Umubare w’abahitanwa na Malariya waragabanutse - Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu nama y’Igihigu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19, yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, yavuze ko umubare w’abahitanwa na Malariya wagabanutse, kubera ingamba Leta yashyizeho zo kuyirwanya.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, avuga ku buzima
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, avuga ku buzima

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente, avuga ko indwara ya malariya na yo yakunze kwibasira cyane abaturarwanda, kuri ubu umubare w‘abahitanwa na yo ukaba waravuye kuri 427 muri 2017, ugera kuri 35 mu 2023.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko hazakomeza kongerwa umubare w’ibigo by’ubuvuzi, bitanga serivisi zihariye zitabonekaga mu Gihugu.

Muri ibi bigo harimo ibikora ubushakashatsi n’ibivura indwara zitandukanye, harimo umutima, kanseri, indwara zo mu mutwe, no kubaga mu buryo bugezweho.

Yakomeje avuze ko mu rwego rw’Ubuzima, Abanyarwanda bose bazakomeza kwegerezwa serivisi nziza z’ubuvuzi, no kugabanya ingendo bakora bajya kwivuza. Kuva mu 2017, hubatswe ibitaro bishya 6 (Gatunda, Gatonde, Munini, Nyabikenke, Byumba n’ibya Nyarugenge), byaje byiyongera ku bindi 52 byari bisanzwe mu Gihugu.

Bahawe umwanya wo kubaza no gutanga inyunganizi
Bahawe umwanya wo kubaza no gutanga inyunganizi

Hubatswe kandi ibigo nderabuzima bishya 12 mu Turere dutandukanye, byiyongera kuri 495 byari bisanzweho, ndetse n’ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze (Health Posts) nabyo byarongerewe biva kuri 473 byari mu Gihugu mu 2017 ubu bikaba bigeze ku 1,252.

Ati “Uko kwiyongera kw’ibikorwa remezo by’ubuvuzi hamwe no kunoza serivisi z’ubuvuzi zitangirwamo, byatangiye gutanga umusaruro ugaragara kuko dufashe nk’urugero, ababyeyi babyarira kwa muganga bageze ku kigero cya 93%”.

Gahunda zo kugabanya ubukene no gufasha Abanyarwanda kwiteza imbere zirakomeje, muri uru rwego rw’ubuzima hatanzwe inka zirenga ibihumbi 190 ziyongera ku bihumbi 290 zari zaratanzwe muri 2017.

Guverinoma kandi ntiyibagiwe n’ibikorwa remezo bya siporo n’imyidagaduro, kuko nabyo byakomeje kubakwa hirya no hino mu Gihugu.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko Leta izakomeza kongera umubare w’abaganga kugira ngo Serivisi z’ubuvuzi zikomeze zigere ku baturage uko bikwiye.

Minisitiri Nsanzimana avuga ko ubu mu mwakwa umwe, abitabira amashuri y’ubuganga umubare umaze kwikuba gatatu, kuko mu mwaka umwe babona abagera kuri 300 mu gihe abigaga muri aya mashuri babaga ari 100 ku mwaka.

Amafoto: Eric Ruzindana

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka