Gukurikiranira hafi buri mugore utwite bizagabanya umubare w’abapfa babyara babazwe

Mu gihe imibare y’inzego zikurikiranira hafi iterambere ry’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko hari intambwe igenda iterwa mu kugabanuka kw’umubare w’abagore bapfa babyara, kuri ubu hagaragara ubwiyongere bw’umubare w’abagore bapfa bazize ingaruka zikomoka ku kubyara babazwe.

Ingaruka zikomoka ku kubyara babazwe ziri mu bitwara ubuzima bw'abagore
Ingaruka zikomoka ku kubyara babazwe ziri mu bitwara ubuzima bw’abagore

Iyi ni imwe mu mpamvu inzego z’ubuzima harimo n’izo mu Karere ka Musanze, zikangurirwa gushyira imbaraga mu gukurikiranira hafi buri mugore wese utwite, bihereye ku rwego rumwegereye ari rwo abajyanama b’ubuzima, poste de santé, ikigo nderabuzima kugeza ku rwego rw’ibitaro, mu gukumira hakiri kare ibibazo biganisha ku byago bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga, bikaba byamuviramo gupfa mu gihe atwite, abyara cyangwa na nyuma yo kubyara.

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bahagarariye abandi, Abayobozi b’Ibigo nderabuzima byo mu Karere ka Musanze ndetse n’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, mu biganiro byabahuje, bagaragarijwe ko mu myaka irengaho gato 10 ishize, mu Rwanda umubare w’ababyeyi babyara babazwe wikubye inshuro ebyiri, kuko bavuye kuri 12% mu mwaka wa 2012, ubu bakaba bageze kuri 23%.

Ibi ubwabyo ngo bishyira benshi mu byago byo kuba bagira ibibazo mu gihe batwite cyangwa babyara, dore ko n’imibare igaragaza ko 37% by’ababyeyi bapfa, ari ababa baragize aho bahurira no kubyara babazwe.

Dr Muhire Philibert uyobora Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, agaruka kuri zimwe mu mpamvu ziganje mu gutiza umurindi iki kibazo yagize ati: “Tujya tubona bamwe mu babyeyi babanza kurindira ko ibise bibafatira iwabo mu ngo, bakagera kwa muganga batinze kandi mbere yaho barigeze kubyara babazwe. Uko kugirira ibise ahatari mu buvuzi ngo bumukurikiranire hafi, biba bimukururira ibyago byinshi kuri iyo nda yagiriyeho ibise”.

“Muri byo twavugamo nko guturika kwa nyababyeyi no kumuvura bikaba ikibazo. Nanone kandi benshi mu babagwa hari ubwo inkovu yo kuri nyababyeyi ishobora kwirema mu buryo ibangamira ingobyi umwana aba arimo, bikaba byanatera umubyeyi kuva, binashobora kugeza ku gipimo cyo hejuru, bikaba byagorana kumutabara bikamuviamo kuhasiga ubuzima”.

Dr Muhire avuga ko n’ubwo hari ababyeyi babyara babazwe ku bw’icyemezo kiba cyafashwe na muganga, hari n’abandi usanga bisabira abaganga kubagwa biturutse ku gutinya ibise abandi bakabyita nk’ubusirimu.

Dr Muhire Philibert, Umuyobozi w'Ibitaro bikuru bya Ruhengeri
Dr Muhire Philibert, Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri

Ibi nyamara ngo si yo mahitamo akwiriye mu gihe byaba bigaragara ko hari icyo muganga yakora bakabyara bitabaye ngombwa kubagwa.

Ati: “Mu kubagwa umuntu aterwa ikinya, hakiyongeraho n’inkovu iza nyuma yo kubagwa, hamwe n’ibindi bimenyetso byaba ibigaragarira amaso n’ibigaragarira mu bikoresho bya gihanga abaganga bifashisha, ikigaragara ni uko ugutwita gukurikira ukubagwa haba hari ibyago byinshi byo kugiriramo ingorane”.

Bamwe mu babyeyi barimo n’abigeze kubyara babazwe, babwiye Kigali Today ko ahanini gutinda kubona serivisi zo kubyazwa, biturutse ku mubare munini ukunze kugaragara mu bitaro, bibatera gutekereza, bashobora kumara igihe kitari gitoya baribwa; ibi bikaba mu bituma bamwe muri bo bishimira amahitamo yo kubyara babazwe kurushaho.

Nko mu bitaro bikuru bya Ruhengeri honyine, mu babyeyi bari hagati ya 570 na 600 byakira ku kwezi, kimwe cya kabiri cyabo babyara babazwe, kandi muri bo harimo ababa bisabiye muganga ko babyara babazwe.

Mathieu Niyonkuru ukuriye umushinga ‘USAID Tubeho’ muri zone y’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba ari na wo wateguye ibyo biganiro, avuga ko hakenewe uruhare rufatika rw’abaganga mu kugabanya impfu z’ababyeyi.

Ati: “Ubundi kubyara k’umubyeyi bibanzirizwa n’ibipimo bifatwa na muganga birebana n’imimerere y’umwana uri mu nda, uburebure n’ibiro umubyeyi apima, uko yari abayeho mu gihe aba amaze atwite, ibyo byose akabihuza akaba yagena ko umubyeyi yabyara abazwe cyangwa atabazwe”.

Abafite aho bahuriye no gukurikiranira hafi ubuzima bw'abagore batwite mu Karere ka Musanze basabwe gukaza ingamba zatuma ibipimo by'impfu bigabanuka
Abafite aho bahuriye no gukurikiranira hafi ubuzima bw’abagore batwite mu Karere ka Musanze basabwe gukaza ingamba zatuma ibipimo by’impfu bigabanuka

“Umubyeyi ugiye kubyara rero mu gihe bigaragara ko yabyara neza, akwiye kureba bigakorwa uko, akirinda gushyira igitutu ku muganga ngo amubage kuko harimo ingorane zitari nkeya, ziri no mu bikomeje gutuma imibare y’abapfa bazize izo ngaruka zo kubyara babazwe ikomeza gutumbagira”.

Anongeraho ko uruhare rw’abagore n’abagabo babo yaba mu kwibukiranya gahunda yo kwipimisha kwa muganga inshuro nibura umunani no kuzitabira ari ngombwa kandi abajyanama b’ubuzima na bo, bagashyira imbaraga mu gukurikiranira hafi umugore utwite ugaragaje bimwe mu bimenyetso mpuruza, bakajya bamwihutishiriza kwa muganga akitabwaho hakiri kare.

Ubushakashatsi bwagiye bukorwa n’abahanga mu buvuzi, bugaragara ko ibyiciro by’abagore batwite harimo abafite munsi y’imyaka 18 ndetse n’abafite ibibazo by’indwara nka diyabete n’umuvuduko w’amaraso, bari mu bakwiye kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko, kuko baba bafite ibyago byinshi byo kugira ingorane mu gihe batwite, babyara cyangwa mu minsi 42 ikurikiraho nyuma yo kubyara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka