Menya bimwe mu byagufasha kwirinda indwara zitandura

Minisiteri y’Ubuzima igira abantu inama kwirinda indwara zitandura kuko akenshi zimwe muri zo zidakira kandi inyinshi muri zo zikunze guhitana ubuzima bw’abantu.

Gukora Siporo biri mu birinda indwara
Gukora Siporo biri mu birinda indwara

Ubwo hamurikwaga ubushakashatsi ku ndwara zitandura na Ministeri y’Ubuzima Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, Dr. François Uwinkindi avuga ko kwirinda izi ndwara bishoboka cyane igihe umuntu ahinduye imibereho asanzwe abamo cyane ko inyinshi muri izi ndwara ziterwa n’imyitwarire y’umuntu ndetse n’ibyo kurya no kunywa afata ku kigero kidakwiye.

Ati “ Akenshi izi ndwara zitandura zimwe hari izidakira bigasaba ko umurwayi ahora ku miti, no gukomeza kwikurikirana niyo mpamvu dusaba abantu kuzirinda kandi bakagerageza kurya indyo iboneye, ikungahaye ku mboga n’imbuto, gukora imyitozo ngororamubiri ku buryo buhoraho, kutanywa itabi no kutegera abarinywa, kwirinda kunywa inzoga, kuruhuka bihagije, kwisuzumisha bihoraho n’iyo waba utiyumvamo ko urwaye”.

Kunywa amazi meza ni ingenzi cyane
Kunywa amazi meza ni ingenzi cyane

Minisiitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatanze inama z’uburyo abantu bakwiye kwirinda izi ndwara zibasira abantu kubera imyitwarire yabo irimo no kunywa inzoga.

Ati “Ni ibiki twigira ku makuru mashya yerekeye Indwara zitandura mu Rwanda ?Kunywa inzoga byiyongereye kuva kuri 41% muri 2013 bigera kuri 48% muri 2022. Umubare w’itabi wagabanutse uva kuri 13% muri 2013 ugera kuri 7% mu mwaka wa 2022. Umubyibuho ukabije wiyongereye uva kuri 2.8% muri 2013 ugera kuri 4.3% mu mwaka wa 2022. Twese dushobora guhindura uko tubaho kugira ngo tugire ubuzima bwiza.”

Kugabanya inzoga nabyo biri mu birinda indwara zitandura
Kugabanya inzoga nabyo biri mu birinda indwara zitandura

Minisitiri Nsanzimana avuga ko inzoga nyinshi zagaragaye ko zifitanye isano n’indwara zitandura harimo na kanseri.

Ati “ Tugomba guhindura imyitwarire imwe twirinda inzoga abantu barasabwa kunywa mu rugero kugira ngo babeho igihe kirekire kandi bafite ubuzima bwiza, Inzoga ntabwo zangiza cyane urubyiruko gusa ariko zirabujijwe ku bantu bose bari munsi yimyaka 18”.

Gusinzira biri mu bintu birinda kurwa indwara zitandura
Gusinzira biri mu bintu birinda kurwa indwara zitandura

Minisitiri avuga ko atari byiza gutwara ibinyabiziga wanyweye ibisindisha umuntu akibuka kwambara ingofero y’umugenzi, kwambara umukandara kandi akagabanya umuvuduko”.

Ministiri avuga ko itabi rikomeje kuba intandaro nyamukuru ya kanseri y’ibihaha akagira abantu inama yo kureka kunywa itabi.

Minisitiri Nsanzimana avuga ko imbuto n’imboga, kunywa amazi ahagije, kuryama ukaruhuka, kutanywa itabi, kutanywa inzoga nyinshi, kunywa isukari iri mu rugero no gukora imyitozo ngororamubiri byafasha umuntu kugabanya ibyago byo kwandura izi ndwara ku kigero cya 70%.

kurya imbuto n'imboga birinda indwara
kurya imbuto n’imboga birinda indwara

Ati “Indyo yuzuye ni urufunguzo rwo kugira ubuzima bwiza ni byiza ko byibura umuntu akora imyitozo ngororamubiri byibuze iminota 150 mu cyumweru ni ukuvuga mu minsi 3 itandukanye bigafatwa nk’ibintu by’ibanze bigomba kwitabwaho.

Zimwe mu ndwara zitandura zihitana abantu cyane harimo iz’umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso, kanseri, diyabete, indwara z’ubuhumekero, n’izangiza ubuzima bwo mu mutwe. Hari kandi n’indwara zikomoka ku mpanuka zo mu muhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uri umwarimu mwiza,ncds yitabweho tuzagire amasazizo meza azira canceri,diabete ,umutima nizindi

MUKAMUGANGA Laetitia yanditse ku itariki ya: 14-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka