Byinshi ku ndwara y’imirari n’uburyo ivurwa

Hari abantu bagira indwara y’imirari ntibamenye ikiyitera, ndetse ko ari indwara ivurwa igakira umuntu akongera kugira amaso meza kandi areba mu cyerekezo kimwe.

Agifite indwara y'imirari
Agifite indwara y’imirari

Dr Theophile Tuyisabe, inzobere mu buvuzi bw’amaso akaba ari n’umuyobozi w’ibitaro bivura amaso bya Kabgayi, avuga ko indwara y’imirari igaragazwa n’uko amaso aba ahengamye umuntu yareba ukabona atareba mu kerekezo kimwe.

Dr Tuyisabe avuga ko imirari yayishyira mu bice bibiri, icya mbere ni igice kigaragaza imirari umuntu avukana, aho usanga amaso ahengamye yerekeje mu gice cyo ku zuru akenshi ugasanga aturuka ku ruhererekane rw’imiryango, indi ikaba imirari ituruka ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba umwana yari akeneye kwambara indorerwamo z’amaso (lunette) hakiri kare, atazambara bikarangira amaso yagiye mu mirari.

Ikindi gishobora gutera imirari ni igihe umuntu avutse, rimwe mu jisho ridafite ubushobozi bwo kureba. Hari n’imirari iterwa n’indwara ya kanseri, ifata ijisho bigatuma ritakaza ubushobozi bwo kubona.

Dr Tuyisabe avuga ko no gukomereka ijisho biri mu bitera kureba umurari, ndetse no kuba umuntu yarwara ikibyimba ku bwonko kigatuma imitsi ijisho rikoresha itabasha kongera gukora neza.

Ati “Mu by’ukuri iyo tubonye umuntu aza atubwira ko afite ikibazo cy’amaso, areba imirari kandi atari abisangwanywe bitubera ikimenyetso mpuruza cyo gusuzuma indwara kuri uwo muntu, rimwe na rimwe tugasanga afite indi ndwara ikomeye kuko usanga afite nk’ikibyimba cyo ku bwonko”.

Dr Tuyisabe avuga ko umuntu ufite ikibazo cy’imirari bidasobanuye ko afite n’ikibazo cy’imitekerereze y’ubwonko, ko umuntu ashobora kugira ikibazo bitewe n’impamvu yatumye iyo mirari ibaho.

Dr Tuyisabe avuga ko umurari uvurwa ugakira amaso akareba mu cyerekezo kimwe

Ati “Iyo dusanze umuntu yarayivukanye turamusuzuma ubundi twasanga nta kindi kibazo cyayimuteye turamubaga, amaso tukayahindukiza akongera akareba mu kerekezo kimwe, uwo twasanga abiterwa n’ikindi kibazo tubanza kuvura icyo kibazo, cyakemuka tukamubaga akareba neza mu mujyo umwe”.

Amaze kuvurwa
Amaze kuvurwa

Zimwe mu ngaruka zo kureba imirari harimo ko iyo umuntu atabasha kureba mu cyerekezo kwimwe, ubwonko butabasha kwakira amakuru atandukanye aturutse mu byerekezo bitandukanye.

Ati “Umuntu ufite ikibazo cyo kureba imirari usanga ubwonko bwe bwirengagiza amakuru buhawe na rya jisho ritareba neza. Izindi ngaruka z’iyi ndwara z’imirari ni ipfunwe riba ku bantu bayifite kuko usanga bahura n’ikibazo cyo kutagirirwa ikizere cyuzuye muri sosiyete barimo”.

Hari inzego zimwe na zimwe abantu bakanura imirari batakwisangamo, zirimo kujya gutoranywa muri ba Nyampinga, hari n’ibihugu bimwe na bimwe bitemera gushyira mu nzego z’umutekano abantu bakanura imirari.

Ati “Imirari ni ubusembwa kuko hari n’abo babenga cyangwa bakabengwa kuko bareba imirari, umuntu wese uyifite aba ashobora kuyivuza kuko serivisi zo kuyivura itangirwa no ku bwisungane mu kwivuza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka