Umuntu ufite kimwe muri ibi bimenyetso yagombye kwihutira kugera kwa muganga

Hari abantu bakunze kwibaza igihe biba biri ngombwa kujya kwa muganga nubwo baba bafite ibitagenda neza mu buzima bwabo, bagategereza kuremba, ariko ubushakashatsi bwakozwe n’Ibigo bishinzwe kugenzura no gukumira indwara (Centers for Disease Control and Prevention), bugaragaza ko bimwe mu bimenyetso umuntu agira iyo arwaye byagombye gutuma yihutira kwa muganga, kuko indwara nyinshi iyo zimenyekanye kare bitanga amahirwe menshi yo kuba zavurwa zigakira, kurusha uko zamenyekana bitinze.

Kimwe mu bimenyetso bikunze kuza bihagarariye indwara zitandukanye, ni inkorora, iyo ikaba ari yo mpamvu abantu bakangurirwa kujya kwa muganga mu gihe bafite inkorora idakira imaze ibyumweru birenze bibiri, kuko hari ubwo iba ari inkorora isanzwe, cyangwa se ikaba ari inkorora yaje nk’ikimenyetso cy’indi ndwara. Ikindi iyo inkorora imaze ibyumweru bibiri itavuwe neza iba ishobora gutera izindi ngaruka mu mubiri w’umuntu.

Mu bindi bimenyetso umuntu yagombye kubona akihutira kujya kwa muganga kuko bishobora kuba bihagarariye izindi ndwara, harimo kugira umuriro ntugabanuke, ahubwo ukagenda wiyongera uko amasaha agenda, ni ukuvuga umuntu akabona afite umuriro uri hejuru ya 39.4˚ C, kandi ukaba utagabanuka nibura mu gihe cy’iminsi itatu.

Ikindi kimenyetso cyagombye gutuma umuntu yihutira kwa muganga atazuyaje ni ugatakaza ibiro ku buryo bwihuse kandi ku buryo yumva nta bisobanuro by’uko gutakaza ibiro byihuse afite. Gutakaza ibiro ku buryo bwihuse cyane bishobora kuza ari ikimenyetso cy’indwara ya diyabete, indwara y’umwijima, indwara y’agahinda gakabije n’ibindi.

Ku rubuga www.houstonmethodist.org, inzobere mu bijyanye n’ubuzima zivuga ko umuntu utakaje ibiro bisaga 10% by’ibiro bye mu mezi atandatu, kandi adasanzwe afite umubyibuho ukabije, aba agomba kujya kwa muganga bakareba ikibazo afite.

Hari kandi kunanirwa guhumeka neza mu gihe umuntu ari ku butumburuke bunini cyane, afite umubyibuho ukabije, ari ahantu hashyushye cyane. Bishobora gufatwa nk’ibintu bisanzwe, ariko iyo kunanirwa guhumeka bidaterwa n’imwe muri izo mpamvu, biba bisaba kwihutira kujya kwa muganga kuko bishobora kuba ikimenyetso cy’indi ndwara nka Asima, Bronchite, n’izindi.

Ikindi kimenyetso cyatuma umuntu yihutira kujya kwa muganga, ni ukugira ububabare mu gatuza cyangwa se mu nda, kandi bukamara umwanya budashira. Ni byiza kwihutira kwa muganga kuko uko kubabara mu gatuza ngo bishobora kuza ari ikimenyetso cy’indwara y’umutima, cyangwa se kubabara mu nda cyane bijyana n’isesemi no kuruka, bikaba byaza ari ikimenyetso cy’indwara yafashe impyiko n’ibindi.

Hari kandi guhinduka bitunguranye ku buryo n’inshuro umuntu ajya kwituma cyangwa se kwihagarika/gusoba. N’ubusanzwe inshuro n’uburyo abantu bajya kwituma cyangwa kwihagarika ntibimera kimwe ku bantu bose, ariko umuntu arigenzura, yabona ko asigaye yiharika kenshi ku munsi ku buryo bidasanzwe, cyangwa se akaba asigaye agira impiswi cyangwa yituma impatwe… akihutira kureba muganga, kuko ibyo biba bishobora kuba ibimenyetso by’indi ndwara.

Hari kandi gutangira kubona nabi cyangwa se gutakaza ubushobozi bwo kubona by’akanya gato, ibyo ngo bishobora kuza ari ikimenyetso ko hari uduce tumwe mu bigize ijisho tuvuye mu mwanya watwo, icyo kikaba ari ikibazo gikomeye kiba gisaba kugezwa kwa muganga byihutirwa, kugira ngo bakumire ko umuntu yahuma bya burundu.

Mu gihe umuntu yagushije umutwe, nyuma akajya arwara umutwe udakira, akajya atukura amaso, akabona impinduka mu kuntu yajyaga asinzira, aba agomba kwihutira kugera kwa muganga.

Ibindi bimenyetso byagombye gutuma umuntu agera kwa muganga byihutirwa, ni ibimenyetso ibyo ari byo byose yabona mu gihe atangiye gukoresha umuti bwa mbere, igihe yakingiwe, n’igihe yabazwe. Hari ibimenyetso umuganga aba yabwiye umurwayi bizwi bishobora kujyana n’umuti amuhaye, iyo rero umurwayi abonye ibitandukanye n’ibyo umuganga yamubwiye mbere, aba agomba kwihutira kugera kwa muganga, kuko hari n’ubwo biba ngombwa guhita ahagarika uwo muti kugira ngo utamuteza ibibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka