Abanyarwenya Dr Nsabi na Bijiyobija basezerewe mu bitaro bari barayemo

Abakinnyi ba filime bazwi ku mazina ya Dr Nsabi ( Nsabimana Eric) na Bijiyobija (Imanizabayo Prosper) baraye mu bitaro bya Nemba mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 21 Mata 2024, nyuma yo gukora impanuka.

Ni impanuka yabereye mu muhanda Musanze-Kigali, aho bageze ahitwa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, imodoka yabo barimo iragwa bahita babihutana mu bitaro, nk’uko bamwe mu babonye iyo mpanuka babitangarije Kigali Today.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga, Kabera Jean Paul, aganira na Kigali Today, yemeje ayo makuru, agira ati “Bakoze impanuka mu ma saa mbili z’umugoroba, nanjye nibwo mbimenye. Ngo bahise babatwara mu bitaro bya Nemba, i Nemba bambwiye ko borohewe bagiye gutaha”.

Mu gushaka kumenya uko abakoze impanuka bamerewe, Kigali Today yavuganye na Dr Nsabi ku murongo wa telefoni, avuga ko bamaze kuva mu bitaro.

Ati “Twavaga i Musanze twerekeza i Kigali dukora impanuka, twakomeretse ariko bidakabije. Twaraye mu bitaro bya Nemba ariko ubu turatashye, ni amahoro”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka