Abajyanama b’ubuzima bashyiriwe ikoranabuhanga muri telefone rizabafasha kunoza serivisi

Mu rwego rwo kongerera ubushobozi Abajyanama b’Ubuzima muri serivisi z’ubuvuzi, bashyiriwe ikoranabuhanga muri telefone zigendanwa (smart phone), rizajya ribafasha gutanga amakuru arebana n’ubuzima bw’abaturage, bityo bakanoza serivisi batanga.

Abajyanama b'ubuzima bishimiye ikoranabuhanga bahawe kuko rizaborohereza akazi
Abajyanama b’ubuzima bishimiye ikoranabuhanga bahawe kuko rizaborohereza akazi

Iyi gahunda yatangiriye ku bajyanama 600 bo mu bigo nderabuzima 36 byo hirya no hino mu gihugu, abajyanama 400 batangiye gukoresha iri koranabuhanga abandi 200 bakaba batangiye kurihugurwaho.

Iri koranabuhanga rizajya ryuzuzwamo abarwayi bavuye, ndetse banasabe imiti indi itarashira.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima, Uwizeyimana Annociata, avuga ko bazorohererwa no gukora akazi kabo neza kuruta mbere, kuko uburyo bakoragamo bwabasabaga kuzuza ibitabo kandi byinshi.

Ati “Ubu turoroherwa na serivisi dutanga, kuko tuzajya dukoresha ikoranabuhanga bidufashe gukora vuba, kuko mbere twafataga umwanya munini wo kuzuza ibitabo”.

Mugumya Sylver, ushinzwe ishami ry’ikoranabuha muri Minisiteri y’Ubuzima, avuga ko iri koranabuhanga bashyize muri telefone ko ridasaba Internet, kandi ikaba ibika umuriro igihe kirekire.

Ati “Igihe cyose umujyanama afite iri koranabuhanga bituma amakuru yihuta akagera muri serivisI zibishinzwe, kuko mbere amakuru y’ibikorwa byabo yamenyekanaga nyuma y’ukwezi, ubu rero tuzajya tuyamenya buri munsi”.

Bamwe batangiye kurikoresha
Bamwe batangiye kurikoresha

Abajyanama b’ubuzima basanzwe bafasha abaturage kwivuza batararembera mu rugo, aho babasha gusuzuma no guha imiti umurwayi wa malariya, impiswi ndetse no gutanga ubujyanama ku mugore utwite, kurwanya igwingira mu bana no gutanga ibinini by’inzoka.

Hari kandi na gahunda Leta ifite yo kungerera ubushoboziabajyanama b’ubuzima, bwo gupima indwara zitandura, mu rwego rwo guhangana na zo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko iryo koranabuhanga rizajya rituma amakuru yihuta kandi abarwayi bavurirwe igihe natwe Nyagatare bizatugereho.

Nsabimana Evariste yanditse ku itariki ya: 21-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka