Abafite ubumuga bwo mu mutwe barifuza kwegerezwa imiti bakenera buri munsi

Abafite uburwayi bwo mu mutwe baravuga ko kutabonera imiti ku gihe ku bigo nderabuzima bibegereye bituma hari iyo batabona bitewe n’ubushobozi kuko usanga basabwa kujya kuyifatira i Kigali ku kigo cya CARAES i Ndera cyangwa i Kanombe, bagasaba inzego bireba kuborohereza.

Abahuriye mu muryango NOUSPR Ubumuntu, wita ku bantu bafite uburwayi bwo mu mutwe, bagaragaza ikibazo kuri imwe mu miti yihariye, bakavuga ko ari imbogamizi zikomeye ku burwayi bwabo kuko iyo basibiye kuyinywa bibateza ibyago byo kurwara, ndetse bakoherezwa kuyifatira i Kigali bikabagora kuko nta mafaranga babasha kubona uko bikwiye ngo babone n’ibibatunga.

Umutesi Rose uyobora umuryango NOUSPR Ubumuntu ari kuganira n'abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe
Umutesi Rose uyobora umuryango NOUSPR Ubumuntu ari kuganira n’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe

Uretse kuba icyo kibazo kiri ku miti yihariye by’umwihariko ku bantu bafite uburwayi bw’igicuri, aba baturage bavuga ko hari n’ikibazo cyo kuba n’imiti ibasha kuboneka batayibonera ku gihe bitewe n’uko babwirwa ko iba yashize.

Umwe muri abo baturage utuye mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, yagize ati: "Hari imiti imwe n’imwe iba ihari, wasubirayo mu kwezi gutaha ugasanga ntayihari bakakubwira ko yashize mu bubiko bwayo. Ariko hari imiti yihariye y’abantu bafite uburwayi bw’igicuri cyane cyane bigasaba ko iyo miti bayifatira kuri CARAES Ndera. Abaganga iyo baje gusura ibigo Nderabuzima badusobanurira ko iyo miti itari yegerezwa ibitaro by’uturere cyangwa ibigo nderabuzima, bigasaba ko abantu bazajya bajya kuyifatira i Ndera kugeza igihe bazayegereza ibigo bitwegereye, tukaba tutazi igihe bizakorerwa."

Akomeza avuga ko kubera ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe bafite bibatera ubukene ku buryo bahura n’imbogamizi zirimo kubura amatike kuko usanga hari n’abadafite n’ubwisungane mu kwivuza bigatuma hari n’abatabasha no gufata imiti.

Ati: "Urumva umuntu wabuze ubwisungane mu kwivuza, ntiyabasha kubona amatike ya buri kwezi yo kuva i Rubavu ajya i Ndera."

Bagasaba ko hakorwa ubuvugizi kugira ngo imiti bakeneye ishyirwe ku bigo nderabuzima bibegereye kandi ikabonekera no ku gihe, uko umurwayi ayikeneye.

Yankurije Nathalie wo mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Muyira, Akagari ka Migina, ufite ubumuga bwo mu mutwe n’ubw’ingingo, akagira na musaza we ufite ubumuga bwo mu mutwe, avuga ko yahawe akato na nyina ubabyara ndetse ko mu bana bane afite yemera babiri gusa abandi akavuga ko atazi aho bakomotse.

Yagize ati: "Mama utubyara adufite turi abana bane, ariko yemera babiri gusa, njyewe na musaza wanjye na we ufite ubumuga bwo mu mutwe, yaratwanze ndetse ajya atubwira amagambo mabi y’uko tugomba gusubira aho isuri yadutembaye yatuvanye."

Yankurije ufite abana babiri na bo bafite ubumuga, harimo n’umwe yabyaye nyuma yo gufatwa ku ngufu, avuga ko nyuma yo kubyara uwo mwana, yagiye akorerwa ihohoterwa ririmo no kumukubita bikozwe n’abo mu muryango we, kugeza ubwo yiyemeje kujya gushaka umugabo, kugira ngo ahunge iryo totezwa yakorerwaga, nubwo na we batamaranye kabiri.

Avuga ko kubera ubwo buzima bwose bushaririye yagiye acamo no kurera bitoroshye abo bana babiri bafite ubumuga, harimo ufite ubukomatanyije ndetse undi akagira ubwo mu mutwe, yageze igihe ashaka kwiyahura.

Ati: "Nanjye biramvuna mu bwonko nkagera aho numva nakwiyahura."

Na we ahuriza n’abandi ku kuba nta bushobozi bafite burimo ubwo kubona imiti no kuyibonera igihe n’ingendo bakora bajya kuyishaka ndetse n’ubuyobozi butabafasha kubakemurira ibibazo bahura na byo cyane cyane kutagira aho kuba kubera ihohoterwa bakorerwa.

Umuyobozi w’umuryango wita ku bantu bafite uburwayi bwo mu mutwe, mu Rwanda no ku rwego rwa Afurika, Umutesi Rose, avuga ko ibibazo bikomeje kwiyongera mu mibereho y’abantu biri mu bituma n’umubare w’abafite uburwayi bwo mu mutwe wiyongera.

Uyu muyobozi agaruka ku bibazo bigaragazwa n’abafite uburwayi bwo mu mutwe, cyane cyane kutabona imiti cyangwa ngo ibegerezwe hafi y’ibigo nderabuzima baturiye, yavuze ko hakirimo ikibazo kuko hari imiti badashobora kubonera kuri ibyo bigo Nderabuzima, kuko abayibaha ari abantu babihuguriwe gusa batabifiteho ubundi bumenyi bwisumbuye.

Ati: "Navuga ko Leta y’u Rwanda yo ifite ukuntu yabyoroheje igenda ishyira kuri za Poste de Santé, ibigo Nderabuzima, aho hantu bakagenda babona imiti, nubwo abantu babaha iyo miti bahawe amahugurwa kugirango bafashe abafite uburwayi bwo mu mutwe, ariko mu byukuri abo si abantu twavuga ko ari abanyamwuga cyangwa se bafite ubumenyi buhagije bwo kuba bafasha abo bantu, ari na yo mpamvu usanga hari iyo bafatira ku bigo Nderabuzima bibegereye ariko hakaba n’indi baza bagafatira nk’i Kanombe cyangwa i Ndera, bivuze rero ko haracyarimo ikibazo."

Akomeza avuga ko ibibazo by’abatabasha kubonera igihe iyo miti kubera ikibazo cy’ubushobozi bwo kuva aho batuye bajya gufatira imiti i Kigali, biri mu byo bakira buri gihe ndetse ko binasubiza inyuma abarwayi.

Ati: "Urumva haracyarimo ikibazo kubera ko akenera itike yo kugira ngo agere i Ndera cyangwa i Kanombe, iyo araranyije kabiri, gatatu, byanze bikunze bimusubiza inyuma, mbona rero hakirimo imbogamizi."

Umutesi asaba ko mu mbaraga Leta isanzwe ishyiramo, imiti yose yakwemererwa kujya ku bwisungane mu kwivuza, ndetse ikanoherezwa hirya no hino muri za Poste de Santé n’ibigo nderabuzima byegereye abaturage bikaba byakorohereza abarwayi. Ikindi asaba ni uko niba hari imiti ihabwa abandi barwayi ku buntu, harebwa uburyo n’iy’abafite uburwayi bwo mu mutwe bajya bayibona ku buntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka