Menya byinshi ku ndwara y’ibihara

Ikigo cy’gihugu cyita ku Buzima (RBC), kirakangurira Abanyarwanda kumenya indwara y’ibihara, ibimentso byayo n’uko yandura bityo umuntu akabasha no kuyirinda.

Ibihara ahanini birangwa n'ibiheri ku mubiri
Ibihara ahanini birangwa n’ibiheri ku mubiri

Mu butumwa RBC yanyujije kuri Twitter bugaragaza ishusho y’umuntu urwaye ibihara, yerekanye uko umuntu yirinda iyi ndwara n’uko ivurwa ku wayirwaye.

Amakuru akomeza avuga ko ari indwara yandura cyane iterwa na Virus ya Varicella-Zoster (vzv). Bimwe mu bimenyetso by’iyo ndwara harimo gusesa ibiheri ku ruhu bitutumbamo amazi, kandi ubirwaye bikamurya cyane. Ibiheri by’indwara y’ibihara bitangirira mu gatuza bigakomereza mu mugongo no mu maso, hanyuma bigakwira umubiri wose.

Ibihara bikunze kwibasira abagore batwite, abana bato, ingimbi n’abangavu n’abantu batagifite ubudahangarwa bw’umubiri buhagije (Umubiri utagifite imbaraga zo kurwanya mikorobe n’indwara).

Kimwe mu biranga ibihara ni uko umuntu wese utarigeze ubirwara, cyangwa utarabikingiwe ashobora kubyandura. Indwara y’ibihara muri rusange imara hagati y’iminsi ine n’irindwi.

Ibimenyetso bisanzwe ku bihara ni ugusesa ibiheri ku ruhu bitutumbamo amazi kandi biryana, hanyuma uruhu rukumagara, mbese rugahonga.

Ibyo biheri kandi bishobora kugaragara n’imbere mu kanwa, ku bitsike byo ku maso ndetse no ku myanya ndangagitsina, ariko nyuma y’icyumweru biruma.

Ibindi bimenyetso bishobora kugaragara nyuma y’umunsi umwe cyangwa ibiri, mbere y’uko umuntu asesa uruheri, ni ukugira umuriro, kumva unaniwe, kubura ubushake bwo kurya no kuribwa mu mutwe.

Ubusanzwe abana bafashwe n’indwara y’ibihara ntibemerewe kujya ku ishuri, hagati y’iminsi itanu n’itandatu.

Umuntu urwaye ibihara atangira kwanduza abandi kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa kabiri, mbere yuko bya biheri birimo amazi byuma.

Abantu bakingiwe ibihara ariko bakabyandura bashobora gusesa ibiheri ku mubiri, bitutumbamo amazi ariko ntibyumagare, abo bantu bashobora kwanduza abandi mbere y’amasaha 24 igihe cyose baba bataragaragaza ibiheri bundi bushya.

Iyi ndwara uwayirwaye iyo agiye kwa muganga aravurwa agakira neza, gusa kuko ari indwara yandura vuba uwayirwaye yirinda kwegerana n’abandi kugira ngo atabanduza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka