Ni ibiki abavuzi gakondo bemerewe kwamamaza mu itangazamakuru?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Emmanuel Mugisha, avuga ko hakiri urujijo ku gutandukanya ibyo abavuzi gakondo bemerewe kwamamaza mu bitangazamakuru n’ibyo batemerewe, kuko akenshi bitwaza inyunganiramirire bakaba bavuga n’ibindi bishobora kuba bitemewe.

Hari abavuga ko bavura indwara zose, bakifashisha n'ibikoresho biteye impungenge ku buzima bw'abantu
Hari abavuga ko bavura indwara zose, bakifashisha n’ibikoresho biteye impungenge ku buzima bw’abantu

Abitangaje mu gihe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima, yo ku wa 09 Mutarama 2019, abuza abavuzi gakondo kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi binyuze mu isakazamashusho, ibiganiro by’itangazamakuru, ibitabo, ubutumwa bushyizwe ku mihanda cyangwa ubundi buryo.

Aya mabwiriza kandi abuza ibigo by’itangazamakuru gutangaza ibikorwa byo kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi, keretse gusa iyo ushaka serivisi zo kuranga aho ibikorwa by’ubuvuzi bikorerwa agaragaje icyangombwa cya Minisiteri y’Ubuzima kibimwemerera.

Nubwo aya mabwiriza ahari ariko ntibibujijwe ko hari abavuzi gakondo bumvikana bamamaza ibikorwa byabo mu bitangazamakuru (cyane cyane kuri Radio). Hari abarwanira izina “Cyintare” kandi bose bamamaza ku gitangazamakuru kimwe kandi n’ibyo bavuga bavura birahura.

Mu magambo yabo, umwe ati “Ngwino ugane iwanjye hano i Nyamirambo kwa Cyintare wa nyawe, ngwino nkurebere ubone akazi, ubone umugabo,….”

Undi na we ati “Nushaka kumenya Cyintare wa nyawe uzajya umusanga Kimisagara hariya ku isoko,……”

Uretse guhanganira izina, aba bombi mu byo bamamaza bavura harimo inyatsi n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Aba banabwira abantu ko bavura indwara bita amayobera nyamara zarakomotse ku marozi nka diyabete n’izindi.

Umwe ati “Indwara z’amayobera wari uzi ko ujya kwa muganga bakagusangamo diyabete n’imivuduko y’amaraso, bakabigusangamo kubera bakuroze, ibyo rero tubasha gushishoza tukabireba, bya bindi byose tukabikuramo, ibibazo byose bikarangira, nta handi uzabisanga ni hano kwa Cyintare i Nyamirambo.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abavuzi gakondo, AGA Rwanda Network, Nyirahabineza Gerturde, avuga ko ibi byose bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko ubundi hari ibihano byateganyijwe mu mabwiriza gusa kuba bidashyirwa mu bikorwa, biterwa n’uko nta mategeko ahari ajyanye na byo.

Yifuza ko Minisiteri y’Ubuzima yashyiraho umurongo nyawo ugenga ubuvuzi gakondo ariko nanone n’inzego bwite za Leta zikabafasha zigakurikiranira hafi kuko muri ubu buvuzi harimo ibikorwa bishobora kugira ingaruka ku babagana.

Ati “Turasaba Minisiteri y’Ubuzima kudushyiriraho umurongo kuko ni yo iduhagarariye ariko nanone n’inzego za Leta n’iz’umutekano zikabyinjiramo kubera ko hari ibikorwa byinshi bikorerwamo bishobora gushyira mu kaga ababagana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, Emmanuel Mugisha, avuga ko impamvu badahagarika ibi bikorwa ari uko hatazwi ibyemewe n’ibitemewe kuko abo bavugana bababwira ko bavuga ibijyanye n’inyunganiramirire.

Agira ati “Hari abo tuvugana bakakubwira ngo bavuga inyunganiramirire kandi koko ugasanga rimwe na rimwe hari ibintu abantu barya bikagirira akamaro ubuzima bwabo. Kugeza uyu munsi turi mu rujijo, hakenewe gusohoka amabwiriza avuga ngo ibi biremewe ibi ntibyemewe.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka