Ngororero: Umwana w’imyaka 15 watewe inda ngo ntashaka ko ikurwamo

Mu Karere ka Ngororero hari urujijo hagati y’umubyeyi n’umwana we watewe inda ku myaka 15 y’amavuko, ndetse n’Ikigo cya Isange One Stop Centre ku gufata umwanzuro wo gukuramo inda y’uwo mwana kuko bikekwa ko yaba yarayitewe na nyirarume.

Itegeko ryo gukuramo inda ku bushake riteganya ko umuntu asaba gukurirwamo inda ku bushake iyo abaganga babona uwasamye inda ishobora guhitana ubuzima bwe, kuba yafashwe ku ngufu, cyangwa bisabwe na nyiri ubwite iyo nda yarayitewe n’uwo bafitanye isano.

Uwo mwana wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza watewe inda, avuga ko ari nyirarume babanaga kwa nyirakuru, wahengereye nta wundi muntu uhari akamusambanya akanamutera inda, cyakora nyirarume ngo ahakana icyaha, ndetse ngo avuga ko atabyara bikanemezwa n’abo mu muryango we, bavuga ko yaba afite ibibazo byo mu mutwe byamuteye kutabyara.

Kuba hakekwa nyirarume w’umwana watewe inda bisaba gusa inyandiko yo kwemererwa gukuramo inda ku bushake isinyweho n’uwatewe inda, cyakora uwo mwana wigaga ku kigo cy’amashuri cya Nyagisagara ibye bikomeje kuzamo urujijo kuko habanje kuvugwa ko nyina umubyara yanze ko ikurwamo, ariko ubu bavuga ko umwana ari we wafashe umwanzuro wo kwanga ko ikurwamo.

Ubwo hamenyekanaga amakuru ko uwo mukobwa yaba atwite kubera ibimenyetso yagaragazaga by’ubuzima bwe butameze neza, yoherejwe ku kigo nderabuzima cya Ntaganzwa arapimwa basanga atwite, hatangira iperereza ku wayimuteye.

Iryo perereza ryari rigamije gukurikirana icyaha cyo gusambanya umwana no kumutera inda, uhamijwe ibyo byaha n’urukiko akaba ahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka 25, iyo hasambanyijwe umwana uri hagati y’imyaka 14-17.

Iperereza ryakozwe na RIB ryagaragaje ko nyirarume w’umwana, ari we ukekwaho kuba yaramuteye inda hashingiwe ku bimenyetso uwo mwana yatanze, bituma inkuru zahwihwiswaga ko yaba yarayitewe n’umwe mu barimu bamwigishaga bidahabwa agaciro.

Nyirarume w’umwana amaze gutabwa muri yombi, hakurikiyeho kuganiriza umwana na nyina, bikorerwa muri Isange One Stop Centre ku bitaro bya Muhororo, ariko bigeze ku mwanzuro wo gukuramo iyo nda, ntibyakorwa kuko nyiri ubwite ngo yabyanze.

Nyina w’umwana yaba yarabanje kwanga gukuramo iyo nda

Umuyobozi wa Centre Scolaire Nyagisagara, Uwingabe Dieudonné, avuga ko bigeze ku mwanzuro wo gukuramo iyo nda, nyina w’umwana yabyanze asaba ko igihe baba bafashe uwo mwanzuro hazanapimwa abarimu bashyirwaga mu majwi ku gutera uwo mwana inda.

Uwingabe yahamyaga ko umwana we yemeraga gukuramo iyo nda, kandi yabiganirijweho n’abakozi ba Isange One Stop Centre mu Karere ka Ngororero, ariko umwana yatashye nta gikozwe.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwakora ngo kuri icyo kibazo cy’uwo mwana, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, amaze kumenya icyo kibazo yabwiye Kigali Today ko na we agiye kubikurikirana.

Yagize ati, “Ubundi umwana wasambanyijwe ajyanwa kuri Isange One Stop Centre bakamufasha, ni we wifatira umwanzuro akurikije ubujyanama yahawe, ku gukuramo inda ku bushake ngiye kubikurikirana”.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko uwo mwana yongeye gusubizwa mu kigo cya Isange One Stop Centre, akaganirizwa ariko hakabura umwanzuro wo gukuramo iyo nda kuko umwana noneho ngo yaba ari we wanze gusinya inyandiko.

Ibyo kandi binemezwa n’umubyeyi we wamugaragarije ibyiza byo gukuramo iyo nda ku muryango, no ku buzima bw’umwana ubyaye undi mwana, kugeza ubu ibitaro bya Muhororo bikaba bigitegereje ko uwo mwana yakwemera ko inda atwite ikurwamo ku bushake ngo bimufashe.

Ni izihe ngaruka zo kubyara utarakura no kubayarana n’uwo mufitanye isano?

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Muhororo, Dr. Namanya William, avuga ko nyuma yo gusuzuma uwo mwana, basanze inda ye igifite igihe cyo kuba yakurwamo kuko mu kwezi gushize yari ifite ibyumweru 15, mu gihe inda yemewe gukurwamo iba itarengeje ibyumweru 22.

Dr. Namanya avuga ko ntacyo ibitaro byari gukora hatabonetse inyandiko ya nyiri ubwite, yo kwemera ko inda ye ikurwamo ku bushake ariko ko igihe cyose yabigana itararengerana byiteguye kumufasha.

Dr. William Namanya avuga ko zimwe mu ngaruka zo kubyara umuntu utarageza ku myaka y’ubukure, harimo kubyara abazwe kuko amatako ye aba ataragira ubukomere bwo gucamo umwana.

Agira ati “Abenshi mu babyara kuri iriya myaka barabagwa kuko baba bataragira ubushobozi bwo kwibyaza kubera ko batarakomera, hari n’igihe baba bafite ikibazo cy’imirire bikaba byatuma ubukure bwabo bukererwa bityo ntabe yabyara atabazwe”.

Agaragaza ko n’iyo bamaze kubyara imitekerereze yabo iba itaragera ku rwego rwo kwita ku mwana w’uruhinja, ku buryo akura neza bigasaba ko akenera abandi bo kumwitaho, bikaba bitazorohera uwo mwana kuko we arerwa na nyirakuru na we ugeze mu zabukuru utifashije.

Agira ati “Hari igihe bene uwo mwana ubyaye undi yibagirwa ko amufite, yajya kwikinira ntiyibuke iby’umwana, ibyo bisaba ko wa umubyeyi w’uwabyaye amuba hafi akarera abo bana babiri”.

Mu gihe ibitaro bya Muhororo bigitegereje ko uwo mwana yabigana bikamufasha gukurirwamo inda ku bushake, ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko yasubiye ku ishuri nyuma y’uko avuye kwa muganga, akaba yaravuze ko ngo atakwemera ko inda atwite ikurwamo, ko azemera akabyara.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yavuganaga n’umubyeyi we, yahamyaga ko kugira ngo yemere ko umwana we akuramo inda, habanza kwemezwa niba bazapima ibizamini byimbitse (DNA) ku bo yakekaga bose ko bamuteye inda, no kuri musaza we we ubu ufungiye mu Igororero rya Nyakiriba kubera gukekwaho gutera inda umwishywa we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka