Zanzibar : Minisiteri y’Ubuzima yahannye abaganga n’umuforomo barangaranye umugore utwite

Minisiteri y’Ubuzima muri Zanzibar yatesheje agaciro impapuro zemerera umuforomo n’abaganga gukora umwuga w’ubuvuzi, nyuma y’uko bahamijwe kugira uburangare n’imyitwarire itari iya kinyamwuga, bikavamo urupfu rw’umugore utwite ndetse n’umwana we mu byumweru bibiri bishize, ku Bitaro bikuru bya ‘Mnazi Mmoja referral hospital’.

Nyuma y’iperereza ryakozwe n’Inama nkuru y’abaganga, abantu batatu bari ku izamu ryo kwa muganga ku itariki 15 Gicurasi 2023, bahamijwe kuba baragize uburangare n’imyitwarire mibi, batererana umugore utwite, wari ukeneye ubutabazi bwihuse, kugeza ubwo apfuye.

Muri abo bahanwe harimo Dr Ms Salamuu Rashid Ali. Icyemezo cye cyo gukora umwuga w’ubuvuzi cyateshejwe agaciro, anahagarikwa ku kazi mu gihe cy’umwaka umwe, na Dr Nihifadhi Issa Kassim. Icyemezo cyo gukora akazi k’ubuvuzi cyasibwe ku rutonde rw’ibyanditswe (deregistered) anahagarikwa ku kazi mu gihe cy’imyaka ibiri.

Undi ni umuforomo witwa Riziki Suleiman Yussuf, byagaragaye ko yakoraga nk’umuganga kandi atabifitiye impamyabumenyi. We yahise ashyikirizwa Polisi kugira ngo akorerwe dosiye, akurikiranwe mu mategeko mpanabyaha.

Nyuma y’uko icyo kibazo kigejejwe mu itangazamakuru bikozwe n’umugabo wa nyakwigendera ndetse n’abandi bo mu muryango we, byatumye benshi bakivugaho barimo n’abayobozi b’urwego rw’ubuzima, nka Minisitiri w’Ubuzima Nassor Ahmed Mazrui n’umwungirije Hassan Khamis Hafidh.

Minisitiri w’Ubuzima wungirije, Hassan Khamis Hafidh yagize ati “Ibi ntawabyihanganira, tuzakomeza gufata ibyemezo bikomeye ku bijyanye n’imyitwarire mibi. Turashaka ko abakora mu rwego rw’ubuvuzi bose muri iki gihugu, bakora mu buryo bwa kinyamwuga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dear Mediatrice, ndi umuganga mushya mukazi, kuri iyinkuru nibyiza ko wayisangije abanyarwanda ko bituma bakanguga bakamenya uburenganzira bwabo bwo gukurikirana igihe babona batari guhabwa service yuzuye kwa muganga.

gusa nifuzaga kubona aho ugaragaza uburangare bagize ubwo ari bwo ndabubura, kandi nabyo bifasha abantu kumenya icyo bivuze bikarindako, izi mvurunge zimaze iminsi zo gupfa kujya kurega ngo muganga yandangaranye, zigira ishingiro.

Otherwise, inkuru nkizi zirakenewe ngo twongere accountability kuri service zubuvuzi, turusheho kugabanya maternal and neonatal deaths.

EIPatrick

Patrick yanditse ku itariki ya: 11-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka