Ngoma: Abaturage ba Karembo barataha ikigo nderabuzima bitarenze Mutarama 2024

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, buratangaza ko muri Mutarama 2024, abaturage b’Umurenge wa Karembo bagorwaga no kubona serivisi z’ubuvuzi hafi yabo, ko bazaba babonye ikigo nderabuzima kibegereye.

Ikigo nderabuzima cya Karembo kigiye kuzura
Ikigo nderabuzima cya Karembo kigiye kuzura

Ubusanzwe abatuye Umurenge wa Karembo bivurizaga ku ivuriro rito (Health Post), ariko ukeneye serivisi zitahatangirwa akajya kwivuza ku kigo nderabuzima cya Zaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose, avuga ko abaturage bagorwaga n’urugendo, kuko bakoreshaga ibilometero hagati ya bitatu na bine bajya kwivuza.

Ati “Ni inyungu kuri bo kuko aho bivuriza hari serivisi nyinshi zitahatangirwa, nko kuboneza urubyaro n’ibindi kimwe n’uko hari ibizamini bitahafatirwa. Abaturage rero bazabona ubuvuzi bwisumbuyeho bitume batongera gukora ingendo bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi ahandi kure yabo.”

Avuga ko iki kigo nderabuzima cyatangiye kubakwa muri Nyakanga 2023, bikaba biteganyijwe ko imirimo yo kubaka igomba kuba yarangiye mu mpera z’uyu mwaka, ku buryo Mutarama 2024, abaturage bazatangira kuhivuriza.

Ni ikigo cyubakwa ku bufatanye bw’Akarere ka Ngoma ndetse n’umufatanyabikorwa, NELSAP (Kompanyi yubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo).

Abaturage b'Umurenge wa Karembo bishimiye kubakirwa ikigo nderabuzima
Abaturage b’Umurenge wa Karembo bishimiye kubakirwa ikigo nderabuzima

Ikigo nderabuzima cya Karembo kizuzura gitwaye Amafaranga y’u Rwanda 515,000,000 harimo inyubako no kugura ibikoresho.

Biteganyijwe ko kizajya cyakira abaturage 23,000 batuye Umurenge wa Karembo ndetse n’indi bihana imbibe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka