Hagaragajwe uko ikoranabuhanga ryakemura ibibazo byugarije ubuvuzi muri Afurika

Abayobozi batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi, bagaragaje uruhare rukomeye rw’ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo byugarije urwego rw’ubuvuzi ku Mugabane wa Afurika.

Ikoranabuhanga rirarebwa nk'igisubizo mu gukemura ibibazo byugarije urwego rw'ubuvuzi muri Afurika
Ikoranabuhanga rirarebwa nk’igisubizo mu gukemura ibibazo byugarije urwego rw’ubuvuzi muri Afurika

Iyi ni imwe mu ngingo z’ingenzi zaganiriweho mu nama yari ibangikanye n’ihuriro ryigaga ku bukungu bw’Isi (World Economic Forum), yabereye i Davos mu Busuwisi.

Iyo nama yateguwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Inkingo no Gukingira (GAVI), ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya mu Busuwisi ndetse na Zipline.

Iyi nama yahurije hamwe inararibonye mu rwego rw’ubuvuzi, abashakashatsi, ndetse n’inzego za Leta, ikaba yarabaye urubuga rwo kugaragaza ko hakenewe mu buryo bwihutirwa gushaka ibisubizo bigamije gushyigikira ko abatuye Umugabane wa Afurika bagera kuri serivisi z’ubuzima kandi zitanga umusaruro.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga Udushya muri Nigeria, Bosun Tijani, yashimangiye ko hakenewe mu buryo bwihutirwa ko ibihugu bibona ikoranabuhanga, ndetse asaba ibihugu kongera ishoramari rifasha abaturage kugera ku makuru arebana n’ubuzima.

By’umwihariko, Minisitiri Tijani yagaragaje ko u Rwanda rwabashije gukemura bimwe mu bibazo rwahuraga na byo, binyuze mu mbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu gushyiraho uburyo bwo guhanga udushya dukemura ibibazo Bihari.

Mu byaganiriweho, icy’ingenzi cyari ugushaka uko umuyoboro wa interineti wagezwa mu bice bitandukanye by’Umugabane wa Afurika.

N’ubwo hari ibikorwa remezo by’ubuvuzi, uburyo bw’ihuzanzira butanoze nab wo buri mu bwagaragajwe nk’ubudindiza iterambere rirambye.

Minisitiri Tijani yashimangiye ko hakwiye kubakwa ibikorwa remezo bikenewe mu gushyigikira iryo shoramari, hagenzurwa ko bigera ku ntego zabyo.

Uku gushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi, kwahujwe n’ikoreshwa ry’utudege duto tutagira abapilote, twazanywe na Zipline, mu rwego rwo kugeza bimwe mu bikoresho by’ubuvuzi ku mavuriro muri Nigeria.

Kugeza ubu muri Nigeria, Leta eshatu zirimo Kaduna, Cross River ndetse na Bayelsa, ni zo zamaze kugirana ubufatanye na Kompanyi ya Zipline, zifasha mu gutwara ibikenerwa kwa muganga nk’inkingo, amaraso aterwa indembe ndetse n’imiti bijyanwa mu bice by’ibyaro.

Utwo tudege twa drones twagabanyije igihe cy’urugendo rw’amasaha atatu mu muhanda, kigera ku minota 35 muri drone.

Aka gashya kagaragaje ubushobozi mu kunoza serivisi z’ubuvuzi, gusubiza ibibazo by’umurwayi ndetse no gushimisha abakora mu nzego z’ubuvuzi.

Iri koranabuhanga rikaba ryaragaragajwe na Leta nyinshi zo ku Mugabane nk’igisubizo kuri serivisi zinoze z’ubuzima, kandi Leta zisabwa kurishyira mu iteganyabikorwa ryazo.

Minisitiri Tijani na we akaba yaragaragaje ko iri koranabuhanga ryoroheje imitangire ya serivisi z’ubuzima, ashimangira ko ibihugu nibiramuka bihagurukiye kurikoresha, bizaba byizeye kugera ku iterambere ryabyo.

Ikoranabuhanga ryifashisha ‘Drones’ mu kugeza ibikoresho byifashishwa mu buvuzi kwa muganga, rimaze gushinga imizi mu Rwanda.

Muri 2016 ni bwo zipline yatangiye kugurutsa indege zitwara amaraso, nyuma hongerwaho no gutwara imiti. Ishobora gukora ingendo 100 ku munsi mu gihe yatangiye itarenza ingendo eshanu.

Zipline kandi yatangiye yohereza amaraso ku bitaro bitanu, ariko ubu birarenga 300, aho indege zimwe zigurukira mu karere ka Muhanga izindi mu karere ka Kayonza.

Intego akaba ari ukugera ku bigo nderabuzima n’ibitaro 500 mu gihugu hose, ibi bikazajyana no kwagura ho izi ndege zigurukira n’ahabikwa imiti n’amaraso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka