Bimwe mu biribwa umurwayi wa Kanseri akwiye kurya n’ibyo akwiye kwirinda

N’ubwo kugeza ubu indwara ya kanseri hataramenyekana ikiyitera abaganga bemeza ko hari ibiribwa umuntu akwiye kwirinda bikamufasha kuba atarwara iyi ndwara.

Marc Hagenimana ashinzwe ishami rishinzwe kurwanya indwara ya Kanseri mu kigo cy’igihugu kita ku buzima RBC atangaza ko umuntu ashobora kwirinda kurwaya indwara ya kanseri mu gihe akurikije inama za muganga zirimo kwita ku mirire myiza.

Ati “Iyi umuntu bamusanganye uburwayi bwa Kanseri ahabwa ubufasha mu buryo butatu burimo kuvurwa, ubujyanama no kwita ku mirire”.

Avuga ko uwo basanganye iyi ndwara bitewe n’urwego agezeho ashobora kuvurwa hakoreshejwe uburyo bwo kumubaga, guhabwa imiti, no gukorerwa Radiotherapy ibyo abantu bakunze kwita gushiririza.

Guhabwa ubujyanama by’uburyo agomba kubaho birimo kugira imirire myiza
Bitewe n’urwego uburwayi bugezeho umuntu ahabwa imiti imufasha kugabanya ububabare, umurwayi wa Kanseri ahabwa ubujyanama mu by’ihungabana kugirango atiheba ariko cyane cyane ku bijyanye no kwita ku mirire myiza.

Imirire y’umurwayi wa Kanseri by’umwihariko asabwa kurya indyo yuzuye irimo ibitunga umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara.

Ati “ Umuntu ufite uburwayi bwa kanseri agomba kugabanya ibintu bifite amavuta menshi ndetse n’ibikomoka ku nyamaswa, ni byiza kurya imboga n’imbuto,
Ati “Si ukuvuga ko bibujijwe ibirimo amavuta ndetse n’inyama n’inzoga ariko ni byiza ko abifata ku kigero gito”.

Bimwe mubyo umurwayi wa Kanseri asabwa kwirinda harimo ko agomba kureka itabi burundu, agomba kugabanya kurya ibintu birimo amavuta menshi, agomba kwirinda inyama zitukura byaba byiza ariye inyama z’umweru ni ukuvuga inyama z’inkoko, amafi, urukwavu.

Ikindi umurwayi akwiye kwirinda ni ibiryo byakorewe mu nganda bikaba byiza ariye ibiryo by’umwimerere.

Ati “ Inama zigirwa umurwayi wa Kanseri nuko aho bishoboka yarya ibiryo by’umwirere kuruta ibyakorewe mu nganda kuko umubiri we uba waragize ikibazo cyo kugabanuka ubudahangarwa”.

Hagenimana avuga ko impamvu zitera Kanseri ntiziramenyekano kugeza uyu munsi ariko hari ibintu bizwi byongera ibyago byo kuba byatera iyi ndwara harimo kunywa inzoga nyinshi zishobora gutera kurwara Kanseri y’umwijima, itabi naryo ritera ibyago byo kurwara Kanseri y’ibihaha, ibere, igifu, ibindi bitera Kanseri ni umubyibuho ukabije ndetse no kudakora imyitozo ngororamubiri ndetse n’imirire.

Hari Virusi zongera ibyago byo kurwara Kanseri zirimo iyitwa HPV (Human papillomavirus) iri mu bitera kanseri y’inkondo y’umura ku kigero cya 99% ikaba yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Izindi Virus n’izo mu bwoko bwa H. pylori ifata igifu, iyo yavuwe neza irakira ariko iyo itavuwe neza ndetse ngo umurwayi afate imiti neza ishobora kumutera kanseri y’igifu. Indi ni Virusi ya Hepatite Viral itera uburwayi bw’umwijima iyo umuntu atazikingije ndetse ngo azivuze ku gihe bimutera uburwayi bwa Kanseri y’umwijima.

Imibare yatangajwe n’ikigo cyita ku buzima mu Rwanda RBC kivuga ko mu mwaka wa 2020 abarwayi basuzumwemo indwara ya Kanseri mu Rwanda ari 4894.

Imibare yo mu mwaka wa 2020 yerekana ko abantu bashya barwaye kanseri y’ibere ku isi ari miliyoni 2.3, mu gihe abahitanywe na yo bagera ku bihumbi 685, gusa ngo igishimishije ni uko iyo zimenyekanye hakiri kare zivurwa zigakira kuko abagera 90% by’abayirwaye iyo bayifatiranye bakira.

Bimwe mu bice by’umubiri bikunze kwibasirwa n’indwara ya Kanseri ni iya Ibihaha,Amara,Igifu, Prostate, Ibere, Uterus n’Umwijima.

Hagenimana atanga inama ku bantu batandukanye kwita ku mirire myiza no gukora Siporo kuko biri mu bintu bya mbere birinda ibyago byo kurwara Kanseri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka