KUVA MU KWEZI KWA NYAKANGA UMWAKA W’2010, URWANDA RWATANGIJE GAHUNDA NSHYA Y’UBISUNGANE MU KWIVUZA.

Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda bose kugera kubuvuzi bunoze, hatangijwe gahunda nshya y’ubwisungane mu kwifuza, iyi gahunda yatangiye mu kwezi kwa Nyakanga umwaka w’2011 ikaba yaraje isimbura iyari isanzweho.

Ubusanzwe byari bimenyerewe ko umunyamuryango wa mitiweri atanga amafaranga igihumbi(1000) cy’amafaranga y’urwanda akivuza umwaka wose, ariko hamwe n’ubu buryo bushya siko biri kuko abanyamuryango bashyizwe mu byiciro bitandukanye hagendewe ku bushobozi bwa buri wese kugirango babashe gufatanya bityo bivuze neza birushijeho kandi bivuriza hose mu gihugu.

Muri gahunda nshya y’ubwisungane mu kwivuza (mitiweri) abanyamuryango bari mubyiciro bitatu(3) bikaba biteye kuburyo bukurikira: icyiciro cya mbere ni icy’abatishoboye bakaba bazishyurirwa na leta; icyiciro cya kabiri ni icy’abishoboye bakazajya batanga umusanzu ungana n’amafaranga 3,000 kuri buri muntu ku mwaka naho icyiciro cya gatatu ni icy’abakire ,bakazatanga umusanzu ungana n’amafaranga 7,000 kuri buri muntu ku mwaka.

Kimwe mu bishya by’iyi gahunda ni uko umunyamuryango azabasha kwivuriza aho ari hose mu gihugu kandi utazabasha kubona ubushobozi bwo gutangira rimwe umusanzu azahabwa amahirwe yo kujya awutanga mu byiciro bibiri, icyiciro cya mbere akazajya atanga kimwe cya kabiri cy’umusanzu wose w’abantu bari mu muryango, kizajya gitangwa bitarenze muri kanama naho icyakabiri kikazajya gitangwa bitarenze ukwezi kwa mbere.

Iyi gahunda nshya y’ubwisungane mukwivuza izateza imbere kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda bityo bagire ubuzima bwiza,bateze imbere imiryango yabo kandi n’ubukungu bw’igihugu buhazamukire.

Marie Josée IKIBASUMBA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka