Abantu barasabwa kwirinda ibihuha bivuga ko Covid-19 yagarutse

Ikigo cy’Igihugu gihinzwe Ubuzima (RBC), kirasaba Abanyarwanda kwirinda ibihuha bigaragara ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Covid-19 yagarutse, ahanini bshingiye ku biherutse gusakara, bivuga ko mu Ntara y’Iburengerazuba hapimwe abantu benshi bikagaragara ko icyo cyorezo gihari.

RBC itangaza ko nta bikorwa byo kurwanya Covid-19 birimo gukorwa mu Gihugu, usibye ko ukeneye kwipimisha ashobora kujya ku kigo nderabuzima agapimwa ku bushake, ariko kugeza ubu nta murwayi wa Covid-19 urembye cyangwa urwariye kwa muganga.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko nibura mu Rwanda abantu bose bagejeje igihe cyo gukingirwa Covid-19 bahawe inkingo, zirimo ndetse n’izo gutsindagira.

Agra ati “Imibare itwereka ko abahawe inkingo za Covid-19 iri hafi 100%, dufite uburyo bwo kugenzura niba hari ubwandu bushya bwakwaduka, kandi ntabwo turabona. Dufite ibicurane byinshi ariko n’ubwo muganga ashobora kukwandikira imiti, ubundi nyuma y’icyumweru ubirwaye umubiri we uba wamaze kwirukana iyo virusi”.

Avuga ko bahora bacungira hafi ko hakwaduka ubwandu bushya bwa Covid-19 (new Covid Variant), kandi ko itaragaragara, agasaba abantu kwirinda ibihuha bishingiye ku kuba hariho ibicuranye byinshi mu baturage.

Agira ati “Ibicurane biriho kuko bigendanye n’igihe turimo, umuntu ashobora kumva ababara mu ngingo, gukorora, kuribwa umutwe nk’ibimenyetso bitoroshye, ariko ntabwo ari ubwoko bushya bw’ibicurane nta n’ubwo umuntu yavuga ko ari Covid-19”.

Icyakora umuntu wese wumva afite ibimenyetso bya Covid-19, ashobora kujya kwa muganga bakamufasha, ariko ubusanzwe mu kwezi k’Ukuboza na Mutarama hakunze kugaragara ibicurane.

Agira ati “Igihe cyose umuntu wumva afite ibimenyetso ashobora kujya kwa muganga, kwivuza uko yaba arwaye kose. Ntawe ukwiye kuba yibaza byinshi kuko ni twe dutangaza niba hari icyorezo runaka”.

Ku kuba hari ingamba zafatwa ngo abantu birinde kwanduzanya ibicurane, RBC itangaza ko nta mabwiriza ahari yatanzwe, n’ubwo abantu bahitamo kwambara agapfukamunwa, kuko n’ubundi katagenewe gusa kurwanya Covid-19.

Agira ati “Nta cyoba gihari abantu ni bo bagikurura, nta Covid-19 ihari, nta makuru na make yatugaragariza ko dufite ubwandu bushya cyangwa kuba twaba dufite abarwayi barenze urugero, ubuvuzi nabwo burahari. Iki ni igihe kigaragaramo ibicurane, nta cyorezo dufite. Haramutse habaye ibisa n’ibyo bavuga twashyira itangazo hanze, kandi bene ayo makuru aturuka gusa mu nzego zibishinzwe”.

Ibicurane byinshi byiganje hirya no hino mu Gihugu, aho abantu baribwa umutwe bakanahinda umuriro bakaba banacika intege, ndetse byanagaragaye mu Karere ka Ruhango aho abanyeshuri basaga 70 bajyanywe icyarimwe kwa muganga, bagapimwa bagasanga nta Covid-19 bafite bagahabwa imiti bagataha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibihuha bikabije cyane biri kuri you tube. Bikwiye gukurikiranwa kuko biri mubishobora gutuma abantu batikomereza imishinga y’iterambere.

Claude yanditse ku itariki ya: 22-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka