Croix-Rouge yahaye ibitaro bya Kabutare ibikoresho birimo matela 100

Umuryango utabara imbabare ishami ry’u Rwanda (Croix-Rouge Rwanda), wahaye ibitaro bya Kabutare ibikoresho birimo matela 100.

Ibikoresho bakiriye bizabafasha mu gutanga serivisi nziza ku babagana
Ibikoresho bakiriye bizabafasha mu gutanga serivisi nziza ku babagana

Ni ibikoresho uyu muryango washakishije, nyuma yo kugaragarizwa n’ibitaro bya Kabutare ibyo bikeneye byabafasha kurushaho gutanga serivisi nziza ku babagana, nk’uko bivugwa na Guillaume Sebaganwa, uyobora Croix-Rouge mu Ntara y’Amajyepfo.

Yagize ati "Twabazaniye matela 100, ibiringiti 200, amajerekani 200, udupfukamunwa 500, amakarito 100 y’amasabune, indobo 100, inzitiramubu 300 n’ibinini bisukura amazi 500. Byose hamwe byatwaye miliyoni eshanu n’ibihumbi 650."

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare, Dr Jérôme Mfitumukiza, yashimiye Croix-Rouge, anavuga ko n’ubwo ibikoresho babazaniye bitakemuye burundu ibibazo bari bafite ku bikoresho, bituma ababagana bishimira serivisi babaha cyane cyane mu bijyanye n’isuku, byibura babasigiye aho bazatangirira na bo bishakira ibisubizo.

Yagize ati "Ntabwo ibyo baduhaye bihagije 100%, ariko urabyumva havuyemo icyuho. Baduhaye matela 100, ariko urebye twari dukeneye 140. Burya hari ubwo ubona ufite ikibazo kinini, kugikuramo bigoye bikanagutera ubunebwe bwo kugikemura. Ariko matela 40 tuzazishakira cyangwa tubone n’abandi baziduha."

Abarwarije muri ibi bitaro na bo bavuga ko ubufasha ibitaro byahawe bwari bukenewe, nk’uko babitangaje ku wa 26 Mutarama 2024, ubwo ibyo bikoresho byatangwaga.

Uwitwa Claudine Bankundiye yagize ati "Matela zari zihari, ariko zari zikuze. Ibiringiti na byo byari uko, ariko iyo abarwayi babaga benshi wasangaga baguhaye nk’ishuka yonyine. Hari abizaniraga ibyabo rimwe na rimwe ugasanga birimo n’inda, ariko nanone abaganga bakunze kutwigisha ku isuku."

Mu bibazo bindi ibitaro bya Kabutare bifite, harimo icy’uko nk’ibindi bitaro byo mu Rwanda bagikeneye abaganga n’abaforomo, kuko ku baganga 27 bakeneye bafite 16, naho abaforomo bo bafite 127 ku 160 ubundi bemerewe.

Inyubako z'ibitaro bya Kabutare zirashaje
Inyubako z’ibitaro bya Kabutare zirashaje

Ibi bitaro ariko nanone bifite umwihariko w’ikibazo gikomeye cy’inyubako bikoreramo zishaje kandi ntoya, zitanafite ubwiherero ndetse n’ubukarabiro bihagije.

Ibitaro bya Kabutare byakira ku munsi abarwayi bivuza bataha bari hagati ya 120 na 180.

Bifite ubushobozi bwo gucumbikira abarwayi 236, ariko hari igihe wasangaga bakiriye abarenga, bikaba ngombwa ko bamwe na bamwe bajya ku gitanda kimwe ari babiri. Kubera ko baherutse guhabwa ibitanda 15, bakaba banahawe matela, hari icyizere ko iki kibazo cyo cyavugutiwe umuti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka