Bumwe mu buryo bwagufasha kwita ku ruhu rwo mu maso

Kwita ku ruhu rwo mu maso bikubiyemo ibirenze kurusukura no gukoresha amavuta yo kwisiga, harimo gufata indyo yuzuye, gusinzira bihagije, gukora siporo n’ibindi.

Ubu ni bumwe mu buryo bushobora kugufasha kugumana uruhu rwawe rworoshye kandi rutoshye.

1. Karaba mu maso inshuro ebyiri ku munsi

Gukaraba mu maso inshuro ebyiri ku munsi mu gihe ubyutse no mugihe ugiye kuryama ni bimwe mu bintu bishobora gufasha uruhu rwawe kumera neza bikaba akarusho wifashishije amazi y’akazuyazi kandi wabanje gukaraba neza intoki.

2. Irinde gukaraba amazi ashyushye

Impamvu ni uko ashobora kwangiza uruhu rwawe rugatakaza amavuta y’umwimerere rukumagara.

3. Irinde kwisiga amavuta uruhu rwamaze kumagara

Ni byiza kwisiga ukimara gukaraba mu maso kandi ukirinda guhora ku mavuta amwe bitewe nuko uko ibihe bisimburana ari nako amavuta uruhu rukenera aba atandukanye (Urugero: mu gihe cy’itumba uruhu rukenera amavuta atandukanye n’ayo mu gihe cy’izuba).

4. Irinde kwisiga ibirungo by’ubwiza mu maso buri gihe wikurikiranya

Ibi bituma uruhu rwawe ruruhuka no mugihe wabyisize ntukibagirwe gukaraba mu maso mu gihe ugiye kuryama.
Ikindi ukwiye kwitondera ni ubwoko bwabyo. Usabswa gushishoza mbere yo kubigura kuko hari ibiba byifitemo ibinyabutabire byangiza uruhu (nka Paraben n’ibindi).

5. Nywa amazi ibirahure 6 kugeza ku 8 byibura ku munsi

Uretse kuba amazi ari ingenzi mu buzima busanzwe agira n’uruhare rukomeye mu gufasha umuntu kugira uruhu rworoshye kandi rufite itoto.

6. Kwita ku gufata amafunguro agizwe n’imboga n’imbuto

Uretse kuba imbuto n’imboga ari byiza ku buzima bwa muntu, ni n’ingenzi mu gutuma ugira uruhu rutoshye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka