U Rwanda rukomeje gukumira imbasa iboneka muri DRC

U Rwanda rukomeje gushishikariza Abanyarwanda gukingiza abana imbasa, birinda ko hagira uyandura ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho iheruka kuboneka.

Mu Rwanda imyaka 30 irashize imbasa ihacitse ariko u Rwanda rubarizwa mu Karere karimo ibihugu bifite imbasa, ndetse Akarere ka Rubavu kagirwa inama yo kuba maso mu gukingiza abana kuko kegeranye n’igihugu cyabonetsemo imbasa.

Uretse inkingo zisanzwe zitangirwa ku bigo nderabuzima, u Rwanda rwashyizeho gahunda yo gutanga urukingo ku bana bafite imyaka 0 kugera ku myaka 7.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2023 abana babarirwa muri miliyoni 2 n’ibihumbi 275 bahawe urukingo rwa mbere rw’imbasa ndetse mu kwezi kwa Nzeri 2023 hatangwa urukingo rwa kabiri ku kigero cya 97%.

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko abatuye Akarere ka Rubavu bitabiriye gukingiza abana imbasa ku kigero kiri hejuru kuko bazi neza ingaruka zayo kandi bakaba baturanye n’igihugu cyayibonetsemo.

Dr Wane Justin ushinzwe kurwanya imbasa mu Rwanda avuga ko u Rwanda rwabikoze mu kwirinda ko imbasa ihagera nyuma y’uko igaragaye mu bihugu bimwe bikikije u Rwanda.

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa uhamagarira buri wese kumva ko kurandura imbasa ari inshingano za buri muntu.

Umunsi uhuzwa n’isabukuru y’amavuko y’umushakashatsi Jonas Salk wayoboye itsinda ryavumbuye urukingo rw’imbasa mu mwaka w’i 1960.

Umuntu wa nyuma yagaragaye mu Rwanda arwaye imbasa mu 1993. Icyakora umugabane wa Afurika ugaragazwa nk’ubomekamo imbasa kuko hari ibihugu ibonekamo.

Ubuyobozi bwa RBC butangaza ko gukumira imbasa byashobotse kubera ko gahunda y’inkingo ihagaze neza, aho gukingira abana ku buryo bwuzuye bigeze kuri 97% mu gihugu cyose.

Urukingo rw’imbasa rutangwa mu bwoko bubiri harimo; urushinge n’ibitonyanga, rugatangwa ku mwana akivuka, agahabwa urundi afite ukwezi n’igice, abiri n’igice, atatu n’igice no ku mezi 9.

Kimwe mu bimenyetso by’imbasa ni ukugira ubumuga butunguranye ku maguru no ku maboko.

Imbasa ni indwara idakira, ishobora guhitana uyirwaye, iyo adapfuye ikaba imusigira ubumuga budakira ubuzima bwe bwose.

Ibihugu bikigaragaramo indwara y’imbasa ku Isi harimo; Pakistan na Afghanistan ku mugabane wa Aziya.

Naho ku mugabane wa Afurika ahabonetse imbasa harimo ibihugu bine birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guinea, Nigeria, na Somalia.

Icyegeranyo cyakozwe na Global Polio Eradication Initiative (GPEI) kigaragaza ko mu kwezi kwa Nzeri 2023 DRC habonetse abarwayi 6 bashya bafite imbasa, bituma muri iki gihugu habarurwa abarwayi 60 mu mwaka wa 2023 mu gihe mu mwaka wa 2022 hari habonetse abarwayi b’imbasa 146.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka