#Covid-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 4, ntawakize

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abantu bane bashya banduye COVID-19, kuri uyu munsi kandi hakaba mu bari barwaye ntawakize.

Abo barwayi bashya bane babonetse mu bipimo 997 bakaba bose uko ari bane babonetse i Kigali.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,996, muri bo abamaze gukira ni 4,797 naho abakivurwa ni 165.

Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 34.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka