Indwara yo kujojoba (fistula) n’ingaruka zayo ku buzima bw’uyirwaye

Muri iki gihe haravugwa cyane indwara yo kujojoba cg se fistule mu ndimi z’amahanga, u Rwanda rukaba rwarahagurukiye kuyirwanya, bakangurira abantu kumenya ibiyitera, ingaruka zayo n’uko bayirinda.

Fistule cyangwa kujojoba, ni indwara iterwa n’uko haba habayeho gukomereka mu gice ndangagitsina cy’umubyeyi mu gihe arimo kubyara. Ibyo bigaragara cyane ku babyeyi batabyarira kwa muganga kandi baba bakeneye kubagwa, bigatuma habaho inzira idasanzwe ihuza uruhago rw’inkari, inzira y’inkari n’inkondo y’umura cyangwa inkondo y’umura n’urura runiri rusohora umusarani. Bigatuma umugore ahora asohora imyanda twakwita ko iba yayobye kuko inyura mu nkondo y’umura igasohokera mu gitsina nta rutangira ari na yo mpamvu bayita “Kujojoba.”

Kugira ngo ushobore kumenya bihagije iby’iyi ndwara, twifashishije ibyatangajwe n’inzobere zitandukanye mu by’ubuzima. Mu kiganiro Dr Gedeon Mulumba Mukendi, yagiranye n’Agasaro.com yavuze ko iki ari ikibazo cyiganje cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Muri ibi bihugu, ngo usanga abagore benshi bagira ibibazo by’ihohoterwa, kubyara bigoranye, isuku nke, abaganga batahuguwe bihagije, n’ibindi. Ibi byose ni ibyangiza biriya bice by’umugore ubusanzwe bitajya byihanganira ikintu cyose giturutse hanze.

Yagize ati “Umugore watinze ku nda, ubyara umwana ufite umutwe munini, cyangwa afite inkari zuzuye uruhago, aba afite ibyago byo kwangirika kuko uko umwana atinda arwana no gusohora umutwe, ni ko aba aziba imitsi y’amaraso yo mu nzira z’inkari, n’iyo mu nkondo y’umura cyangwa agatobora uruhago rw’inkari. Muganga Gedeon avuga ko hari n’igihe urura runini narwo rutoboka cyangwa umwanya uri hagati y’inkondo y’umura n’ahanyura umusarane ugatanyuka bigatuma imyanda yose inyura mu nkondo y’umura.

Iyi ndwara igira ingaruka nyinshi ku muntu uyirwaye kuko iyo itinze kuvurwa itera ingaruka nyinshi, nko guhagarara kw’imihango, kugumbaha, imibonano mpuzabitsina ntiba igishoboka kuko umubiri w’aho imyanda inyura hamera nk’ahumye ku buryo ikintu gikozeho ucika nk’urupapuro. ishobora gutera cancer cg n’izindi infections zigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu. Akenshi kubera umunuko uhora ku muntu urwaye iyi ndwara, abo babana baramunena, agahezwa nawe akiheza, Akenshi bene abo babyeyi bibaviramo gutabwa n’abo bashakanye ibyo rero bikagira n’ingaruka cyane ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Dr Gedeon akomeza atangariza Agasaro.com ko Fistule akenshi ivurwa bitarenze igihe cy’amezi atatu uhereye igihe umugore yagiriye icyo kibazo. Iyo kirenze biragorana, kubera ko iriya myanya iba yarorohereye bigasaba ko ushaka indi yo kuyisimbuza kandi ntayibaho. Akomeza asobanura ko icyo gihe ntacyo ushobora kumumarira uretse ubujyanama kugirango umuvure ihungabana aba yaratewe no kwiheba ndetse no kwiyanga kubera uburyo aba afatwa muri sosiyete abamo.”

N’ubwo bimeze bityo ariko minisiteri y’ubuzima nayo ntiyicaye nk’uko Dr Anicet Nzabonimpa, umuhuzabikorwa wa gahunda yo kuboneza imbyaro muri MINISANTE yabitangarije igihe, ngo u Rwanda rwafashe ingamba yo guca burundu iyi ndwara bakangurira abagore kubyarira kwa muganga. Ministeri y’Ubuzima kandi ifatanyije na Loni bafashe icyemezo cyo kuvura ababyeyi bagaragayeho iyi ndwara mu gihugu hose.

Bwana Cheikh Fall ukuriye UNFPA mu kiganiro yagiranye n’igihe.com ko Umuryango w’Abibumbye ntuzahwema gushyigikira u Rwanda muri iyi nzira hoherezwa impuguke mu kuvura iyi ndwara izahaza ababyeyi. Gusa ababyeyi nabo barasabwa kwitabira kwivuriza mu bigo nderabuzima, ari nako bitabira kwipimisha igihe batwite.

Anne-Marie NIWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwafashije kumenya festila muburyo wamenyako wayirwaye nibimenyetso byayo

Dukuze yanditse ku itariki ya: 31-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka