Batanze amaraso kuko hari ibyo yakora amafaranga atakora

Abakozi ba Kompanyi yitwa CMA CGM y’Abafaransa ikora ubwikorezi (shipping) cyane cyane ku mazi no ku butaka, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bayo, tariki ya 30 Kamena 2023 bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso cyabereye i Masaka mu Mujyi wa Kigali.

Fred Mulisa
Fred Mulisa

Fred Mulisa, Umuyobozi mukuru wa CMA CGM mu Rwanda n’i Burundi, avuga ko igikorwa cyo gutanga amaraso bagitekereje mu buryo bwo gutanga ubufasha bwo kugoboka ababukeneye nk’uko basanzwe batanga bene ubwo bufasha cyane cyane bw’ibikorwa cyangwa bw’amafaranga, mu rwego rwo kugira uruhare mu guteza imbere sosiyete bakoreramo.

Fred Mulisa avuga ko kompanyi yabo ari iya gatatu ku isi mu bijyanye n’ubwikorezi (shipping) ikaba imaze mu Rwanda imyaka 11 kuko yatangiye kuhakorera muri 2012. Ashima ko u Rwanda rwahaye kompanyi yabo aho ikorera. Yagize ati “Rero mu nyungu twabonye, mu buryo batworohereje gukora, tugomba kugaruka tukagira icyo tumarira sosiyete dukoreramo ari yo y’Abanyarwanda.”

Yongeyeho ati “Ubundi dusanzwe tumenyereye gufasha dutanze amafaranga, ariko uyu mwaka twashatse gukora igitandukanye, kuko hari ibyo amafaranga atabasha gukora ariko amaraso akora. Hari igihe amafaranga adashobora gukiza ubuzima, ariko amaraso yabikora. Umwaka ushize niba twaratanze amafaranga runaka, reka tubikore mu bundi buryo, ariko ntibirangiriye hano kuko dufite n’ikindi gikorwa cyo kuzafasha abasenyewe n’ibiza.”

Iki gikorwa cyateguwe na Kompanyi ya CMA CGM ikora ubwikorezi mu mazi no ku butaka, cyitabirwa n’abakozi b’iyo kompanyi ndetse n’abakiriya babo baba abazana ibicuruzwa mu Rwanda, ndetse n’abafite ibyo bakorera mu Rwanda bohereza mu mahanga, ndetse n’izindi sosiyete bakorana na zo zirimo DP World ibafasha ku bikoresho byifashishwa mu gutwara no kubika ibicuruzwa.

Nizeyimana François, umwe mu batanze amaraso
Nizeyimana François, umwe mu batanze amaraso

Umwe mu batanze amaraso witwa Nizeyimana François, yavuze ko impamvu yatumye baza gutanga amaraso, ari uko bazi ko hari benshi baba bayakeneye, akaba yumva neza akamaro ko kuyatanga kugira ngo abayakeneye babashe kubaho.

Yagize ati “Bisaba ubwitange n’ubushake, iyo ubishaka ugomba kuyatanga nta kibazo kirimo, kandi batwara makeya atageze ku inusu. Byantwaye iminota nk’itandatu. Ababitinya babitinyira ubusa.”

Igikorwa cyo gutanga amaraso cyabereye ku cyicaro cya DP WORLD Masaka mu Mujyi wa Kigali. Abatanze amaraso ni abantu 30 barimo ab’igitsina gabo 26 n’ab’igitsina gore 4, abandi bane ntibemerewe kuyatanga.

Buri wese yatanze amaraso angana na mililitiro 450, amaraso yose hamwe yatanzwe akaba angana na mililitiro 13,500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka