Nyagatare: Ibigo nderabuzima birindwi birageragerezwamo imashini zipima ababyeyi

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyagatare, Dr Eddy K. Ndayambaje, avuga ko ibigo nderabuzima birindwi bifite ubwitabire bucye bw’ababyeyi bisuzumisha inda, byashyizwemo imashini zisuzuma ubuzima bw’umwana ukiri mu nda, mu buryo bw’igerageza ibizavamo bikaba aribyo bizashingirwaho zigezwa n’ahandi.

Abaganga bakoresha izi mashini babanje guhugurwa ku mikoreshereze yazo
Abaganga bakoresha izi mashini babanje guhugurwa ku mikoreshereze yazo

Ibigo nderabuzima bifite ubwitabire bucye bw’ababyeyi bisuzumisha inda mu Karere ka Nyagatare harimo ibya Nyagatare, Rwempasha, Ndama, Bugaragara na Tabagwe mu ifasi y’ibitaro bya Nyagatare, ndetse na Kabuga na Nyarurema mu ifasi y’ibitaro bya Gatunda ari nabyo byashyizwemo imashini zipima ubuzima bw’umwana ukiri mu nda (Ecographie).

Dr. Ndayambaje, avuga ko gushyira izi mashini muri ibi bigo nderabuzima, ari gahunda nshya ya Minisiteri y’Ubuzima mu buryo bw’igerageza, kugira ngo harebwe umusaruro wazo bityo zibe zagezwa no mu bindi bigo nderabuzima.

Avuga ko abazikoresha ari abaganga basanzwe, bahawe amahugurwa ku mikoreshereze yazo.

Mu byo izafasha harimo ko umubyeyi amenya igitsina cy’umwana atwite, kumenya igihe azabyarira, kumenya ikibazo umwana uri afite, imiterere ya nyababyeyi ku buryo bifasha n’umuganga kuba yakohereza umubyeyi ahandi yafashwa.

Ati “Ikibazo umuganga abonye haba ku mwana uri mu nda no kuri nyababyeyi y’umubyeyi, ahita amwohereza ahisumbuye mu rwego rw’ubwirinzi. Ibi rero bigafasha mu kurinda no gukumira za mpfu z’ababyeyi n’abana.”

Ashishikariza ababyeyi by’umwihariko kwitabira iyi serivisi yo kwipimisha inda inshuro zagenwe, kuko bibarinda ibibazo bashobora guhura nabyo mu gihe babyara.

Ubundi gusuzuma inda hifashishijwe imashini ya Ecographie, byakorerwaga ku bitaro gusa ku buryo umubyeyi wakeneraga iyi serivisi ari kure yabyo byamugoraga.

Izi mashini zashyizwe mu bigo nderabuzima, zikaba zaratanzwe ku bufatanye bwa UNICEF n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka