Dore imirire n’imyifatire inzego z’ubuzima mu Rwanda zirimo kwamagana

Nyuma y’ubushakashatsi bwatangajwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), ku wa 30 Kamena 2023, abakozi b’icyo kigo bakomeje kwamagana imwe mu mirire n’imyifatire iteza indwara zitandura kwiyongera mu Banyarwanda.

Inzoga ziteza ibibazo byinshi umubiri
Inzoga ziteza ibibazo byinshi umubiri

Ubu bushakashatsi bwabajije abantu 5,676 bari hirya no hino mu turere twose tw’Igihugu kuva muri 2021-2022, harebwa ingano y’abanywi b’itabi, inzoga n’umunyu nka bimwe mu bitera indwara zitandura ku rugero rukabije.

Bwarimo no kureba ingano y’imboga n’imbuto abantu bafungura buri munsi, inshuro boza mu kanwa ndetse n’ibijyanye no gukora siporo, mu rwego rwo gukumira izo ndwara zitandura.

RBC ivuga ko kunywa itabi byagabanutse cyane ugereranyije n’umwaka wa 2013, aho abanywi baryo ngo banganaga na 12.9% ariko baza gusigara ari 7.1% muri 2022.

Ibi ngo byatewe n’uko kwamamaza itabi byakuweho icyo gihe, kurinywera mu ruhame biramaganwa ndetse n’imisoro kuri ryo ikaba yarazamuwe cyane.

Itabi, nk’uko impuguke za RBC zibisobanura, ryangiza imyanya y’ubuhumekero cyane cyane ibihaha, ku buryo umunywi waryo ashobora kujyanwa kwa muganga bakamushyira ku byuma bimwongerera umwuka, kuko aba atagishoboye guhumeka.

Zimwe mu ndawara ziterwa n'inzoga
Zimwe mu ndawara ziterwa n’inzoga

Ku bijyanye n’inzoga, ubwo bushakashatsi buvuga ko abanywi bazo mu Rwanda mu mwaka wa 2013 bari 41.3%, baza kwiyongera kugera kuri 48.1% muri 2022.

Ubutumwa RBC yashyize kuri Twitter bugira buti "Inzoga ni inzira y’igihogere igeza uyinywa kuri kanseri y’umwijima, ibyago byo kurwara iyo kanseri byiyongera iyo inzoga zinyobwa n’ukibyiruka".

Ku bijyanye no gufungura imboga, ubushakashatsi bwerekana ko muri rusange Abanyarwanda bazirya zidahagije mu minsi ine mu cyumweru, nyamara buri muntu ategetswe kutazibura ku isahani ye buri gihe uko afashe ifunguro.

Ni mu gihe imbuto zo ngo bazifungura bitarenze kabiri mu cyumweru, nyamara Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(WHO) risaba buri muntu kutabura imbuto buri gihe uko afashe ifunguro.

Impuguke mu bijyanye n’imirire, Leah Mfiteyesu agira ati "Imboga ntabwo zihenze, dodo za 200Frw urazibona mu Mujyi, mu cyaro ho hari aho zimeza ariko ugasanga twirira isahani y’umuceri gusa cyangwa iya kawunga, ibitera imbaraga nibiba byinshi umubyibuho uziyongera biteze na za ndwara kwiyongera".

Ku bijyanye no kurya umunyu, RBC ivuga ko yasanze Umunyarwanda muri rusange afungura amagarama 8.8 zawo ku munsi, nyamara buri muntu ku Isi asabwa kutarenza amagarama 5 ku munsi.

Nta funguro ryagombye kuburamo imboga
Nta funguro ryagombye kuburamo imboga

Ku bijyanye no gukora siporo ifasha mu kurwanya indwara zitandura, RBC ivuga ko abatarenga 5% mu Rwanda ari bo badakora siporo basabwa, yo kugenda cyangwa gukora igororamubiri nibura iminota 150(amasaha 2 n’igice) mu cyumweru.

Mu ndwara zitandura zibasiye Abanyarwanda kubera kutirinda, harimo umubyibuho ukabije wiyongereye kuva kuri 14.3% muri 2013 kugera kuri 18.6% muri 2022.

Umubyibuho ukabije ngo wibasiye cyane abatuye Kigali ku rugero rwa 34%, kandi ukaba wiganje mu bantu b’igitsina gore bamaze kugera kuri 50%.

Umuvuduko ukabije w’amaraso na wo wibasiye 43.2% by’Abanyarwanda bafite imyaka y’ubukure kuva kuri 60-69, cyane cyane abantu b’igitsina gore.

Izindi ndwara zirimo guterwa n’inzoga, itabi, umunyu mwinshi, kutoza mu kanwa no kudakora siporo, zirimo diyabete n’isukari nyinshi mu maraso na kanseri, ngo yibasiye cyane abantu b’igitsina gore.

Siporo ihoraho irinda indwara nyinshi
Siporo ihoraho irinda indwara nyinshi

Umuyobozi muri RBC ushinzwe kurwanya indwara zitandura, Dr François Uwinkindi, avuga ko ubukanguramba bugiye gukazwa, aho abantu basabwa kwirinda kwamamaza inzoga cyangwa kuyiha umwanya ukomeye mu birori.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka