu 1999, agasanga bafite ibibazo byo kujya kwivuriza kure.

Ibitaro bya Gatonde
Ibitaro bya Gatonde

Ni ibitaro byatwaye Amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari ebyiri na Miliyoni magana arindwi (2,784,756,633 FRW), aho bifasha abaturage by’umwihariko abo mu mirenge itandatu ariyo Busengo, Janja, Muzo, Mugunga, Rusasa na Cyabingo yo mu Karere ka Gakenke bajyaga bakora ingendo ndende, bajya kwaka serivisI z’ubuvuzi mu bitaro bya Nemba mu Karere ka Gakenke no mu bitaro bya Shyira muri Nyabihu.

Ni ibitaro bitanga serivisI zinyuranye, zirimo ubuvuzi bw’ababyeyi n’abana, kubaga, ubuvuzi bw’amenyo n’ubw’amaso n’izindi ndwara zinyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka