Rubavu: Hafunguwe inyubako ikorerwamo insimburangingo

Ikigo Ubumwe Community Center cyita ku bafite ubumuga bukomatanyije mu Karere ka Rubavu, cyatangije inyubako izajya ikora insimburangingo mu gufasha abafite ikibazo cyo kuzibona.

Hafunguwe inyubako ikora insimburangingo
Hafunguwe inyubako ikora insimburangingo

Insimburangingo zizajya zikorwa n’Ubumwe Community Center, iki kigo gisanzwe kizigura ku bihumbi 500 by’Amafaranga y’u Rwanda, kiziha bamwe mu bo gifasha.

Justin Nshimiyimana, umwe mu bayobozi b’Ikigo Ubumwe Community Center, yabwiye Kigali Today ko bafite abakozi batanu bahoraho bagiye kuzajya bafasha abantu bakeneye insimburangingo, batagombye gukora ingendo ndende.

Agira ati "Ubusanzwe insimburangingo imwe yabonekaga ku kiguzi cy’ibihumbi 500, ni yo twishyuraga kubo dufasha abazikeneye, ariko ubu tugiye kuzajya tuzikora, kandi twizera ko muri iki giciro hazajya habonekamo nibura insimburangingo ebyiri."

Ikigo Ubumwe Community Center kigiye gukora insimburangingo kibifashijwemo na Rotary Club ya Kigali, yakoranye na Rotary Club yo mu Bwongereza, yatanze agera kuri Miliyoni 41 yo kugura ibikoresho byifashishwa n’abatanga ubumenyi, kugira ngo iki kigo gishobore gufasha abakeneye insimburangingo.

Gukorera insimburangingo i Rubavu bizorohereza abazikeneye
Gukorera insimburangingo i Rubavu bizorohereza abazikeneye

Inkesha Ariane watangiye kuyobora Rotary Club ya Kigali mu 2023, yabwiye Kigali Today ko bishimiye ibyo bakorana n’ikigo Ubumwe Community Center, mu gufasha abakeneye insimburangingo kuko byari bikenewe.

Agira ati "Rotary Club ifasha abantu bose babikeneye, twatangiye gutekereza gufasha abafite ubumuga kandi abantu bakabona insimburangingo ku giciro gitoya. Icyo twifuza ni cyo twabonye uyu munsi, kuko aha hari abana barenga 500 kandi muribo 200 bafite ubumuga, tukifuza kwigisha abana bose ko ufite ubumuga ashoboye. "

Abahawe insimburangingo bavuga ko baziherewe ubuntu, kandi bishimira kuba batazongera gukora ingendo bajya kuzishakira ahandi kuko byabatwara igihe kinini.

Ubuyobozi bwa Ubumwe Community Center buvuga ko nubwo buzashyiraho igiciro ku bazikenera, buzashyiraho amafaranga makeya atabangamira abazigura, hashingiwe ku biciro by’ahandi.

Mu Rwanda haboneka ibigo 16 bikora imbago nsimburangingo, harimo ibigo 9 bikorana na Leta, gusa ntibishobora guhaza abakeneye ubufasha bwo kubona insimburangingo, kuko haboneka nke kandi nabwo zikaza zihenze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka