Abafashwe n’indwara yo gutukura amaso barakangurirwa kujya kwa muganga

Indwara yo gutukura kw’amaso ikekwa ko ari iyo Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), giheruka gusaba Abanyarwanda kwirinda nyuma yo kugaragara mu bihugu bituranye n’u Rwanda, hari abo yafashe ihereye mu bigo by’amashuri mu Mujyi wa Kigali, Minisiteri y’Ubuzima igasaba abayirwaye kujya kwa muganga.

Abafashwe n'indwara yo gutukura amaso barakangurirwa kujya kwa muganga
Abafashwe n’indwara yo gutukura amaso barakangurirwa kujya kwa muganga

Umubyeyi urerera kuri kimwe mu bigo by’amashuri bibarizwa mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, avuga ko mu bana be bane bagize, babiri ubu batarimo kujya kwiga kubera ubwo burwayi, ndetse ko bwafashe n’umukozi ushinzwe imirimo yo mu rugo iwe.

Uwo mubyeyi yagize ati "Ni uburwayi butuma amaso atukura, umwana yabyutse ataka cyane agira ati ’amaso ari kundya’, ayapfutse, tumusibya ishuri kugira ngo atanduza abandi, kuko twari tumaze iminsi twumva ko hari abandi ku ishuri bayarwaye. Bukeye uwa kabiri arafatwa na we aguma imuhira."

Uwo mubyeyi avuga ko yajyanye abana kwa muganga bakamubwira ko nta wundi muti babaha, usibye uwo kubagabanyiriza ububabare, ariko ko ubwo burwayi ngo bubasha kwikiza, akaba ari byo agitegereje kugeza ubu, hashize iminsi ine.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’amashuri cyavuzwemo ubwo burwayi, ntacyo bwifuje gutangariza Kigali Today.

Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) isaba umuntu wese ufite ubwo burwayi bw’amaso kwihutira kujya kwa muganga, kugira ngo basuzume niba ari indwara yo gutukura kw’amaso yagaragaye mu bihugu bigize Akarere u Rwanda rurimo.

Umuvugizi wa MINISANTE, Julien Mahoro Niyingabira, agira ati "Mudufashe, mubatubwirire bajye kwa muganga, kuko kuguma mu rugo aranduza abahari, na bo banduze abo mu mudugudu, na bo banduze Umurenge, gutyo gutyo!"

Ati "Ni ukugira ngo kwa muganga barebe niba ari ubwoko bw’indwara y’amaso twavuze cyangwa niba ari ubundi burwayi, ariko birashoboka, iyo twatanze itangazo tuba tubifiteho ikibazo, kubera yuko aho amaso yagaragaye ntabwo ari kure yacu, Tanzaniya ni yo itugemurira. Havayo abantu buri munsi bashobora kwanduza aba hano, ni ibintu byoroshye kandi ayo maso arandura cyane."

Uretse uburwayi bw’amaso burimo gukwirakwira mu bantu hirya no hino mu Gihugu, hari n’ibicurane birimo kuzana n’inkorora.

Minisiteri y’Ubuzima ikavuga ko ibyo bicurane birimo guterwa n’impinduka z’ibihe zijya zibaho mu gutangira k’umwaka(iyo imvura y’Umuhindo irimo gucika), ndetse no mu kwezi kwa Gicurasi (ubwo imvura y’Itumba na yo iba icika).

Icyakora, nk’uko MINISANTE ibisobanura, ngo ntabwo ibicurane n’inkorora muri iki gihe byibasiye benshi nko mu mwaka ushize, kuko imibare yo mu kwezi gushize igaragaza ko abagiye kwa muganga babarirwa hagati y’ibihumbi 12 na 15, mu gihe muri Mutarama 2023 babarirwaga hagati y’ibihumbi 15 na 20.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka