Umuti w’ibinini byitwa Fluconazole 200mg wahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyamenyesheje abantu ko cyahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’umuti w’ibinini byitwa Fluconazole 200mg ku isoko ry’u Rwanda.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa Rwanda FDA, Prof Emile Bienvenu, rivuga ko impamvu yo guhagarika ikwirakwizwa n’ikoreshwa rya nimero zimwe (batches) z’imiti y’ibinini byitwa Fluconazole 200mg bikorwa n’uruganda Universal Corporation Ltd/Kikuyu, Kenya ari uko uwo muti ufite ikibazo cyo guhindura ibara.

Uyu muti wahagaritswe hashingiwe ku itegeko NO 003/2018 ryo kuwa 09/02/2018 rishyiraho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’ Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyane cyane mu ngingo yaryo ya 8, igika cya 2 n’icya 13, ndetse no ku mabwiriza No : CBD/TRG/019 Revl agenga ihagarikwa ry’imiti itujuje ubuziranenge mu gika cyayo cya 6.

Hashingiwe kandi ku ibaruwa iflte nomero UCL/PD/pp/2023/05/043 y’uruganda Universal Corporation Ltd imenyesha ihagarikwa rya nimero (batches) zimwe na zimwe z’umuti witwa Fluconazole 200mg w’ibinini ukorwa n’urwo ruganda; biturutse ku kuba ibinini byarahinduye ibara.

Hashingiwe kandi ku bugenzuzi bwakozwe na Rwanda FDA bwemeje ko nimero zimwe z’umuti wa Fluconazole 200 mg zahagaritswe zinjiye ku isoko ry’u Rwanda; ku bw’ibyo, Rwanda FDA ihagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa rya nimero zikurikira:

Rwanda FDA irasaba abinjiza imiti mu gihugu bose, amashami yose ya RMS Ltd, Farumasi ziranguza n’ izidandaza imiti, amavuriro ya Leta n’ayigenga guhagarika gutanga no kugurisha nimero z’umuti wa Fluconazole 200mg zavuzwe haruguru bakazisubiza aho baziranguriye kugira ngo hakurikizwe amabwiriza.

Abinjije iyi miti mu gihugu barasabwa gutanga Raporo kuri Rwanda FDA igizwe n’imibare y’ingano y’uwo baranguye, uwo bagurishije, uwagaruwe ndetse n’ ingano yose bazaba bafite mu bubiko mu gihe cy’iminsi icumi (10) uhereye ku itariki iri tangazo ryasohoreweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urwanda rumeze neza ruduha umutekano munz go zose😊😊😊☺️☺️🤗🤗

Uzabumwana Jean Paul yanditse ku itariki ya: 5-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka