Imibare y’abana bagwingiye izaba iri munsi ya 19% mu mpera za 2024 - NCDA

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku mikurire y’abana bato mu Rwanda (NCDA), cyatangaje ko imibare y’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu, igomba kuba yagabanutse ikava kuri 33% maze ikagera ku gipimo cya 19% mu mpera z’umwaka wa 2024.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango

Ibi ni ibyagarutsweho ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’Umwana, kuwa mbere tariki 12 Kamena 2023. Ni icyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti: “Hehe n’igwingira”.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze ku rwego rw’igihugu, kikaba cyaranahuriranye no gutangiza ku mugaragaro ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ikomatanyije y’imyaka ibiri yo kwihutisha igabanyuka ry’igwingira mu Rwanda.

Muri aka Karere ka Musanze, katangirijwemo icyi cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, bigaragara ko igwingira ry’abana bato rikiri hejuru kuko rigeze kuri 32.6% nk’uko Meya w’aka karere Ramurli Janvier abivuga.

Aragira ati “Imibare yakusanyijwe yagaragaje ko tugeze kuri 32.6, biracyari hejuru ugereranyije n’icyerekezo Leta yihaye muri gahunda y’imyaka 7 cy’uko muri 2024 twagombye kuba tugeze byibuza kuri 19% tugabanya igwingira n’imirire mibi.”

Umuyobozi w'akarere ka Musanze, Bwana Ramuli Janvier
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Bwana Ramuli Janvier

Ramuli Janvier akomeza agaragaza impamvu ziza ku isonga mu gutera ikibazo cy’igwingira mu bana n’imirire mibi, harimo ubumenyi buke ku bijyanye n’imirire, ndetse n’ingamba zihari zizatuma intego za Leta y’uRwanda yihaye zigerwaho.

Ati: “Ubumenyi ku bigendanye n’imirire turacyabubonamo icyuho, ari naho turimo gushyira imbaraga. Hari n’ikindi twabonye, muri iyo mirire, kubona poroteyine zikomoka ku matungo biragoye mu miryango imwe n’imwe, kuko ni bike cyane mu Karere ka Musanze”.

Niyo mpamvu mu ngamba twafashe nyuma ya gahunda y’Igi rimwe ku mwana, ubu twatangije gahunda twise inkoko ebyiri ku muryango, igwingira hasi.”

Akomeza ko bazakomeza no gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo imiryango ibashe Korora amatungo magufi bityo babone za poroteyine ziyakomokaho.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze kandi yagarutse ku bijyanye n’isuku nke iboneka mu Karere ka Musanze, nayo igira uruhare rukomeye mu igwingira, avuga ko indwara zituruka ku mwanda zirimo nk’inzokan’izindi. Ati: “inzoka zonka umwana na twatundi tutarimo intungamubiri yari yafashe zikatunyunyuza. Ababyeyi bakwiye kugirira abana isuku yaba ku mibiri, aho batuye no ku byo babagaburira. Ibyo byose bikubiye mu bukangurambaga bukomatanyije buzaza ari igisubizo ku kibazo cy’igwingira”.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima RBC, Prof. Mambo Muvunyi, avuga ko kwesa uyu muhigo igihugu cyihaye bizagerwaho ku bufatanye bw’inzego zitandukanye uhereye ku muturage.

Yagize ati: “Nkuko byateganyijwe muri gahunda y’imyaka 7 iyobowe na Nyakubahwa Prezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame, ni byiza ko twese dufatanya mu kurwanya igwingira”.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cyita ku buzima RBC, Prof. Mambo Muvunyi
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima RBC, Prof. Mambo Muvunyi

Arongera ati “Tuzabifatanyamo namwe bagenerwabikorwa, abafatanyabikorwa ndetse n’izindi nzego zose zaba iza Leta n’iz’abikorera ndetse n’abandi bose bafite aho bahuriye n’imikurire y’umwana, duharanira ko nta mwana ugomba kugwingira mu muryango”.

Ababyeyi bitabiriye itangizwa ry’icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi nabo bemeza ko impanuro bahawe bagiye kuzishyira mu bikorwa mu rwego rwo gufatanya na Leta kugera ku ntego yo kurandura igwingira mu bana.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku mikurire y’abana bato mu Rwanda (NCDA), Umutoni Gatsinzi Nadine, avuga ko n’ubwo hari uturere twagabanyije igwingira ry’abana bato ku buryo bugaragara, urugendo rukiri rurerure kugira ngo intego igihugu cyihaye igerweho.

Umuyobozi mukuru wa NCDA , Umutoni Gatsinzi Nadine
Umuyobozi mukuru wa NCDA , Umutoni Gatsinzi Nadine

Avuga ko hari uturere igwingira ryiyongera aho kugira ngo rigabanuke harimo n’Akarere ka Musanze katangirijwemo Icyumweru cyahariwe ubuzima bw’Umwana n’Umubyeyi ndetse na gahunda ikomatanyije y’imyaka 2 yo kwihutisha ibikorwa bigamije kurwanya igwingira mu Rwanda.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyarurugu Dancille Nyirarugero, nawe yemera ko Intara ayoboye ititwaye neza mu kurwanya igwingira ry’abana, ariko akizeza ko bagiye kubigira ibyabo bikazagaragazwa n’umusaruro uzaboneka, haba ku rwego rw’Intara ndetse no mu Karere ka Musanze by’umwihariko.

Guverineri w'intara y'amajyaruguru, Dancille Nyirarugero
Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Dancille Nyirarugero

Imibare ya 2015 igaragaza ko 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bagwingiye, abana 9% batari bafite ibiro bijyanye n’imyaka yabo, 3% bafite ikibazo cy’inzara mu gihe 78% by’abagore bonsaga abana bari hagati y’amezi 12 na 23 batafataga indyo yuzuye.

Imibare iheruka gushyirwa ahagaragara yerekana ko ku rwego rw’igihugu, abana 33% bafite ikibazo cy’igwingira mu gihe intego Leta y’uRwanda yihaye ari uko umwaka wa 2024 uzarangira bageze byibura kuri 19%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka