Sobanukirwa byinshi ku nkingo zihabwa abana mu Rwanda

Bisanzwe bimenyerewe ko iyo umwana avutse hari inkingo ahabwa zimurinda indwara, agakingirwa kugeza igihe runaka kiba cyarateganyijwe ko agomba kurangirizamo izo nkingo.

Nubwo bimeze bityo ariko, si ko mbere byahoze kubera ko gahunda y’inkingo ku bana mu Rwanda yatangiye mu mwaka wa 1980, itangirana n’inkingo nkeya zari zihari icyo gihe, kubera ko umwana yakingirwaga inkingo 6, bitandukanye n’uyu munsi aho umwana akingirwa inkingo 13 kuva avutse kugera ku gihe cy’amezi 15.

Inkingo zatangiye kwiyongera guhera mu mwaka wa 2002, aho muri uwo mwaka hiyongereyemo urukingo rw’indwara y’umwijima ndetse n’urukingira abana Mugiga n’indwara z’umusonga zishobora kuba zaterwa n’ako gakoko.

Mu mwaka wa 2009 hiyongereyemo urukingo na none rukingira abana izindi ndwara zishobora kuba zabatera umusonga, cyangwa udukoko dushobora kuba twawubatera, gusa ngo tunashobora kuba twatera izindi ndwara nyinshi, zirimo Umuhaha.

Muri 2011 hatangijwe urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura, rwaje rukenewe kubera ko buri mwaka abantu bapimwa kwa muganga baba barwaye iyo kanseri bagera kuri 500.

Nyuma y’umwaka umwe, ni ukuvuga muri 2012 hatangijwe urukingo rw’indwara z’impiswi mu bana, ibintu byatanze umusaruro, kubera ko izo ndwara ubu zitakigaragara cyane mu bana nk’uko byari bimeze muri icyo gihe hatangizwaga urukingo.

Nyuma y’umwaka umwe hatangijwe urukingo rw’impiswi, ni ukuvuga mu mwaka wa 2013, hafashwe urukingo rw’iseru rwari rwaratangijwe, hiyongeramo izindi nkingo ebyiri ku buryo ubu zisigaye zitangwa ari inkingo ebyiri, zikingira iseru hamwe n’indi ndwara ifite ibimenyetso nk’ibyayo, na yo ishobora kuba yahitana umwana cyangwa se ikamutera n’ibindi bibazo, n’izindi ndwara zikaba zakuririraho.

Ubusanzwe iyo umwana avutse ahita ahabwa urukingo rw’indwara y’igituntu hamwe n’urw’imbasa, yagira ukwezi kumwe n’igice agahabwa inkingo eshanu zikomatanyije icyarimwe, zirimo urw’indwara y’akaniga, kokorishi, Tetanusi, umwijima wo mu bwoko bwa B, Impiswi, hakabamo n’urukingo rw’imbasa, n’Iseru zongera gutangwa umwana agize amezi abiri n’igice n’atatu n’igice.

Iyo bigeze ku mezi icyenda umwana arongera agahabwa urukingo rw’iseru, zikongera zigatangwa ku mezi cumi n’atanu.

Hanyuma by’umwihariko ku myaka 12 abana b’abakobwa bakingirwa urukingo rw’inkondo ya kanseri y’umura.

Hari inkingo zitangwa mu buryo bw'ibitonyanga
Hari inkingo zitangwa mu buryo bw’ibitonyanga

Kugeza ubu muri rusange mu Rwanda abana bahabwa inkingo 13, zishobora kwiyongera bitewe n’ibibazo bishobora kuba bihari, nk’uburwayi cyangwa icyorezo gishobora kuba cyaje, bikaba ngombwa ko hakingirwa yaba abana cyangwa abantu bakuru.

Usibye inkingo zihabwa abana, ababyeyi batwite na bo bakingirwa indwara ya tetanusi, kugira ngo birinde umwana ibyago byo kuba yakwandura mu gihe avuka.

Kugeza ubu mu Rwanda abana bakingirwa inkingo zose nk’uko baba baziteganyirijwe bageze kuri 96%, imibare ikaba yarazamutse kuko yavuye kuri 76% bariho mu mwaka wa 2000.

Nubwo nta kiguzi cyakwa ku rukingo ruhawe umwana, ariko ngo inkingo zirahenda, kubera ko nk’ingengo y’imari izigendaho ku mwaka igera kuri miliyoni 10 z’Amadolari ya Amerika yo kugura inkingo gusa, hadashyizwemo ibindi birimo aho zibikwa, n’ibindi byinshi bizigendaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka