Abagombozi basabwe guhagarika kuvura abarumwe n’inzoka

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), cyabujije abagombozi kuvura abarumwa n’inzoka, mu rwego rwo kubarinda ubumuga, impfu n’indwara ziterwa n’umwanda hamwe n’imiti babashyiramo.

Uburyo abagombozi bakoresha bavura uwarumwe n'inzoka ngo bushobora guteza ibyago umurwayi
Uburyo abagombozi bakoresha bavura uwarumwe n’inzoka ngo bushobora guteza ibyago umurwayi

RBC ivuga ko ibigo by’ubuvuzi biyigaragariza abarenga 1,500 buri mwaka mu Rwanda, bajya kwivuza nyuma yo kurumwa n’inzoka.

Mukanyombayire Dorothea w’imyaka 52, akaba atuye mu Kagari ka Rubirizi mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, avuga ko mu mwaka wa 2021 inzoka yamurumye ihanutse mu ishara ry’insina ubwo yari arimo guhinga, abanza kugana umugombozi(umuvuzi gakondo) mbere yo kujya ku Kigo Nderabuzima.

Avuga ko umugombozi yamushyizeho akabuye gakamura ubumara bw’inzoka yari yamurumye ku kirenge, ariko ngo akaguru gahora kagagaye karimo ibinya, ku buryo hari n’igihe bimunanira kugenda kandi ikirenge kigahora gikonje.

Ati "Mporana ibinya mu maguru, ntabwo bijya bivamo. Ubutaka iyo bushyushye, kugira ngo iki kirenge cyariwe n’inzoka gishyuhe biza bitinze (agenda atambaye inkweto)."

Mugenzi we witwa Mukabatsobe Vestine, avuga ko yarumwe n’inzoka akajya ku mugombozi, ariko ngo yari apfuye iyo atihutira kujya kwa muganga, aho yageze ku Kigo Nderabuzima bakamwohereza ku bitaro bikuru.

Umwe mu bagombozi witwa Langwida Mukangangura w’imyaka 94, akaba atuye mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Rugomo, avuga ko yakira abarumwe n’inzoka akabaha umuti wo kunywa, akanabasiga undi mu ndasago yabanje kubaca.

Umukobwa wa Mukangangura witwa Nyirabasengimana Marie Jeanne, avuga ko buri cyumweru bagombora abantu batari munsi ya bane barumwe n’inzoka.

Ni mu gihe ku Kigo Nderabuzima cya Mulindi mu Murenge wa Nasho, ho bakira umubare muto w’abarumwe n’inzoka, kuko mu mwaka ushize wa 2023 abaje kuhivuriza ubwo burwayi ngo bari 12, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’icyo Kigo, Imani Basomingera.

Umukozi muri RBC ushinzwe isuku n’isukura hagamijwe kurwanya no gukumira indwara zititabwaho uko bikwiye, Hitiyaremye Nathan, avuga ko abagombozi batemerewe kuvura abarumwe n’inzoka, kuko ngo ari ukubicira ubuzima.

Hitiyaremye agira ati "Twongere tubisubiremo, ntabwo abagombozi bavura indwara yo kurumwa n’inzoka zo mu bihuru, aho bavura izo ndwara ni kwa muganga kuko babyigiye, baba bazi doze y’imiti bari butange, bakamenya ugize ikibazo n’uko bari bumufashe."

Hitiyaremye avuga ko umuntu warumwe n’inzoka aramutse agize ikibazo, umuvuzi gakondo(umugombozi) adashobora kumufasha, yewe ngo n’indasago abo bavuzi baca ku mibiri y’abarwayi ngo zishobora kubateza kuva amaraso adakama.

Akomeza asobanura ko umuti basiga muri izo ndasago ari umwanda bashyira mu mibiri y’abantu, bakawusigana intoki zidakarabye, ubundi zari zikwiye kuba zabanje kwambara uturindantoki, ndetse ko haviramo abantu ubumuga bwo kugagara ingingo zarumwe n’inzoka hamwe n’impfu.

Umuyobozi w'Ikigo nderabuzima cya Nasho, Imani Basomingera.
Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Nasho, Imani Basomingera.

Birabujijwe guhambira urugingo rwarumwe n’inzoka, kuko ngo iyo umurwayi ageze kwa muganga atinze, haba hashize igihe hadatemberamo amaraso, rwa rugingo rwose kwa muganga ngo bashobora kurukuraho kuko ruba rwatangiye kubora.

Umuntu warumwe n’inzoka iyo yihutiye kujya kwa muganga, ngo bamuha umuti umukuramo ubuganga, bikamurinda urupfu n’ubumumuga bwo kugagara(paralysis).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka