MINISANTE irifuza ko ku Kagari hashyirwaho ukurikirana imikorere y’Amavuriro y’Ibanze

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée, avuga ko ku rwego rw’Akagari nihamara gushyirwa umuntu wabigize umwuga ukurikirana imikorere y’Amavuriro y’Ibanze (Health Post) ndetse no kongera umubare w’abaforomo ku Bigo Nderabuzima bizatuma aya mavuriro yose abasha gukora uko bikwiye.

Atangaje ibi mu gihe hirya no hino hari amavuriro y’ibanze adakora kubera kubura ba rwiyemezamirimo bayakoresha kandi Ibigo Nderabuzima bikaba bitabona abaforomo bahahora kubera ubucye bwabo.

Mu ihererekanya-bubasha hagati ya Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba w’umusigire n’umushya, Pudence Rubingisa, kuwa 22 Ukuboza 2023, yagaragarijwe ikibazo cy’Amavuriro y’Ibanze adakora cyane mu bice by’icyaro.

Yavuze ko bagiye gukorana na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo bafatanye gukemura ibibazo byagiye bigaragara hamwe na hamwe kugira ngo bihabwe umurongo.

Yagize ati “Amahirwe ni uko izidakora atari nyinshi ariko ni ugukorana na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo ibihari bizwi bivanwe mu nzira. Ikigambiriwe n’uko umuturage yegerezwa iyo serivisi y’ubuvuzi ntakore ingendo ndende.”

Mu kiganiro yahaye RBA, Umunyamabanga wa uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée, yavuze ko bamaze kugirana amasezerano y’Umuryango utari uwa Leta, SFH, yo gukoresha aya mavuriro y’Ibanze, kugeza ubu ukaba umaze gufata 37 ariko intego ikaba ariko uzafata 100 kandi bakaba bahera ku mavuriro ari ahantu hagoye cyane.

Ariko nanone ngo hari amavugurura barimo gukora agamije kunoza serivisi z’ubuvuzi ku rwgo rw’ibanze, aho bashaka ko ku rwego rw’Akagari haba hari umuntu wabigize umwuga ukurikirana imikorere y’Amavuriro y’Ibanze afatanyije n’Ikigo Nderabuzima.

Yagize ati “Turashaka ko byibuze ku rwego rw’Akagari haba hari umuntu wabigize umwuga ukurikirana imikorere y’Amavuriro y’ibanze afatanyije n’Ikigo Nderabuzima, ntekereza ko nitubigeza ku rwego rw’Igihugu, Amavuriro y’Ibanze atakoraga azatangira gukora.”

Ikindi ariko ngo harimo no kongera umubare w’abaforomo ku Bigo Nderabuzima biri mu bice birimo Amavuriro y’Ibanze adakora ku buryo hajya haboneka abaforomo bajya kuyatangamo serivisi.

Kuba hari adakora bibangamiye abaturage cyane kuko basigaye bakora ingendo ndende bajya gushaka serivisi.

Umuturage wo mu Mudugudu wa Nsheke Akagari ka Nsheke Umurenge wa Nyagatare, yabwiye Kigalitoday ko Ivuriro ryabo rigikora bari barorohewe no kubona serivisi z’ubuvuzi ariko ubu bibasaba kujya ku Kigo Nderabuzima cya Nyagatare aho basanga umurongo munini.

Ati “Ubundi twahoranye umuganga kandi yaradufashaga cyane ariko ntitwamenye icyatumye agenda. Ubu umuntu ararwara akazinduka kare ajya Nyagatare kuko akererewe yahasanga umurongo munini akaba yataha ku mugoroba.”

Mu Rwanda habarirwa Amavuriro y’Ibanze 1,250 muri yo 1,181 akaba atanga ubuvuzi bw’ibanze mu gihe 69 atanga serivisi zirimo n’izitangirwa ku Kigo Nderabuzima nko kubyaza, gusiramura, ubuvuzi bw’indwara z’amenyo n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka