Sobanukirwa byimbitse indwara ya Stroke. Ibimenyetso, uko yirindwa n’ibindi

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abantu 40% barwara Stroke ibica, naho 70% ikabasigira ubumuga bukomeye.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Dr. Joseph Mucumbitsi, muganga w’abana akaba na muganga w’indwara z’umutima, avuga ko ubushakashatsi bwakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bugaragaza ko mu mwaka wa 2010 abarwaye Stroke ari miliyoni 17, kandi yibasira abantu barengeje imyaka 65, naho muri 2011 yabaye impamvu ya kabiri y’impfu zahitanye abantu benshi ku isi bageze kuri miliyoni 6 na 200.

Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko muri Amerika ari impamvu ya mbere mu gutera ubumuga. Dr. Mucumbitsi avuga ko agereranyije mu Rwanda, hatabura abantu bagera kuri 500 mu mwaka barwara Stroke.

Ese Stroke iterwa n’iki?

Ikintu cya mbere gitera stroke ni igihe imitsi igaburira ubwonko amaraso ifunze. Kandi impamvu zifunga iyo mitsi zaba nyinshi, ariko ikunze kubaho ni iyo bita ‘Trombus’.

Uyu ni umubumbe w’amaraso, akenshi wibumbira ku mavuta mabi aturuka kuri ‘cholesterol’ mbi nyinshi, akagenda ajya ku nkuta z’imitsi iyobora amaraso, bikagenda bifunga uwo mutsi buhoro buhoro.

Iyo byenda gufatana ku buryo amaraso acamo ari make, hari ubwo havaho akabango gato kagafunga n’ahari hasigaye. Utwo tubango dukunda kuva ku mitsi yo ku ijosi.

Iyo ufite ‘Cholesterol’ mbi nyinshi mu maraso, bikamara igihe kirekire, igenda izibira imitsi minini izamura amaraso mu bwonko, hakaba igihe havaho akabango kakaziba umutsi umwe mu yigaburira ubwonko, bigatuma hari igice cyabwo kitageramo amaraso.

Dr. Mucumbitsi yabajijwe niba stress yaba impamvu ya stroke nkuko abantu bamwe babyibwira, asubiza agira ati “Ubushakashatsi bwakozwe ntaho byagaragajwe ko stress ifite uruhare runini mu gutera iyo ndwara ya stroke”.

Dr. Mucumbitsi akomeza avuga ko indi mpamvu itera stroke ari umuvuduko w’amaraso ushobora gutera guturika kw’imitsi yo mu bwonko.

Ese umuntu yakeka ko arwaye stroke ashingiye ku bihe bimenyetso?

Nta bimeyetso simusiga by’iyi ndwara nkuko Dr. Mucumbitsi abivuga, icyakora hari bitatu byagenderwaho.

Iyo igice kimwe cy’imitsi yo mu maso gifite intege nke nko kubona umunwa uhemetse, ijisho rimwe rikifunga, cyangwa se igice cy’umusaya kikagagara wakoraho ntubyumve, kugobwa ururimi no gushyira amaboko hejuru ukumva ukuboko kumwe ntikubashije kugumayo, ibi bintu iyo ubyibonyeho usabwa kwihutira kujya kwa muganga, ndetse utavuga ngo nzajyayo ejo.

Ese Stroke iravurwa?

Dr. Mucumbitsi avuga ko iyi ndwara mu Rwanda bayivura kimwe n’ahandi hifashishijwe uburyo bubiri, bitewe n’urwego igezeho n’impamvu yayiteye.

1. Gutanga umuti wo mu mutsi kugira ngo uzibure cya kibumbe cy’amaraso gishonge

2. Iyo umutsi waturitse amaraso akaba menshi hari igihe biba ngombwa ko umuntu abagwa

Ese Stroke yakwirindwa?

Dr. Mucumbitsi avuga ko uburyo bwa mbere ari ugukora imyitozo ngororamubiri, kuko bizafasha kwirinda umuvuduko w’amaraso, nk’imwe mu mpamvu z’ingenzi zitera stroke.

Kwirinda kunywa itabi no kwegerana n’urinywa, kwirinda kunywa inzoga, kwita ku mirire iboneye no kwirinda kugira ibiro bitajyanye n’indeshyo yawe.

Abantu bafite imyaka guhera kuri 40 basabwa kwisuzumisha buri mwaka bakareba uko ibipimo by’ibi bintu bihagaze. Umuvuduko w’amaraso, isukari iri mu maraso, cholesterol iri mu maraso, ibiro bigereranywa n’uburebure (BMI). Ubu ni bwo buryo bwonyine bwo kwirinda.

Dr. Mucumbitsi yibutsa ko kwirinda biruta kwivuza, ati “ni byiza kwisuzumisha, ukamenya uko uhagaze kuko Stroke ni indwara yica ndetse iyo udapfuye uramugara, kandi iyo umugaye ntuba ugishoboye kugira icyo wimarira. Iyi ndwara iratungurana ntiteguza haba mu bimenyetso, bifata amasaha make kugira ngo igaragare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Muraho neza iyo ndwara iragatsindwa yari ihitanye Mukuru wanjye ni Mana yahabaye
Hari aba ganga bakorera I Kigali nibo bamuvuye KUVA muri 2020 kugeza ubu 2024;ntarongera kurwara pe kdi mbere yahoraga mu bitaro ,agata ubwenge tukagira NGO bamuroze igicuri pe Numero yumugabo WAmufashije niyo Wenda namwe yazabafasha +250728853922

Ineza yanditse ku itariki ya: 10-04-2024  →  Musubize

Nihe murwanda umuntu yakwivuriza mugihe stroke yamaze kumutera paralyzed uruhande rumwe

Dative yanditse ku itariki ya: 16-03-2024  →  Musubize

Nonese koko umutsi utwara amaraso ubaye waraturitse birashobokako umurwayi yakira

MPAMO Roger yanditse ku itariki ya: 11-02-2024  →  Musubize

Muraho neza mwaduhaye nomero ya Dr ko numva mfite ibimenyetsa.Murakoze number yanjye ni 0783458693

Uwiremye floride yanditse ku itariki ya: 27-09-2022  →  Musubize

Ndumv bikaze pe

Manishimwe honore yanditse ku itariki ya: 23-01-2022  →  Musubize

Ko numva ibi bimenyetso mbifite mwampuza nuwo muganga

Nyamirambo yanditse ku itariki ya: 5-01-2022  →  Musubize

Iyi ndwara irica Kandi vuba muyirinde kuko kwirinda biruta kwivuza

Evangeline yanditse ku itariki ya: 3-11-2021  →  Musubize

eeeeeeeh, ko iyi ndwara Ari hatari.
?
abantu benshi barayirwaye gusa ntibabizi.

issa Butera yanditse ku itariki ya: 1-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka