Farumasi zigiye gutanga inkingo no kuboneza urubyaro

Umunsi mpuzamahanga w’abahanga mu by’imiti kuri uyu wa 25 Nzeri 2020, usanze abo mu Rwanda bari mu myiteguro yo kwegereza abaturage zimwe muri serivisi baboneraga kwa muganga, harimo iyo gukingira abantu no kuboneza urubyaro.

Abayobozi ba NPC
Abayobozi ba NPC

Mu nama abahanga mu by’imiti mu Rwanda baza gukora hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatanu, baraganira n’inzego zitandukanye ku ngamba zitandukanye zatuma imiti igera ku baturage kandi bakayifata mu buryo itabateza ibibazo, ahubwo ikabakiza indwara.

Bimwe mu bibazo Urugaga rw’Abahanga mu by’imiti mu Rwanda (NPC) ruvuga ko bikomereye abaturage, ni ukutabona imiti n’inkingo hafi, ndetse no gufata imiti bitari ngombwa, kutayimara cyangwa kutubahiriza igihe bagomba kuyifatira, bikaba biviramo bamwe ingaruka z’uko hari imiti yatakaje ubushobozi bwo kubavura.

Mu kiganiro abayobozi ba NPC bagiranye na Kigali today kuri uyu wa kane, bavuze ko abaganga bose atari ko bafite uburenganzira bwo gutanga imiti, ndetse ko nta miti igomba kuba itangirwa kwa muganga keretse igenewe abarwayi baho, yavuye kuri farumasi.

Perezida wa NPC, Dr. Innocent Hahirwa, yakomeje agira ati “hari imiti ikwiye kwandikwa n’umuganga wihariye ku ndwara runaka, atari umuganga ubonetse wese, kuko iriya miti ivura indwara zandura (ziterwa n’udukoko yitwa anti-biotiques), usanga iri mu byiciro bitandukanye uhereye ku yoroheje, ikomeye gake n’ikomeye cyane.

Abantu baba bakeneye ko duhera kuri ya miti yo hasi igihe uburwayi bwawe bworoshye, kugira ngo nibinanirana ku muti woroheje, uze kuba ufite undi uwurusha ubushobozi wakuvura.

Iyo umuntu aguhereye kuri wawundi wa gatatu nyamara hari ibindi byiciro yasimbutse, hari igihe uzagirana ikibazo na wa muti wo ku rwego rwo hejuru, ukaba ufite ibyago by’uko indwara yawe itavurwa”.

Abahanga mu by’imiti bakomeza bavuga ko nubwo bidakorwa mu Rwanda, ahandi mu bindi bihugu ari bo batanga inkingo, mu rwego rwo kwegereza iyo serivisi abasanzwe babyiganira kwa muganga, rimwe na rimwe bakabura iyo serivisi.

Dr. Hahirwa yakomeje agira ati “iyi ni imwe mu ntambwe u Rwanda ruri kwifuza gutera, kugira ngo ejo cyangwa ejobundi abahanga mu by’imiti babe batanga inkingo, harimo no gutera inshinge, mu gihe kitari icya kera tuzabona iyo serivisi”.

Umunyamabanga Uhoraho akaba n’Umwanditsi w’abahanga mu by’imiti muri NPC, Rugambya Patrick yasobanuye ko ibijyanye no gutangira inkingo muri Farumasi bikiri gutegurwa, harimo nko guhugura abazakora uwo murimo, amategeko no gutegura aho bizakorerwa, ariko ko ikiri hafi gukorwa ari ukuhatangira serivisi zo kuboneza urubyaro, mu rwego rwo kunganira izitangirwa ku mavuriro.

Rugambya yagize ati “hari umuntu wavuga ngo kubonera iriya serivisi (yo kuboneza urubyaro) kwa muganga birangora, biratinda kandi mfite inshingano nyinshi.

Iyi miti umuntu afata yarangije gukora imibonano mpuzabitsina ikamubuza gusama, muri farumasi abantu bayihabonera mu ibanga kandi bitabagoye, akaba ari muri ubwo buryo kuboneza urubyaro biramutse bigiye muri farumasi byafasha benshi”.

Urugaga rw’abahanga mu by’imiti (NPC) ruvuga ko rwishimiye kuba imiti myinshi yajyaga iva ahandi igiye gutangira gukorerwa mu Rwanda, aho inganda eshatu ziyikora kuri ubu zatangiye kubakwa i Kigali.

NPC hamwe n’umuryango uhuza abahanga mu by’imiti ku isi, bihaye insanganyamatsiko muri uyu mwaka yo gutekereza ku ruhare rwabo mu guhindura ubuzima bw’abatuye isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi ni byiza cyane gusa bisaba gutegura pharmacist no kubahugura cg iryo somo rikongerwa muyo bigaga.

kazemma yanditse ku itariki ya: 25-09-2020  →  Musubize

Ibi bintu ni byiza cyane, umwuga wacu nk aba pharmacists uri gutera imbere.

Rick yanditse ku itariki ya: 25-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka