MINISANTE yagaragaje ibyago biterwa no kunywa inzoga z’umurengera

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), yagaragaje ingaruka ziterwa no kunywa ibisindisha kuri buri muntu bitewe n’ikigero cy’ibyo afata mu cyumweru. Ni mu gihe imibare igarargaza ko harimo kubaho ubwiyongere mu kunywa inzoga ndetse n’ubuyobozi bukaba bwaratangiye ubukangurambaga bwo kugabanya inzoga no kuzirinda abato.

Kunywa inzoga nyinshi byangiza ubuzima
Kunywa inzoga nyinshi byangiza ubuzima

Mu butumwa MINISANTE yatanze muri izi mpera z’icyumweru, yavuze ko kutanywa inzoga ari bwo buryo bwonyine bwakurinda ibyango n’ingaruka ziterwa nazo. Gusa na none buri ngano y’ibisindisha umuntu anywa bigira ingaruka zitandukanye bitewe n’iyo ngano.

Ku bantu banywa hagati y’icupa rimwe rya santilitiro 33 (cl 33) n’amacupa abiri mu cyumweru bagirwaho ingaruka nke ziterwa no gufata ibisindisha, ariko nabo bafite ibyago byo kurwara indwara zitandura zitandukanye.

Abantu banywa hagati y’amacupa atatu n’atandatu rimwe rya cl 33 mu cyumweru bafite ibyago biri hejuru, byo kurwara indwara zitandura harimo kanseri zitandukanye, umuvuduko ukabije w’amaraso, diyabete n’izindi.

MINISANTE yagaragaje kandi ko abantu banywa hejuru y’amacupa atandatu ya cl 33 mu cyumweru, ubuzima bwabo buri mu kaga gakomeye ko kurwara za kanseri, indwara z’umutima, diyabete, stroke, kubatwa n’inzoga, uburemba ndetse n’indi myitwarire ishyira ubuzima mu kaga. Muri iyo myitwarire harimo nko gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, amakimbirane avamo gukomeretsa cyangwa kwica n’ibindi.

Abagore batwite, abana bari munsi y’imyaka 18, abarwaye indwara zimwe na zimwe ndetse n’abari guhangana no kureka inzoga ntibemerewe kuzinywa.

Ibi MINISANTE ibitangaje mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), ubushasahatsi cyakoze mu 2022 bugaragaza ko Abanyarwanda biyongeyeho ijanisha rya 6.8% mu myaka icyenda ishize, kuko abagera kuri 48.1% by’Abanyarwnda bose banywa inzoga. Ibi ni imwe mu ntandaro zongera ibyago byo kurwara indwara zitandura. Iyi mibare igaragaza ko abagore banywa inzoga mu Rwanda bari ku ijanisha rya 34% mu gihe abagabo bo ari 61.9%.

Gusa nanone ubushakashatsi bugaragaza ko abanywa inzoga zikabije (ubusinzi), bagabanutseho 8% mu myaka icyenda ishize, bava kuri 23.5% bagera kuri 15.2%.

Minisiti w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, aherutse gutangiza ubukangurmbaga cyane cyane mu rubyiruko rukoresha Twitter, bwiswe ‘#TunyweLess’ bivuze tunywe nkeya, bugamije gushishikariza abantu kunywa inzoga nkeya. Ibi yabitangije nyuma yo gusanga urubyiruko runywa inzoga z’umurengera, zishobora gushyira ubuzima bwarwo mu kaga.

Ubwo yaganiraga na RBA ku wa 15 Nyakanga 2023, Minisitiri w’Ubuzima yongeye gushimangira ko atari byo ku babyeyi banywa inzoga bonsa, babeshywa ko zongera amashereka kandi ahubwo zibangiza.

Prezida Kagame ubwo yaganiraga na RBA mu ntagiriro z’uku kwezi, na we yavuze ko ibisindisha bimunga ubukungu bw’umuryango, aho usanga hari ababona ubushobozi bwo kunywa inzoga z’umurengera nyamara ibikenewe mu rugo bijyanye n’amafunguro ntibibashe kuboneka uko bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko se ugira ngo mu Rwanda tunywa inzoga kurusha abarundi?

Twe ugereranyije n’abandi ntabwo tunywa.

Byinzuki Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 16-07-2023  →  Musubize

Kunywa inzoga z’umurengera,bitera ibibazo byinshi cyane.Bitera indwara y’umwijima,cancer,etc...Kandi iyo unyweye ugasinda,biguteza akaga gakomeye.Ikirenze ibyo,nkuko bible ivuga,abasinzi ntabwo bazaba mu bwami bw’imana.Imana yemera ko umuntu yanywa inzoga cyangwa vino nkeya.Ibyo byanditse henshi cyane muli bibiliya.Abigisha ko kunywa inzoga ali icyaha,baba babeshyera imana n’igitabo yaduhaye.

kagabo yanditse ku itariki ya: 16-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka