Ntutegereze kumva ucitse intege cyangwa ubabara ngo ubone kwivuza - RBC

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko hari benshi bagendana uburwayi batabizi, zikagira abantu inama yo kwirinda indwara zitandura, kandi bakagira umuco wo kuzipimisha nibura rimwe mu mwaka, kubera ko bikorerwa ku bigo nderabuzima kandi bigakorwa kuri mituweli.

Inzego z’ubuzima zitangaza ko abarenga Miliyoni 20.5 buri mwaka bapfa bazize indwara zitandukanye z’umutima, kandi abarenga 80% muri bo bakaba ari abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Inzego z'ubuzima zigira abantu inama yo kwisuzumisha indwara zitandura badategereje kumva bababara cyangwa bacitse intege
Inzego z’ubuzima zigira abantu inama yo kwisuzumisha indwara zitandura badategereje kumva bababara cyangwa bacitse intege

Ni imibare ihangayikishije kubera ko muri ibyo bihugu ari na ho u Rwanda rubarirwa, aho abagera kuri 44% bapfa bazize indwara zitandura zirimo n’iz’umutima, kandi ikibabaje cyane ngo ni uko zirimo kugenda zibasira abakiri bato.

Nubwo bimeze bityo ariko, 80% by’impfu ziterwa n’indwara zitandura zishobora kwirindwa, kubera ko ahanini ziterwa no kunywa inzoga nyinshi, itabi, kudakora imyitozo ngororamubiri ihagije kandi ihoraho, ibintu bishobora gutera umubyibuho ukabije, cyangwa kurya indyo irimo umunyu mwinshi, kutarya imboga zihagije, ahubwo abantu bakibanda ku birimo amavuta menshi, byiyongeraho kutaruhuka bihagije, bishobora gutera umujagararo (stress), kuko na yo ari kimwe mu bishobora gutera izo ndwara.

Mu gihe cy’icyumweru Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kimaze gikora ubukangurambaga bujyanye no gushishikariza abantu kwirinda izo ndwara ariko bakagira n’umuco wo kwisuzumisha nibura rimwe mu mwaka, basanze 29% mu bantu 1750 bapimwe mu Karere ka Bugesera bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije, mu gihe abagera kuri 12.5% bafite umuvuduko ukabije w’amaraso, aho abagera kuri 40% batari bazi ko barwaye uwo muvuduko kandi ari kimwe mu byongera ibyago byo kurwara umutima.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura muri RBC, Dr. François Uwinkindi, avuga ko mu minsi itanu bamaze muri ako Karere bapimiye kuri site eshanu.

Dr. François Uwinkindi
Dr. François Uwinkindi

Ati “Twavuye kuri Centre de Santé twegere aho abantu bagera byoroshe, kubera ko twabonye gutegereza ngo abantu bazaze kwa muganga ntabwo bazaza, ntabwo birajya muri wa muco wacu ngo twivuze tutarwaye, kuko izi ndwara iyo zitarakurembya cyane nta kintu uba wumva, iyo utababara akenshi ntabwo ujya kwa muganga.”

Akomeza agira ati “Twapimye abantu bagera 1750, abagera kuri 220 twasanze bafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru, akaba ari nacyo kintu gikomeye cyane cyongera ibyago byo kurwara indwara zitandura, muri abo bantu abagera 81% ni abantu bashya twasanze batari bazi ko barwaye indwara zitandura, icyo bivuze n’iki, ntutegereze ko urwara cyangwa kumva ucitse intege cyangwa ubabara ngo ubone kwivuza.”

Prof Joseph Mucumbitsi ni umuyobozi w’umuryango urwanya indwara z’umutima ndetse n’ishyirahamwe ry’imiryango irwanya indwara zitandura, avuga ko ikibazo gikomeye ari uko abajya kwivuza indwara z’umutima babikora batinze.

Ati “Iyaba buri muntu yagendaga agana ibigo nderabuzima, abajyanama b’ubuzima na bo basigaye bapima, ku buryo za ndwara ziboneka hakiri kare, nicyo navuga gikomeye, kandi umuvuduko w’amaraso ni rwica ruhoze, ntabwo uryana, nk’umutwe rimwe na rimwe, ukabimenya ari uko wagize stroke, impyiko yapfuye, twese tumenye mu bantu tubana nibura rimwe mu mwaka, urengeje imyaka 35 agomba kwipimisha.”

74% by’impfu zose, ni abapfa biswe ni indwara zitandura buri mwaka, aho abenshi zihitana ari abatuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kandi zigahitana abantu benshi bari munsi y’imyaka 70%.

Basuzumwe indwara zitandura, bashishikarizwa kuzirinda
Basuzumwe indwara zitandura, bashishikarizwa kuzirinda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka