Abarwara Kanseri baziyongeraho 77% mu 2050 - OMS

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko mu mwaka wa 2050, umubare w’abarwara kanseri uzaba wariyongereyeho 77%, ugereranyije n’uko imibare y’abayirwara yari imeze mu 2022.

Siporo ihoraho iri mu birinda kanseri
Siporo ihoraho iri mu birinda kanseri

Ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku ndwara ya Kanseri (le Centre international de recherche sur le cancer/CIRC), cyagaragaje ko itabi, inzoga, umubyibuho ukabije no guhumana kw’ikirere, biza imbere mu bituma habaho ubwiyongere bw’abarwara kanseri.

Imibare yatangajwe na OMS ku wa Kane tariki 1 Gashyantare 2024, yagaragaje ko nubwo ubuvuzi bwateye imbere cyane muri iyi myaka ishize, ariko bitarakunda kurandura indwara ya kanseri. Iyo mibare yerekana ko mu 2022, abarwaye kanseri hirya no hino ku Isi, bari Miliyoni 20, kandi abagera hafi kuri Miliyoni 10 muri abo yabishe.

OMS yagaragaje ko mu mwaka wa 2050, hazaba habarurwa abarwayi ba kanseri bashya babarirwa muri Miliyoni 35 ku Isi yose, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 77% , ugereranyje n’uko imibare yari imeze mu 2022.

OMS yatangaje ibyo ku ndwara ya kanseri, mu gihe Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), na yo iherutse gutangaza ko hari kansei zimwe na zimwe usanga zishobora kuburizwamo mu gihe umuntu yakoze siporo.

Ibyo byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ku Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2024, mu gihe cya siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ iba kabiri mu Kwezi.

Minisitiri Nsanzimana, yavuze ko bijyanye n’ubwinshi bwa kanseri zigenda ziyongera, hari uburyo abantu bashobora kuzikumira bakaziburizamo bifashishije siporo.

Icyo gihe yasobanuye ko MINISANTE, ishaka kurandura kanseri y’inkondo y’umura burundu, kuko yo ifite umuti kandi ivurwa ikanakira, ariko nanone umuntu akaba ashobora kuyikumira akora siporo.

Yagize ati “Uyu ni umunsi twibukiranya ububi bw’iyo ndwara kuko idafitiwe umuti urambye kugeza ubu, kandi ikanahitana benshi ku Isi. Hari icyo tugomba gukora kugira ngo tuyirinde kuko nta tandukaniro rinini rihari mu kubikora kimwe n’izindi ndwara zitandura.”

Abantu bakangurirwa kwisuzumisha kanseri y'ibere n'izindi
Abantu bakangurirwa kwisuzumisha kanseri y’ibere n’izindi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyo cyatangaje ko umwaka wa 2023, warangiye mu Rwanda hari abarwayi ba kanseri bagera ku 5283.

Ku itariki 4 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri, insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2024, ikaba ari “Ukuziba icyuho kikigaragara mu buvuzi bwa kanseri”.

Inzego z’ubuzima zishishikariza abantu kwisuzumisha kanseri hakiri kare, kuko iyo igaragaye bitanga amahirwe yo kuvurwa igakira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka