Rwanda FDA yavuze ku binini byo kuboneza urubyaro bitemewe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyasobanuye ibijyanye n’ibinini byo kuboneza urubyaro giherutse guhagarika ku isoko ry’u Rwanda, kuko bitujuje ubuziranenge.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Rwanda FDA yahagaritse ku isoko ry’u Rwanda ibinini itagaragaje amazina yabyo n’andi makuru y’ibanze abyerekeyeho, byakoreshwaga mu kuboneza urubyaro.

Mu kiganiro na Kigali Today, ubuyobozi bw’iki kigo bwavuze ko impamvu hatatanzwe andi makuru y’ibanze ari kuri ibi binini, ari uko bakiyakusanya kuko byinjiye mu gihugu mu buryo butemewe ndetse n’amakuru yanditseho akaba atari mu rurimi rwemewe.

Umuyobozi w’Agashami gashinzwe gukurikirana ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti iri ku isoko muri Rwanda FDA, Ntirenganya Lazarre yagize ati “Twaburiraga abantu ko hari imiti iri gukoreshwa mu buryo butemewe yaninjiye ku isoko ry’u Rwanda. Ubusanzwe iyo twakuye umuti ku isoko turavuga tuti ni umuti uyu n’uyu wakozwe n’uru ruganda, ufite nomero iwuranga iyi n’iyi… Ibyo rero ntibyagaragaye mu itangazo kuko uririmi ruri kuri iyo miti ntibyoroshye kurusoma, ndetse ntiruri mu ndimi zemewe zikoreshwa mu Rwanda”.

Yavuze ko ibi binini byahagaritswe byafashweho impagararizi zikaba ziri gupimirwa muri Laboratwari za Rwanda FDA, ngo hamenyekane amakuru ahagije kuri byo. Iki kigo kivuga ko ibi binini bitigeze bihabwa ibyangombwa ngo binyuzwe mu nzira zemewe zo gucuruza imiti mu Rwanda.

Ibyo byatumye ubwo bamenyaga amakuru barabifashe nka magendu, bahita babihagarika kugira ngo barinde ubuzima bw’ababikoreshaga bataza ko bitemewe.

Asobanura ku byo benshi bakunze kwitiranya ku kuboneza urubyaro no gukuramo inda, Ntrirenganya yagize ati: “Imiti yo kuboneza urubyaro irimo amoko atandukanye, kandi na byo bigenwa na muganga ushingira ku buzima bw’umuntu akavuga ati uburyo bumubereye bwo kuboneza urubayro ni ubu. Hari itangwa mu buryo bw’inshinge, ubw’agapira hari n’ubw’ibinini. Hari n’ibinini bigurwa muri farumasi ngo birinde abantu gusama nk’igihe bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye bakeka ko baba basamye”.

Rwanda FDA isaba abantu gukoresha gusa imiti bandikiwe n’abaganga cyangwa iyaguzwe muri farumasi zemewe, kuko itujuje ubuziranenge akenshi usanga ari yo iboneka ahatemewe.

Ibi binini byakuwe ku isoko, nyuma yo gukorerwa isuzuma hazatangazwa amakuru ajyanye na byo, ndetse n’ingaruka ku buzima bw’abantu bashobora kuba babikoreshaga.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ryo mu 2018, no mu iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ryo mu 2019, rivuga ko gukuramo inda bitemewe, gusa harimo ingingo iteganya impamvu zemewe n’amategeko umuganga ashobora gushingiraho akuriramo umuntu inda.

Gusa ibi bitandukanye n’ibinini birinda gusama kuko byo byemewe ndetse binakoreshwa bitarenze amasaha 72, umuntu ukeka ko yasamye akoze imibonano idakingiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka