Bamwe mu bakorera uburaya i Nyamirambo ntibacyemera imibonano mpuzabistina idakingiye

Mu Rwanda mu minsi ishize hari amakuru yagaragaye mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko abakora uburaya bashyiraho ibiciro bitandukanye ku babagana hakurikijwe niba umukiriya yifuza cyangwa atifuza gukoresha agakingirizo. i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ni hamwe mu haboneka abakora uburaya nubwo aka kazi katemewe n’amategeko.

Kigalitoday yegereye itsinda rya bamwe mu bakorera uburaya i Nyamirambo bayibwira ko bamenye ububi bwa SIDA bakurikije uko babona SIDA imerera nabi bamwe muri bagenzi babo.

Itsinda ry’indaya z’i Nyamirambo ryemeye kuganira na Kigalitoday rivuga ko ntawabona cyangwa ngo abe yumva ububi bwa SIDA maze ngo abure gufata ingamba zo kwirinda SIDA: “Ntitucyemera gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo n’abakiriya bacu kuko twamenye ingaruka mbi z’imibonano mpuzabitsina idakingiye.Abagabo badakoresha agakingirizo baba bafite virusi itera SIDA.Iyo yanze ko dukoresha agakingirizo acaho na njye nkacaho.”

Nubwo ariko bamwe mu bakora uburaya i Nyamirambo bavuga ko batacyemerera gukora imibonano mpuzabitsina abakiriya banga gukoresha agakingirizo, ngo hari abakora uburaya bageraho bakemera gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo kubera ubukene no kubura abakiriya. Itsinda ry’indaya z’i Nyamirambo riti: Hari bagenzi bacu bageraho bakemera gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo kubera ko ategereza umwanya munini umukiriya wemera agakingirizo akamubura kandi yenda abana baburaye.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuvuzi(Rwanda Bio-Medical Center) bugashyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2010 buragaragaza ko mu bakora uburaya ,umuntu umwe kuri babiri aba yanduye virusi itera SIDA.

Umukozi wa RBC, Dr Mwumvaneza Mutagoma wari uyoboye itsinda ry’ubushakashatsi bwagaragaje imibare y’ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Rwanda. Dr Mwumvaneza avuga ko imibare yavuye mu bushakashatsi bakoze igaragaza ko mu gihugu hose mu Rwanda, abakora uburaya abagera kuri 51% banduye virusi itera SIDA naho mu mujyi wa Kigali ijanisha rikaba riri hejuru ugereranije no mu gihugu muri rusange kuko ho abagera kuri 56% banduye virusi itera SIDA.

Inzobere ku ndwara ya SIDA zivuga ko indaya ari itsinda ry’abantu rifite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera SIDA kurusha andi matsinda. Ibi biterwa nuko indaya ari abantu bakora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi kandi n’abantu batandukanye barimo abanduye VIH/SIDA.

u Rwanda ubushakashatsi bugaragaza ko ubu rutuwe n’abaturage barenga gato kuri miliyoni 11. Muri rusange mu gihugu hose abantu babana na Virusi itera SIDA ari 3% by’abanyarwanda bose. Ni ukuvuga ko mu Rwanda abantu bagera ku bihumbi 33 000 babana na virusi itera SIDA.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka