#COVID-19: Mu Rwanda abari barwaye 42 bakize, haboneka 9 bashya banduye

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 01 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu icyenda bashya banduye COVID-19, naho abandi 42 mu bari barwaye bakaba bakize.

Abo barwayi bashya icyenda babonetse mu bipimo 1,443 bakaba barimo batatu babonetse i Kigali, batanu baboneka i Nyagatare, n’undi umwe wabonetse i Rubavu.

Kugeza kuri iki Cyumweru, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,149 muri bo abamaze gukira ni 4,921 naho abakivurwa ni 190.

Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 35.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashima leta y’urwanda kubufash iriguha abarway kugirang babashe gukir vuba

Habimana theophile yanditse ku itariki ya: 2-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka