Minisitiri Nsanzimana asanga Afurika igikeneye kongera abaganga b’inzobere

Mu nama mpuzamahanga ya 25 y’Urugaga rw’Abaganga muri Afurika, iteraniye i Kigali guhera tariki ya 4 kugera tariki 9 Nzeri 2023, yiga ku ngamba zigamije guteza imbere ubuzima, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko urwego rw’ubuzima rugikeneye ibikorwa byinshi birimo kongera umubare w’abaganga ndetse bafite ubushobozi n’ubumenyi bwo guhangana n’ibibazo biri muri uru rwego.

Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana asanga Afurika igikeneye kongera abaganga b'inzobere
Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana asanga Afurika igikeneye kongera abaganga b’inzobere

Minisitiri Nsanzimana avuga ko ku mugabane wa Afurika hari indwara uru rwego rutarabasha guhangana nazo, kubera ubushobozi buke bw’ibikoresho ndetse n’ubumenyi bujyanye n’izo ndwara n’ubuke bw’abaganga, agasanga bizakemurwa no kongerera ubumenyi ndetse n’ubushobozi abakozi bo muri uru rwego.

Ati “Nk’umugabane, tumaze imyaka myinshi duhangana n’iki kibazo, ariko icyo turimo kubona cyo ni uko turimo gusigira uyu mukoro abakiri bato, ariko mu by’ukuri umukoro nakwifuza kubaha muri aka kanya, ni uko twakorera hamwe tugafasha uyu mugabane wacu guhindura uburyo twigishamo abakozi bo kwa muganga. Ibi byadufasha mu kubaka ubushobozi bw’imitangire inoze ya serivisi twifuza gutanga."

Ibibazo byagaragajwe n’abaganga ni uko uyu mwuga ugihemba make, ukurikije ibyo basabwa gukora, ndetse n’imiterere y’aho bakorera akazi kabo igihe barangije kwiga, ko hari ubwo boherezwa gukorera kure y’imirango yabo kandi hataragera ibikorwa remezo, bigatuma bamwe mu baganga bajya gushakira akazi mu bindi bihugu byateye imbere.

Aha hatanzwe urugero rw’umuganga ujya gukorera mu cyaro kandi afite umuryango, uburyo aba atekereza aho abana baziga, aho azatuza uwo muryango we, ndetse akareba no ku mibereho yabo yabona bidashoboka agahitamo kujya gukorera ahandi.

Inama yitabiriwe n'abantu batandukanye
Inama yitabiriwe n’abantu batandukanye

Mu rwego rw’ubuzima kandi hagaragara ikibazo cy’imitangire itanoze ya serivisi z’ubuvuzi, giturutse ku bucye bw’abaganga basabwa kwita ku barwayi benshi, aho umuganga umwe byibuze yita ku barwayi 5000, nabyo bikaba imbogamizi.

Gasana Afrika Guido, umuyobozi w’ihuriro ry’abaganga mu Rwanda, avuga ko bo basanga inozwa rya serivisi z’ubuvuzi rikwiye guhuzwa no kongera umubare w’abaganga ku bitaro ndetse n’ibigo nderabuzima.

Ati “Iyi nama iradufasha kureba urwego rwo ku mugabane wa Afurika, kuko si mu Rwanda gusa hari izi mbogamizi. Mu byo twiga hararebwa uburyo ki hakongerwa umubare w’abaganga kugira ngo buri muturage ashobore kubona ubuvuzi bunoze, kandi na we ubwe agire uruhare mu buvuzi ahabwa, ndetse bimufashe kumva anyuzwe na servisi yahawe”.

Ibindi barimo kwigira muri iyi nama ni uguhangana n’indwara z’ibyorezo, zigaragara ku mugabane wa Afurika, no gusuzuma uburyo hakemuka ikibazo cy’imitangire ya serivisi zo kwa muganga ku mugabane.

Bariga uburyo urwego rw'ubuvuzi rwatezwa imbere muri Afurika
Bariga uburyo urwego rw’ubuvuzi rwatezwa imbere muri Afurika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka