U Rwanda rwatangiye gufasha ababyeyi batwite kongera amaraso

U Rwanda rwatangiye gutanga ibinini ku babyeyi batwite mu rwego rwo kubafasha kongera amaraso, bigatanga amahirwe yo kugabanya impfu ku bana bavuka no kurwanya igwingira.

Minisitiri Dr Nsanzimana aganiriza ababyeyi ku ngamba zigamije kurwanya imirire mibi
Minisitiri Dr Nsanzimana aganiriza ababyeyi ku ngamba zigamije kurwanya imirire mibi

Ni igikorwa cyatangiriye mu Karere ka Ngororero tariki 17 Mutarama 2024 ariko kikazagera mu tundi turere, kikaba cyitezweho kuzihutisha kugabanya igwingira mu bana riboneka mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda irakoresha umuvuduko uri hejuru mu kurwanya igwingira mu bana bafite imyaka iri munsi y’itanu.

Ni urugendo rutangira umwana agisamwa, ndetse umugore utwite akaba agomba kwitabwaho, kuko kugira amaraso makeya atwite bimugiraho ingaruka mu kubyara umwana ufite ibiro bikeya, bigasaba imbaraga mu kumufasha kugira imikurire myiza kuko atayibonye ashobora kugwingira.

Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kugabanya imibare y’abana bafite igwingira ikagera kuri 19% mu mwaka wa 2024, nyamara henshi mu turere umubare uri hejuru hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kigaragaza ko igwingira riri hejuru ya 25%.

Uretse kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye, kwegera ibigo nderabuzima n’ingo mbonezamikurire kurwanya imirire mibi n’igwingira, hatangijwe gahunda yo gufasha ababyeyi batwite guhabwa ubwunganizi ku babyeyi batwite butuma bashobora kubyara abana bafite ibiro ndetse ubu buryo bukagabanya impfu ku bana bavuka.

Ni uburyo bugizwe n’inyongeramirire ikomatanyije buhabwa umubyeyi utwite, buba bukungahaye ku ntungamubiri zitandukanye (MMS) zigafasha umubyeyi utwite kongera amaraso kugera mu gihe cyo kubyara ndetse agashobora kubyara abana bafite ibiro bishyitse.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba ahereza umubyeyi ikinini
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ahereza umubyeyi ikinini

Mu Rwanda ubusanzwe abagore babarirwa kuri 13% bagira ikibazo cyo kubura amaraso babyara, naho abagore bagera kuri 25% bahura n’ikibazo cyo kubura amaraso batwite (25%) bikagira ingaruka mu kubyara abana bafite ibiro bikeya rimwe na rimwe bigatera impfu z’abana 203 ku bana 100.000 bavuka.

RBC igaragaza ko gukoresha MMS bizaca intege ibibazo bitera imirire mibi harimo n’uruhererekane rw’imirire mibi kuko igeragezwa ryakozwe ryagaragaje ko MMS ishobora kugabanya umubare w’abana bavutse bafite ibiro bike (LBW) ku kigero cya 12%, kugabanya kubyara hakiri kare kugeza ku 8%, kugabanya umubare w’abana bavuka bapfa kugeza kuri 5%, kandi ugabanye impfu z’amezi 6 muri rusange ho 7%.

Julianna Lindsey, uhagarariye UNICEF mu Rwanda, avuga ko yishimiye uruhare rwa UNICEF mu gufasha kuzamura ubuzima n’imirire y’ababyeyi n’abana mu Rwanda.

Agira ati: "UNICEF yishimiye gufatanya n’u Rwanda mu gikorwa kigamije kuzamura ubuzima n’imirire y’ababyeyi n’abana mu Rwanda. Gushyira imbere imirire myiza y’ababyeyi ni ingenzi.Turi hamwe, duharanira guteza imbere ejo hazaza heza, tukareba ko buri mubyeyi ahabwa inkunga ikenewe mu muryango wateye imbere kandi ugaburirwa. Ibyo twiyemeje bigamije kubaka umusingi aho ubuzima bw’ababyeyi n’abana buratera imbere kandi buratanga icyezere ku hazaza h’u Rwanda. "

Minisitiri Dr Nsanzimana ahereza ikinini umwe mu babyeyi mu Karere ka Ngororero
Minisitiri Dr Nsanzimana ahereza ikinini umwe mu babyeyi mu Karere ka Ngororero

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana asobanura ko gahunda izafasha mu guhangana n’imirire mibi mu bana.

Agira ati: “Kunoza imirire y’ababyeyi no gutanga inyongeramirire ikomatanyije ku bagore batwite bishobora gufasha kugabanya imirire mibi mu bana bato. Ubu buryo bufasha umubyeyi mu gihe atwite kandi ikagira uruhare rukomeye ku mikurire y’umwana.”

Akomeza agira ati “Mu gufasha ababyeyi batwite kubona inyongeramirire ikomatanyije, tuba duhaye abana amahirwe meza yo kugera ku bushobozi bwabo bwose no kubaho neza.”

Ubu buryo bwo gutanga inyongeramirire ikomatanyije ku babyeyi batwite izatangwa mu turere dutanu mu kugabanya igwingira mu bana.

inyongeramirire ikomatanyije (MMS) ikungahaye kuri vitamine 15 zingenzi n imyunyu ngugu, harimo fer na aside folike.

Ubushakashatsi bwa gatandatu ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage (DHS) bw’umwaka wa 2019-2020 bwagaragaje ko umubare w’abana bagwingiye wagabanutseho 5%, kuko bari bageze kuri 33% bavuye kuri 38% mu myaka 8 ishize.

Muri Kamena 2023 habayeho gupima abana mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi imibare igaragaza ko abana bagwingiye bageze kuri 25%, mu gihe u Rwanda rwihaye intego ko muri 2024 ruzaba rugeze kuri 19%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka