Abana basaga Miliyoni 2.7 ni bo bazahabwa urukingo rw’imbasa

Ku wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga 2023, mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gukingira abana indwara y’imbasa, kuva ku bakivuka kugeza ku bafite munsi y’imyaka irindwi, icyo gikorwa kikazarangira hakingiwe abana basaga Miliyoni 2.7 nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC).

Umuyobozi wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi aha urukingo umwana
Umuyobozi wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi aha urukingo umwana

Iki gikorwa kirimo kubera mu gihugu hose, ku rwego rw’Igihugu cyatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana.

Umuyobozi wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice hamwe n’Abajyanama b’Ubuzima, nibo barimo gutanga urukingo ku bana bo muri uyu Murenge babasanze mu ngo.

Guverineri Kayitesi avuga ko bazakomeza gukora ibishoboka byose bagashyigikira ibi bikorwa byo gukingira, bimakaza isuku kuko byagaragaye ko iyi ndwara yandurira mu isuku nke.

Iyi gahunda yo gukingira imbasa ababyeyi basanga ije gukumira iyi ndwara, ishobora kugira ingaruka ku bana b’u Rwanda.

Dusabimana Esperence ni umubyeyi ufite umwana wakingiwe imbasa, avuga ko igikorwa cyo gukingira abana ari cyiza, ati “Ni byiza kudukingirira abana kuko imbasa ni indwara mbi imugaza kandi ikica”.

Guverineri Kayitesi aha umwana urukingo
Guverineri Kayitesi aha umwana urukingo

Minisiteri y’Ubuzima irasaba ababyeyi bose kwitabira iyi gahunda, kugira ngo hatazagira umwana ucikanwa kuko ikingira rizarangira tariki ya 28 Nyakanga 2023.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko impamvu u Rwanda rwafashe iki cyemezo cyo gukingira abana icyorezo cy’imbasa, ari uko cyagaragaye hirya no hino ku Isi, ndetse no mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Sibomana Hassan ushinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi muri RBC, asobanura ko abana bari muri iki kigero nta budahangarwa buhagije baba bafite mu bijyanye no guhangana n’imbasa.

Ati “Mu Rwanda abana bagera kuri 98% bahawe inkingo zose, ariko kuko mu bihugu by’abaturanyi birimo u Burundi na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo habonetse abana barwaye imbasa, u Rwanda rwahise rufata ingamba zo gukingira abana mu rwego rwo kirinda ubumuga yabatera”.

Inzobere mu by’inkingo, Dr. Nahimana Rosette, ukorana n’ishami rya UN ryita ku buzima (OMS), asobanura ko gukingira bije nyuma y’aho urukingo rw’imbasa rwari rwarakuwe mu nkingo zahabwaga abana, kuko yari yacitse ku Isi.

Dr. Nahimana yongeraho ko mu bihe bitandukanye imbasa yagaragaye mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ku buryo gukingira bizafasha mu kuyikumira.

Ati “Ku bw’iyi mpamvu abaturiye imipaka basabwa kwitwararika mu bijyanye n’isuku, kuko imbasa yandurira mu nzira icamo ibiribwa cyangwa urwungano ngogozi”.

Mu gihugu cyose gahunda yo gutanga urukingo rw'imbasa irakomeje
Mu gihugu cyose gahunda yo gutanga urukingo rw’imbasa irakomeje

Imbasa ni indwara yari imaze imyaka 30 itakigaragara mu Rwanda, kuko umwana wa nyuma yagaragayeho yabonetse mu 1993 mu cyari Perefegitura ya Cyangugu.

Imbasa ni indwara yibasira ingingo z’umubiri w’umuntu nk’amaguru n’amaboko, ariko ikanangiza imyakura ku buryo yateza ibibazo by’ubuhumekero, byavamo urupfu k’uyirwaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka