Menya ingaruka z’ibinure byinshi ku mwijima n’uko wabyirinda

Umwijima ni inyama ifite akamaro gakomeye mu buzima, kubera uruhare igira mu kuyungurura imyanda mu maraso n’ibindi. Ni ngombwa kwita ku buzima bwawo kuko iyo ufite ibibazo bituma udakora neza akazi kawo, ibyo bikagira ingaruka ku buzima bw’umuntu muri rusange.

Umwijima muzima (iburyo) n'umwijima ufite ibinure (ibumoso)
Umwijima muzima (iburyo) n’umwijima ufite ibinure (ibumoso)

Mu bibazo bishobora kugera ku mwijima bikawubuza gukora akazi kawo uko bikwiye ndetse ukaba wanangirika, ukabyimba, ni igihe ufite ibinure byinshi ‘fatty Liver’ cyangwa ‘Hepatic steatosis’ mu rurimi rw’Icyongereza.

Ubusanzwe, umwijima ugira ibinure ariko bikeya bijyanye n’ubuzima bwawo. Biba ikibazo iyo ibyo binure byabaye byinshi kugeza aho biwubangamira. Bivugwa ko umwijima ufite ibinure byinshi, iyo ibinure birenze 10% by’uburemere bw’umwijima nk’uko bisobanurwa ku rubuga www.betterhealth.vic.gov

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umwijima watangiye kugira ibibazo

Hari ubwo ibimenyetso bigaragaza ko umwijima ufite ibibazo bitinda kugaragara, ariko hari ubwo umuntu yumva asa n’uhora ananiwe cyangwa se akumva atameze neza mu gice cy’ibumoso aho umwijima uherereye.

Mu gihe umwijima wagize ibinure byinshi ukagera aho utangira kubyimba, ibyo bishobora kugaragazwa n’ibimenyetso birimo kubura ubushake bwo kurya, gutakaza ibiro ku buryo bwihuse, kubabara mu nda mu gice umwijima uherereyemo, gucika intege ndetse n’umunaniro. Iyo bikomeje, umwijima ugatangira no kwangirika, inda ikabyimba kubera amazi yiretsemo, ari byo bamwe bita urushwima, nyuma uruhu rugatangira kuba umuhondo, n’amaso agahinduka umuhondo.

Abantu bafite ikibazo cy’ibinure byinshi ku mwijima bakunze guhura n’ikibazo cyo kuba umusemburo ufasha mu kugenzura ingano y’isukari iri mu maraso udakora neza, ibyo bita ‘insulin resistance’. Icyo gihe isukari iragenda ikirunda mu maraso, maze umwijima ukayihinduramo ibinure.

Hari amavuta aboneka mu mafunguro amwe n’amwe afasha umubiri w’umuntu gukoresha ‘insulin’ neza kurushaho, ku buryo birinda umwijima gukora ibinure no kubibika. Ayo mavuta ni ‘Omega-3’ iboneka mu ifi, mu mavuta y’ifi, mu mavuta aturuka ku bimera, n’ibindi.

Hari kandi ibyo umuntu wamaze kumenya ko afite ibinure byinshi ku mwijima akwiye kwirinda, harimo ‘fromage’ itagabanyijemo amavuta (full-fat cheese), inyama zitukura, ibiribwa bitekesheje amavuta y’amamesa, n’ibintu bikungahaye cyane ku masukari. Hari kandi inzoga, ndetse n’amata n’ibiyakomokaho mu gihe bitagabanyijwemo amavuta.

Kugabanya ibiro byafasha umuntu ufite ibinure byinshi ku mwijima

Ku rubuga www.webmd.com bavuga ko nubwo umuntu yagabanya 5% by’ibiro afite, byagabanya ibinure byo ku mwijima, mu gihe yamaze kumenya ko abifite byinshi.

Gutakaza ibiro hagati ya 7-10% by’ibiro umuntu afite mu gihe yabwiwe na muganga ko afite ibinure byinshi ku mwijima, byamufasha kurinda ko umwijima we ukomeza kwangirika, ndetse ukaba ushobora no gukira aho wari utangiye kwangirika. Gusa ngo biba bisaba ko ibyo biro abigabanya gahoro gahoro, kuko kugabanya ibiro ku buryo bwihuse, na byo byakongera ibibazo. Igihe umuntu afite ikibazo cy’ibyo binure byinshi ku mwijima, akaba ashaka kugabanya ibiro, ibyiza ngo ni ukubanza kugisha inama umuganga uko yabigenza.

Imyitozo ngororamubiri na yo yongerera umwijima ubuzima bwiza

Imyitozo ngororamubiri ishobora gufasha mu kugabanya ibinure byo ku mwijima. Kuyikora kenshi byanawuganyiriza kubyimba igihe watangiye kubyimba. Gukora imyitozo ngororamubiri iminota 30-60 ku munsi nibura gatanu mu cyumweru byafasha mu kugabanya ibyo binure byo ku mwijima.

Gucunganwa na Diyabete

Ku bantu bafite diyabete, kandi bakaba baramaze kubwirwa na muganga ko bafite ikibazo cy’ibinure byinshi ku mwijima, bagomba gukurikiza inama za muganga, bafata imiti neza uko bisabwa, no gupima kenshi uko isukari ingana mu maraso.

Kugabanya ibinure bibi bya cholesterol

Ikindi umuntu yakora ngo afashe umwijima we kugira ubuzima bwiza, ni ukugabanya ibinure bibi mu maraso (cholesterol na triglycerides) bigakomeza biri ku rugero rutagize icyo rutwaye ku buzima. Ibyo bijyana no kurya indyo iboneye yiganjemo ibikomoka ku buhinzi, gukora siporo ku buryo buhoraho, gufata imiti ibigabanya uko muganga yayanditse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Umwijima uba i buryo ntabwo ari ibumoso, kuko ndawurwara iyo nciye muri radiography nzi uruhande bawushakiramo.

alias yanditse ku itariki ya: 12-07-2023  →  Musubize

Cyeretse niba ntasomye neza, ariko watubwira n’igitera ibinure kwiyongera ku mwijima?

iganze yanditse ku itariki ya: 19-06-2023  →  Musubize

Murakoze iriya omega 3 inaboneka mu mbuto za chia seed

iganze yanditse ku itariki ya: 19-06-2023  →  Musubize

Ubanza habaye kwibeshya umwijima ntuba mu gice cy’ibumoso aho haba urwagashya

Umwijima uba muri hypochondre droit

Alias Mukarage yanditse ku itariki ya: 19-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka