Hari imbogamizi abaturage bagaragaza mu mikorere ya Mituweli

Abaturage batandukanye baragaragaza ko ubwishingizi magirirane bwitwa Mituweli, bubafasha mu buvuzi muri rusange, ariko bakifuza ko hari zimwe muri serivisi bifuza ko zahinduka kuko zibangamiye imitangire ya serivisi bifuza guhabwa mu buvuzi.

Zimwe muri izo mbogamizi harimo kuba benshi bavuga ko imiti yose bifuza badashobora kuyihabwa kuri Mituweli, kuko basabwa kugira iyo bigurira kandi nyamara ubwo bwishingingizi buteganya ko umunyamuryango aho ari hose avurwa igihe ahuye n’uburwayi runaka.

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga bwa Mituweli mu kigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) Gasana Gallican, avuga ko kugeza ubu Abanyarwanda basaga gato 84% bamaze kwishyura Mituweli y’umwaka wa 2023-2024.

Avuga ko muri rusange Abanyarwanda bazi akamaro ko kwishyura Mituweli, ku buryo ngo hari imiryango yamaze kwizigamira ubwishyu bw’umwaka utaha, ku buryo ntawabura kuvuga ko Mituweli imaze kuba umuco.

Avuga ko mu mpinduka zabayeho zijyanye n’ibyiciro by’ubudehe bivuguruye ntacyo byahinduye ku kwishyura ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli, kuko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) na RSSB, bikomeza nk’uko bisanzwe kandi hishyurwa imisanzu yari isanzwe yishyurwa.

Agira ati “Ntacyahindutse kuko n’imiryango mishya yavutse, no kwivuza ku bagize umuryango cyangwa kubongeraho byose bikorerwa ku rwego rw’Akagari, kuko ni rwo rwego rwegereye umuturage adasiragiye”.

Naho ku kijyanye n’abishyurirwaga na Leta kubera ubukene, ubu bakaba baracukijwe basaga miliyoni ebyiri, ubu bari ku bihumbi bisaga 630 gusa, bivuze ko abasaga miliyoni imwe n’ibihumbi bisaga 300 babasha kwiyishyurira Mituweli.

Ni bihe bibazo bikibangamiye gahunda ya Mituweli?

Umuturage wo mu Karere ka Rubavu agaragaza ko bafite ikibazo cyo kuba bandikirwa imiti, ku kigo nderabuzima cyangwa ku bitaro by’Akarere bagasanga iyo miti idahari, bakibaza impamvu ubwisungane mu kwivuza butabishyurira imiti yose bakeneye.

Agira ati, “Twifuza ko imiti batwandikira yakwishyurwa kuri mituweli kuko usanga batwohereza kuyigurira muri za farumasi, tukishyura 100% ntacyo Mituweli idusayidiyeho, turifuza ko iyo miti twajya tuyibona”.

Undi agira ati, “Hari igihe bakwandikiye imiti ngo uzajye kuyigura ahantu aha n’aha, bakabaye iyo miti bayizana umuntu akayifatira kuri ayo mavuriro, kuko hari igihe usanga umurwayi yisubirira mu rugo ugasanga ubuzima bwe burahatakariye, kuko yabuze imiti kandi nta bushobozi bwo kuyigurira”.

Hari kandi abaturage benshi bavuga ko iyo ku ivuriro rya Leta haje kwivuriza umuntu ufite ubundi bwishingizi, nka RAMA, MMI n’ubundi, kimwe n’abiyishyurira 100% bakirwa mbere kuko ari bo bishyura menshi.

Gasana avuga ko RSSB ishinzwe kwakira imisanzu no kwishyura ikiguzi cyose cy’ubuvuzi buba bwahawe umunyamuryango, kandi ko hari aho koko byagaragaye ko abashinzwe iby’imiti ku mavuriro, barangara ikabashirana mu bubiko bigatuma bavuna abanyamuryango ba Mituweli babasaba kujya kuyigura hanze.

Agira ati “Turasaba ko ibyo bintu byacika kuko twasanze hari aho abakozi bacu bashinzwe iby’imiti barangara ntibabe bafite imiti runaka mu bubiko. Ibyo bikwiye gucika kuko umunyamuryango agomba kubona umuti wemewe, ku rutonde rw’imiti itangwa ku banyamuryango ba Mituweli”.

Agaya kandi abarangarana abanyamuryango ba Mituweli bitwaje ko haje umukiriya wishyura 100% ntibakire abasanzwe, kuko binyuranye n’amabwiriza yo gutanga serivisi ku bagana amavuriro ya Leta kuko bibangamiye iterambere ry’umuturage n’Igihugu muri rusange.

Hari abifuza ko ubundi bwishingizi bwunganira Mituweli, cyangwa imisanzu ikongerwa kugira ngo bahabwe imiti bifuza

Abo mu Karere ka Muhanga bavuga ko bazi neza ko Mituweli ifasha abafite ubushobozi bukeya, kandi ko hari abafite ubushobozi bwisumbuyeho bivuriza ku bundi bwishingizi, nka RAMA, MMI, SORAS n’ubundi bwishingizi, kugira ngo bwunganire ubwa Mituweli.

Umwe muri bo agira ati, “Twifuza ko ubwo bwishingizi bw’abakomeye bwakunganira ubw’abanyantege nke, kuko twese turi Abanyarwanda. Tubona Mituweli barayiciye amazi, abo bafite ubushobozi bakwiye gufasha abafite ubushobozi bukeya”.

Undi agira ati, “Niba ugiye kwivuza ufite ubushobozi buke ukandikirwa umuti ukomeye, ukwiye kuwubona nk’abivuriza kuri za RAMA, binabaye ngombwa Mituweli yazamurwa hakurikije ubushobozi bw’umuturage, kugira ngo natwe tubone iyo miti ikomeye kuko usanga badusaba kujya kwigurira”

Kuki hari imiti itemewe kuri Mituweli?

Gasana avuga ko urutonde rw’imiti yemewe kwishyurwa kuri Mituweli rwemezwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) na RSSB, kandi ruvugururwa bitewe n’imiterere y’indwara zihari, ahubwo hakwiye kurebwa niba urwo rutonde rukurikizwa.

Agira ati “Byaba byiza tumenye niba ikibazo gihari ari uko imiti ikomeye ivugwa ari iyemewe gutangirwa kuri Mituweli, ariko ni na ngombwa ngo mvuge neza hano hantu nka Muhanga, nyabuneka mutange serivisi ikwiye kandi itangwe uko isabwa, kuko iyo dukangura abagomba kwishyura ni na ngombwa gukangura abatanga serivisi”.

Naho ku kijyanye n’urutonde rw’imiti yemewe gutangwa kuri Mituweli, no guhuza RAMA na Mituweli, Gasana avuga ko byose bicungwa na RSSB, kandi ko bizagera aho bikanozwa abanyamuryango bakabona serivisi zinoze kurushaho.

RSSB itangaza ko izakomeza kunoza serivisi iha abanyamuryango bayo, dore ko yanatangiye kubishyurira ubuvuzi ku ndarwa zikomeye nka Diyabete, n’izindi bigaragara ko zitahoze ku rutonde rw’indwara basanzwe bishingira.

RSSB kandi isaba Abanyarwanda bose bakoresha ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli kutihanganira serivisi mbi, bikamenyeshwa amashami atandukanye mu Gihugu agatanga kandi akagaragaza ahantu runaka bakira abantu nabi kugira ngo ibafashe gukurikirana ikibazo cye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo na Rama hari iyo basigaye bima abayikoresha ihari bakababeshya ngo ntabwo ihari kuko ngo Rama ibishyura make kuri yo. Ababishinzwe bazabishakira umuti

iganze yanditse ku itariki ya: 20-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka