Yabaswe n’inzoga kugeza ubwo zimuteye uburwayi - Ubuhamya

Umunyeshuri muri Kaminuza mu ishami ryo gufasha abantu bahuye n’ibiyobyabwenge no kubivura, utashatse ko imyirondoro ye igaragazwa, avuga ko yatangiye kunywa inzoga ku myaka 12 y’amavuko yiga mu mashuri abanza, arabikomeza kugeza ubwo zimuteye uburwayi ari bwo yaziretse, anahitamo kwiga gufasha abandi.

Abanyeshuri basabwe uruhare mu kurwanya ubusinzi n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge
Abanyeshuri basabwe uruhare mu kurwanya ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Kunywa inzoga ngo yarabikomeje kugeza ageze muri kaminuza kuko aribwo yanamenye ko yamaze kuba imbata y’inzoga, ahanini kubera indwara zo mu nda yatangiye kujya arwara.

Ati “Nagiye mu kabari nkiri muto, mu bo twasangiraga bigaragara ko jyewe nagendaniyeko, nkomeza kunywa buhoro buhoro, njya kurangiza kaminuza nibwo namenye ko nabaswe na ya nzoga nanywaga, ntangira kurwara indwara zo mu nda.”

Uyu avuga ko kunywa inzoga cyane ahanini yabitewe n’ibibazo byagwiririye Igihugu, aho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatandukanye n’umuryango we, abaho yigenga akumva icyamuha amahoro ari uko yanywa inzoga akabona ibitotsi, cyangwa ntagire ibindi bitekerezo.

Mu ndwara yarwaye harimo urwagashya kubera kunywa inzoga nyinshi cyane no kutazigenzura, icyakora ngo ubwo burwayi bwatumye areka izo nzoga kuko yabobaga ubuzima bwe bugeze aharindimuka, ari bwo yanahisemo kwiga kuvura abandi babaswe n’ibiyobyabwenge.

Uwo mugabo avuga ko bimwe mu bigaragaraza ko umuntu yamaze kuba imbata y’inzoga cyangwa itabi, ari uko aba atagifite ubushobozi bwo kubigenzura.

Agira ati “Kuba banywa inzoga, bamara mu tubari igihe kinini, kandi bafite n’ibibazo mu bantu bikomoka ku nzoga. Umuntu akayoborwa nazo, zikamurusha imbaraga ku buryo akoresha amayeri yose ashoboka kugira ngo azibone.”

Muri ayo mayeri harimo kwiba, kubeshya, imyitwarire igahinduka kubera kurushwa imbaraga n’ikiyobyabwenge kubera kuba imbata yacyo.

Polisi mu Karere ka Nyagatare ivuga ko urumogi n'inzoga z'inkorano ziri mu biteza ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe
Polisi mu Karere ka Nyagatare ivuga ko urumogi n’inzoga z’inkorano ziri mu biteza ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe akaba n’umushakashatsi, Dr. Sebatukura Simeon, avuga ko karande, urwiganwa, ikigare n’ibibazo bisanzwe mu buzima ari bimwe mu bitera abantu kubatwa n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge, ariko uwabaswe nabyo ngo ashobora kuvurwa agakira.

Dr. Sebatukura avuga ko zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu aba imbata y’ikiyobyabwenge runaka harimo karande, urwiganwa, ikigare ariko ibyakozweho ubushakashatsi birimo uruhererekane rw’abantu bari mu kigero kimwe, bigatangira umuntu akeka ko azabivamo cyangwa azafata bicye, bikarangira bimubayeho imbata.

Ikindi ngo ni ibibazo by’ubuzima, aho umuntu agira ihungabana akanezerwa ari uko yafashe ikiyobyabwenge.

Icyakora avuga ko umuntu ashobora kuvurwa ububatwe by’ibiyobyabwenge, hashingiwe ku mpamvu zibimutera.

Ati “Ni indwara ivurwa ariko hamaze kumenyekana icyayiteye, umuntu agahabwa amakuru no kumwereka ko ibyo bintu yabivamo, kuko kenshi na we aba ashaka kubireka ariko ntabishobore, niba kandi ari ibibazo by’ubuzima, inzobere z’abaganga zivura ikibimutera kandi agakira.”

Avuga ko Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, WHO, ufata ububata bw’ibiyobyabwenge nk’indwara zo mu mutwe kandi zivurwa zigakira.

Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba igaragaza ko bimwe mu biyobyabwenge bikoreshwa binatera ibibazo ababifashe, ari inzoga z’inkorano zituruka mu bihugu bihana imbibi na tumwe mu Turere tw’u Rwanda, ndetse n’urumogi kandi ababyishoramo benshi bakaba ari urubyiruko.

Umuryango Life Line Organization, wita ku bibazo by’ubuzima bwo mutwe, ukorera muri kaminuza y’u Rwanda, uri mu bukanguramba mu mashami yayo atandukanye hagamijwe gushishikariza urubyiruko kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko.”

Intego ngo ni ukumenyesha uru rubyiruko ububi bw’ibiyobyabwenge no kubyirinda, kandi bakabirinda na barumuna babo kuko biri mu bitera indwara z’ubuzima bwo mu mutwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nubwo abanywa INZOGA babalirwa muli millions nyinshi,zitera indwara zica abantu benshi.Inzoga zitera Cancer,Umwijima,Umutima,etc...Ikindi kandi,ubusinzi butuma abashofeli bakora accident zica abantu benshi,abandi bakamugara.Gusa nubwo amadini menshi abeshya ko kunywa inzoga ali icyaha,bible ivuga ko umuntu ubishatse yanywa Vino nkeya.Mulibuka ko na Yezu yatanze Vino mu bukwe bw’i Kana.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 15-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka