Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba ziza imbere mu kugira abanywa itabi benshi - Ubushakashatsi

Ubushakashatsi ku ndwara zitandura bwamuritswe na Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE), ku wa Gatanu tariki ya 30 Kamena 2023, bwagaragaje ko Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba ziza ku imbere mu kugira abaturage benshi banywa itabi.

MINISANTE irasaba abanywa itabi kurireka burundu
MINISANTE irasaba abanywa itabi kurireka burundu

MINISANTE yagaragaje ko mu bantu 6,676 bakoreweho ubushakashatsi mu mwaka wa 2021-2022, ku bafite imyaka 18 kugera kuri 69, basanze Intara y’Amajyepfo ifite abaturage banywa itabi ku kigero cya 9.8%, iy’Iburasirazuba ku kigero cya 8.8%, Iy’Amajyaruguru kuri 5% n’y’Iburengerazuba barinywa ku kigero cya 4.2%.

Ubushakashatsi bwerekana ko mu mwaka wa 2013 abagabo banyweye itabi bari ku kigero cya 19.2%, mu mwakwa wa 2022 bari 10.4%. Abagore banyweye itabi mu mwaka wa 2013 bangana na 7.2% naho mu 2022 bangana na 3.7%.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko kubera ubukangurambaga bwakozwe na Leta, bwo gushishikariza abantu kureka itabi kuko ryangiza ubuzima, bugaragaza ko abanywa itabi bagabanutseho 5.8% muri rusange, kuko mu mwaka wa 2013 abaturage banyweye itabi banganaga na 12.9% naho mu 2022 baba 7.1%.

MINISANTE ivuga ko hazakomeza gukorwa ubukangurambaga mu baturage kugira ngo umubare w’abanywa itabi ugabanuke.

Dr. François Uwinkindi
Dr. François Uwinkindi

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zitandura muKigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Dr. François Uwinkindi, yatangaje ko Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho ingamba zitandukanye zibuza abantu kunywa itabi, kuko ryangiza ubuzima bw’abantu.

Ati “Ingamba ni ugukomeza kwigisha abantu ububi bw’itabi, kandi tukabakangurira kurireka burundu”.

Itabi rigira ingaruka nyinshi ku mubiri w’umuntu, harimo kuba ritera indwara z’umutima, rishobora kuba intandaro yo kurwara zimwe mu ndwara nka kanseri, diyabete, umuvuduko w’amaraso, indwara zo mu buhumekero, izo mu kanwa n’izindi.

Mu bushakashatsi bwamuritswe, Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko abafite umubyibuho ukabije biyongereye bava ku ijanisha bariho rya 2.8% muri 2013, bagera kuri 4.3% muri 2022.

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Butera Yvan
Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Butera Yvan

Iyi Minisiteri ivuga kandi ko abanywa inzoga biyongereye bava ku ijanisha rya 41.3% mu mwaka wa 2013 bagera kuri 48.1% muri 2022.

Yongeraho ko ibi ari bimwe mu byagize ingaruka ku bwiyongere bw’abarwara indwara zitandura.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abitabira kurya imboga n’imbuto bakiri hasi, nyamara ari kimwe mu bifasha kurwanya izi ndwara.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko imboga ziribwa iminsi 4 mu cyumweru, naho imbuto zikaribwa iminsi 2 mu cyumweru.

Abakora mu rwego rw’ubuzima bagaragaza ko hagikenewe kongera imbaraga mu gukangurira abantu gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo yuzuye, kwitabira kwisuzumisha kare n’ibindi bitandukanye, nka bimwe mu byafasha mu kugabanya izi ndwara zitandura, zirimo gutwara ubuzima bwa benshi haba mu gihugu no ku Isi muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka