Abarwaye igituntu biyongereyeho hafi 4,000 mu mwaka umwe

Inzego z’Ubuzima mu Rwanda zigaragaza indwara y’igituntu nk’imwe mu ndwara zihangayikishije, kuko imibare y’abakirwara irimo kwiyongera cyane, ugereranyije n’imyaka yatambutse.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), igaragaza ko abarwaye iyo ndwara biyongereyeho hafi 4,000 mu gihe cy’umwaka, kubera ko bavuye ku 5,538 bariho muri 2021/2022, bagera 9,417 muri 2022/2023, bivuze ko biyongereyeho 3879, naho mu mwaka wawubanjirije wa 2020/2021 bari 5435.

Muri iyi mibare abibasiwe cyane n’abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba, kubera ko mu bantu 9417 bagaragayeho igituntu muri 2022/2023, abagera 3713 ari ab’Iburasirazuba, abagaragaweho n’iyo ndwara mu Mujyi wa Kigali bari 2239, mu Majyepfo hari hagaragaye 1682, Iburengerazuba bari 1114, mu gihe mu Majyaruguru ariho hagaragaye bacye kuko ari 669.

Muri uwo mwaka kandi byagaragaye ko abagabo ari bo bari bibasiwe cyane, kuko bakubye inshuro zirenga 3 abagore, kubera ko abagera ku 7345 bangana na 78% bari abagabo, mu gihe abagore bari 2072 bangana na 22%.

Bamwe mu baturage bavuga ko nubwo atari ubwa mbere bumvise indwara y’igituntu, ariko ngo akenshi bakunze kuyitiranya n’amarozi, bigatuma bajya kuyivuza mu zindi nzira zidasobanutse zirimo abagorozi, abavuzi gakondo no mu nsengero.

Agnes Uwimana wo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, avuga ko yagize ibyago akarwara igituntu, ariko ngo ntabwo yahise asobanukirwa neza ko ari cyo, ku buryo yabanje kujya ayivuriza mu Kinyarwanda.

Ati “ Nagize ingorane ndayirwara nubwo ntahise nsobanukirwa neza ko ari igituntu, nkajya kwa muganga wa Kinyarwanda. Naragiye ndivuza biranga ndakomeza ndaremba, nyuma yaho mbonye byarananiranye nisunga gusenga, kuko ku bwanjye niyumvishaga ko ari amarozi, ntabwo niyumvishaga ko yaba ari igituntu. Nyuma byaranatinze nararembye, kubera ko nagiraga inkorora nyinshi, nkagira akayi, ngakorora igikorwa ntikize, ariko sinibaze ko yaba ari igituntu, ahubwo nkajya numva ko ari uburozi.”

Akomeza agira ati “Mbonye byose byaranze nibwo naje kujya kwa muganga bampimye basanga ndwaye igituntu, cyaranzahaje narararembye, baramvura, bampa imiti, ndayinywa, nkurikiza inama za muganga, ubu ndashima Imana narakize.”

Umuyobozi wungirije w’Ibitaro bya Nyamata, Dr. Syrille Ntahompagaze, avuga ko bakunze kwakira abarwayi b’igituntu muri ibyo bitaro, gusa ngo abenshi mu bo bakira bakunze kuhagera barakererewe.

Ati “Mu gihe cy’amezi abiri ashize twapfushije abantu batandatu bishwe n’igituntu, imibare yo irahari kubera ko bihurirana n’iy’indwara ya Sida, ugasanga yaratinze kwivuza, ugasanga aje hano yaramaze kuzahara.”

Umuyobozi ushinzwe ishami ryo gukumira no kurwanya indwara y’igituntu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Byiringiro Rusisiro, avuga ko nubwo indwara y’igituntu ihari, ariko hari abatarayisobanukirwa bakajya kuyivuza mu buryo bwa gakondo.

Ati “Hari imibare igaragaza ko hari abajya kwisuzumisha ndetse no kwivuza mu bavuzi gakondo, bakabavura batekereza ko wenda ari amarozi, ariko bakaba banatinda ari uko badasobanukiwe neza ko ibinyemetso bafite ari iby’indwara y’igituntu.”

Akomeza agira ati “Imibare iheruka yaturutse mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, ku bagiye basubiza ibibazo babajijwe harimo n’ibimenyetso by’indwara y’igituntu, muri bo 2% babajijwe mu bari n’abategarugori bagiye kwivuza mu bavuzi gakondo, naho abagabo bari 4.1%. Byumvikane ko hari abajya kwivuza batekereza ko ari amarozi, kandi mu by’ukuri ibimenyetso bigaragaza ko ari indwara y’igituntu”.

Imibare y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima iheruka muri 2021, igaragaza ko mu Rwanda abantu 56 ku baturage ibihumbi 100 barwaye igituntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka