Bugesera: Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Amerika zigiye kuvura abaturage basaga 5,000

Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za Leta zunze Zbumwe za Amerika, zikorera ku mugabane wa Afurika (USAFRICOM) n’izo muri Leta ya Nebraska, zatangije ibikorwa by’iminsi itanu byo kuvura abaturage mu Karere ka Bugesera.

Iki gikorwa cyatangiye ku wa mbere tariki 07 Kanama kikazasozwa ku ya 11 Kanama 2023, mu bigo nderabuzima bya Gashora na Ngeruka, aho iyi gahunda izasozwa hamaze kuvurwa abaturage barenga 5000 nk’uko byatangajwe na Lt. Col. Dr. John Bukuru, umuganga mu bitaro bikuru bya Gisirikare bya Kanombe.

Lt Col Dr John Bukuru, yavuze ko ibikorwa nk’ibi byo kwita ku buzima bw’abaturage, bisanzwe biri muri gahunda za RDF.

Yagize ati “Mu by’ukuri iki ni igikorwa Ingabo z’u Rwanda zisanzwe zikora zivura indwara zitandukanye abaturage bazo, kuko kwegera abaturage bisanzwe biri mu muco w’Ingabo z’u Rwanda, kuko nicyo dushinzwe gukora ducungira umuturage umutekano, ariko noneho umuturage ufite ubuzima buzira umuze.”

Yakomeje avuga ko aba baganga baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangajwe n’ibikorwa bidasanzwe kandi byihariye RDF ikora, bituma bifuza gukorana n’Ingabo z’u Rwanda kugira ngo bazigireho ibyo bazajya gukorera abaturage babo.

Serivisi z’ubuvuzi zirimo guhabwa abaturage, harimo kuvura indwara zirimo izifata amagufwa, izo mu nda, iz’amenyo, izo mu mazuru, mu matwi no mu muhogo, izifata amaso, n’izifata imyanya y’abagabo, iz’abagore, iz’abana ndetse n’izijyanye n’ibibazo by’ihungabana.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abaturage benshi by’umwihariko abasanzwe bivuriza ku kigo nderabuzima cya Ngeruka mu Murenge wa ngeruka, bavuga ko ubwitabire bwatewe no kuba barumvise amatangazo y’abayobozi, ko hari abaganga b’inzobere bazaza kubavura.

Ngiruwonsanga Canisius, umwe mu baturage baje kwivuza yagize ati “Benshi bari hano baba barwaye indwara zitandukanye, bamwe barabuze abavuzi, ariko iyo twumvise ko hari inzobere cyane zaje kudufasha, abantu benshi biritabira.”

Yavuze ko indi mpamvu ituma abaturage baba baje ari benshi, babitewe no kumva ko hari ubwitange bw’Ingabo z’u Rwanda.

Ati “Tubiterwa no kumva ko harimo ubwitange bw’Ingabo z’u Rwanda, kandi tukaba tuzi ko zifite ubuvuzi bufite imbaraga cyane ku miti n’ubushobozi bw’ibikoresho.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Ngeruka, Nshizirungu Ibrahim, yashimye Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’izo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo ku mugabane wa Afurika, USAFRICOM, avuga ko abaturage baba bagize amahirwe yo kubona inzobere mu buvuzi hafi bikabarinda gukora ingendo ndende, bajya gushaka ubuvuzi bwisumbuye ku bitaro bikuru bya Nyamata.

Ati “Icya mbere izi nzobere zidufasha kuvura abaturage bacu, habaho no kugabanuka k’urugendo bakoraga kuva hano Ngeruka berekeza ku bitaro bikuru bya Nyamata, bikanatuma hagabanuka abava i Nyamata berekeza ku bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe. Aho hose baba bagiye gushaka inzobere mu buvuzi n’imiti yisumbuye.”

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda butangaza ko mu byo RDF yiyemeje gutangamo umusanzu mu iterambere ry’Igihugu, harimo no gushyigikira ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, aho n’ubuvuzi bushyirwamo imbaraga kuko iterambere ryose rishingira ku baturage bafite amagara mazima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka